AmatekaMu Mahanga

UMUYOBOZI W’ISI : Illuminati ni iki, uyu muryango uvugwaho iki, koko illuminati ni ukuri ? – Menyabyinshi

Haribyinshi mu nyandiko ndetse n’ibitekerezo bitangwa kuri aka gatsiko kibanga kazwi ku izina rya Illuminati (Urumuri) kagenga isi yose n’abayituye.

Nyuma yabyose, hari ibitekerezo byagiye bikusanywa bibyerekana, ndetse habonetse n’abantu bahamyaga ko mu kinyejana cya 18, mu budage hari agatsiko k’abantu bakomeye kitwaga Illuminati. Mu kubyumvaneza, reka tubyinjiremo turebe.

Illuminati ni iki ?

Abantu bamwe bemera ko illuminati ishaka kwigarurira isi mukuyiyobora. Illuminati ya nyayo idusubiza mu myaka yo hagati mu 1700, uubwo yashingwaga n’umunyamategeko wo mu budage ahitwa Bavaria, Professor Adam Weishaupt.

Icyo yaragamije kwari uguhurizahamwe abanyeshuri ndetse n’abandi bantu bize kugira bahindure intekerezo zerekeye ku idini. Nyuma gato, illuminati yabaye sosiyeti y’ibanga ikomeye cyane iha uburenganzira ndetse inateza imbere imyitwarire iyariyo yose kuri bose.

Gusa, abapadiri bararakaye, nuko bamagana amatwara ya Weishault nuko bamuca mu gihugu. Yahise ajya mu budage ahantu yakiriwe neza cyane, nuko ahabwa uburenganzira busesuye bwo gusakaza no kuzamura Illuminati na philosophy yayo.

Intego yayo yari “kugira imyitwarire n’amabanga byo kurwego rwo hejuru bishoboka, no gushyiraho inkingi mu ihinduramatwara rya politike mu kurwanya imyitwarire idahwitse.”

Nubwo intego ze zari izo kurwego ruhanitse, Weishaupt yashakaga no gushyiraho impinduka mu guhindura imiyoborere y’uburayi.

Kugira ube umwe mubagize umuryango wa Illuminati, byagusabaga kuba umutunzi, ufite icyubahiro, ndetse icyingenzi cyane uri muri politiki. Abanyamuryango baka gatsiko barimo abanyamabanki, abanyapolitiki, abaganga cyangwa abaturuka mu miryango ikomeye cyane.

Nyuma yuko Weishault apfuye, bivugwako Illuinati yarimaze kwigarurira ibice byinshi ku isi.

Bizwi neza ko, abenshi muharaniye ukubaho kwa America bari mu muryango wa Freemasons. George Washington, Benjamin Franklin na John Hancock bari ibikomerezwa muri Masons.

Ukwigaragaza k’ubuhangange aba bagabo bari bafite muri uno muryango bigaragara mu buryo bworoheje urebye ku kirangantego cy’ifaranga rikoreshwa muri Leta zunze ubumwe. Gusa benshi bavugako, bari mubufatanye na Illuminati, cyangwa bakaba bari abanyamuryango ba Illuminati kuburyo bw’ibanga.

Ikoreshwa ry’ijisho rireba bose kunoti y’idolari bivugwako ari igihamya simusiga. Mu magambo y’ikiratini asobanura pyramid iri muruziga abisobanura ko bivuze ‘yatworohereje kuba ikikomerezwa, amategeko mashya agezweho.’

Abenshi bafata ayo magambo nk’itangazo rigenewe isi mu kuyeweka Amategeko Mashya y’Isi (New World Order).

Ni ayahe mukuru kuri Illuminati ahari ubu ?

Kurubu, iri zina rya Illuminati rizwi mu gukora byinshi harimo ‘ikinyoma cyahimbwe’ gukandagira ku kwei, igitero 9/11 cyatewe mu kwica JFK.

Bivugwako Illuminati kurubu igizwe n’abanyapolitiki, abikomerezwa muri banki, abafite businesses zikomeye ku isi ndetse n’ibyamamare.

Igikomeye kuri ubu kivugwa, nuko iryo tsinda rishobora kuba rigizwe n’ibiremwa Aliens arizo ziba zishaka kuyobora isi.

Ese ni iki uwahoze abo minister muri guverinoma ya Canada, Paul Hellyer, yavuze kuri Illuminati?

Paul Hellyer yari Minister w’umutekano muri Canada hagati ya 1963 na 1967.

Uwahoze ari minister w’umutekano muri Canada Paul Heller yatangaje ko Illuminati iriho koko kandi ko iyoboye isi muburyo bw’ibanga – mugihe yinjiza amamiliyaridi y’amadolari ikuri mu ndanda za petrol. Hellyer yari umwe mubantu bakomeye cyane muri politiki watinyutse kuvuga ntashiti ibya Illuminati ku mugaragaro.

Yavuzeko, abakire muri uyu muryango bakomeza guteza intambara z’urudaca ku isi, ko bitacyane ku nyungu aho kwita kuburyo bafasha umubumbe. Hellyer yabwiye Lazarus Effect Podcast ko yizerako iri tsinda rifite ikoranabuhanga ryatuma bakora impinduka mu mihindagurikire y’ikirere gusa ntibabikora kuberako abenshi mubakire babo bacukura petrol ari abamillionaires.

Kuri Hellyer, abakire muri uyu muryango benshi ni abakora mu bucukuzi bw’ibikomoka kuri petrol.

Yagizeze ati: ‘‘Mufite agatsiko k’ababi ariko kayoboye isi ya none, kandi bagerageze gukoresha ikoranabuhanga mu maboko yabo kugeza ubwo bazashobora kwinjiza amamiliyaridi bakuye mubikomoka kuri petrol mufite.’’

‘‘Kandi ibi ntibizahinduka mugihe ibihumbi byinshi byabantu bitaziteranya ngo bivuge biti ‘dore nimwiyerekane, mutubwire ibijya mbere aho, kandi muhindurire imigambi yanyu gufasha isi kugira kubazadukomokaho aho gutea intambara z’urudaca.’’’

Uyu wahoze ari Minister, kandi yiserako ‘’byibura ibiremwa aliens 4’’ bimaze gusura isi, avuga kandi ko abayobozi bakomeje ibiganiro hagati y’abambasaderi b’ibiremwa byo mukirere.

Hellyer bwambere yavuze ku myizerere ye kubyerekeye Aliens ko zari ku isi mumwaka wa 1995, kuva ubwo, byaje kumera nk’ibiyoboye umuryango wa UFO.

Umunyeshuri Bruno Borges wari muri Illuminati YAZIMIYE ari mucyumba gifunze.

Related Articles

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button
Close

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.