Amateka

Urutonde rw’IBYIHEBE 10 BYAMBERE byabayeho mumateka y’isi

Nyuma y’urupfu rwa Osama Bin Laden, waguye mugitero yagabweho n’ingabo z’Abanyamerika byatumye hibazwango: ninde kihebe kurusha abandi mubyihebe byose byabayeho mumateka y’isi?

Reba uru rutonde rw’ibyihebe 10 rukurikira maze usobanukirwe.

10. Suharto

Yavukiye ahitwa Kemusu Argamula muri Indeneziya mu 1921 apfira ahitwa Jakarta muri Indenoziya mu 1998. Uyu nyakwigendera yabaye Umuyobozi mukuru wa Indoneziya kuva 1967 kugeza 1998. Uyu mugihe yayoboraga kino gihugu yakoze ubwicanyi byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga 800,000.

Suharto

 

9Benito Mussolini

Yavutse ku 29 Nyakanga, 1883 apfa kuwa 28 Mata, 1945 muntambara ya kabiri y’isi. Uyu yari umunyagitugu w’umutariyani akaba. Yaranzwe n’amahame ndetse n’imyanzuro bikakaye aribyo byabaye intandaro y’impfu z’abasaga 300 000 mugihe cy’ubutegetsi bwe.

 

8. Umwami Leopold II

King Leopold II yavukiye mumurwa mukuru w’Ububirigi, Brussels, mu mwaka wa 1835 apfira ahitwa Laeken mu mwaka wa 1909. Uyu yabaye umwami w’ububirigi kuva 1865 kugeza 1909. Uyu yakoze ubwicanyi bwatwaye ubuzima bw’inzirakarengane z’abasangwabutaka babanyekongo basaga miliyoni 8 000 000.

 

7. Genghis Khan

Yavutse 1162 apfa 1227. Uyu nyakwigendera yashinze ubwami bunini cyane bwari bugizwe n’ibice by’ubushinwa, Aziya  yo hagati, uburasirazuba bwohagati ndetse n’uburayi. Ubwo bwami bugereranwa mungano nikitwa Afurika y’ubu. Uyumwami mugihe yayoboraga yishe ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000).

Genghish Khan

 

6. Idi Amin Dada

Yavukiye ahitwa Koboko muri Uganda mu 1924 apfira ahitwa Jiddah muri Saudi Arabia tariki y 16 Kanama muri 2003. Uyu yabaye umuyobozi mukuru w’Ubugande mugihe cy’imyaka 8  kuva 1971 kugeza 1979, akaba yararanzwe no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, igitugu, ubwicanyi, ruswa, ndetse no kutabungabunga ubukungu bw’igihugu neza. Uyu kandi yagize uruhari murupfu rw’ inzirakarengane zisaga 300 000.

Idi Amin Dada

 

5. Saddam Hussein

Saddam Hussein yavukiye ahitwa Tikrist muri Iraq kuwa 28 Mata, 1937. Yabaye umuyobozi mukuru wa Iraq kuva 1979 kugeza 2003 ubwo yanyongwaga n’Abanyamerika kungoma ya George W Bush. Uyu yishe ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage be akoresheje ubumara bw’umwuka.

 

4. Joseph Stalin

Yavukiye ahitwa Gori muri Georgia kuwa 18 Ukuboza, 1879. Uyu yabaye umwanditsi mukuru w’umutwe w’abasoviyeti. Uyu yishe abaturage benshi abandi abakura mubyabo abafungirana mu nkambi bamwe muribo bapfirayo kubera ubuzima bubi cyane bari babayemo.

Joseph Stalin

 

3. Osama Bin Laden

Osama Bin Laden yavukiye ahitwa Saudi Arabia mu 1957 apfira ahitwa Abbottabad mura Pakistan tariki 2, Gicurasi 2011 mugitero yagabweho n’ingabo z’Abanyamerika. Uyu yashinjwaga gushinga umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda ndetse no kugaba igitero ku igorofa ryari riri mumugi wa NewYork akarisenya. Uyu mubikorwa byose by’ubwiyahuzi yakoze byatwaye ubuzima bw’abasaga 4 000.

Osama Bin Laden

 

2. Chairman Mao

Uyu yavukiye ahitwa Shaoshan kuwa 26 Ugushingo, 1893 aphira ahitwa Beijing tariki 9 Nzeri 1976. Mao yari umunyamatwara w’umushinwa. Uyu kandi ashinjwa kugira uruhari murupfu rw’abasaga miliyoni 60.

Chairman Mao

 

1. Adolf Hitler

Adolf Hitler yavukiye ahitwa  Braunau mumugi wa Austria uhana imbibe n’Ubudage tariki ya 20 Mata, 1889 apfira ahitwa  Berlin tariki ya 30 Mata 1945 muntambara ya 2 y’isi. Ubwo  Hitireri yari afite imyaka 3 umuryango we wimukiye mubudage. Mu mwaka wa 1933 kugeza 1945 yabaye umuyobozi mukuru w’umutwe yari uyoboye witwaga Nazi. Ubuyobozi bw’uyu mugabo bwabaye intandaro yintambara 2 y’isi. Yakoreye ubwicanyi ndenga kamere abayahudi basaga miriyoni 6. Uyu mugabo muri rusange yagize uruhare murupfu rw’abasaga miriyoni 23.

Adolf Hitler

Reba iyi Video kuri Menya TV:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.