Umugore wa Nelson Mandela, Winnie Madikizela-Mandela yapfuye afite imyaka 81

JOHANNESBURG — Uwahoze ari umugore wa Winnie Madikizela-Mandela, waharaniye cyane ubwigenge bw’abirabura muri Afurika y’Epfo – Anti-Apartheid Activist- yapfuye. Yapfuye afite imyaka igera kuri 81.
Umugore abenshi muri iki gihugu cy’Afurika y’Epfo bafata nk’umubyeyi w’igihugu, kandi akaba uwaharaniye ukwishyira ukizana kw’abirabura benshi, yapfuye akikijye n’umuryango ndetse n’inshuti zikomeye. Ibi ni bimwe mubyatangajwe n’umuryango we.
Ikinyamakuru ctvnews dukesha iyi nkuru, gikomeza kivugako Madikizela-Mandela yari umugore wa 2 wa Mandela, mu bagore 3 yagize, bakaba barabanye kuvwa mu mwaka wa 1958 kugeza 1996.
Mandela, wapfuye mu mwaka wa 2013, yafunzwe igihe kirekire mugihe yari yarashyingiwe n’uyu mugore, nibwo Madikizela-Mandela nawe yaje gufungwa amezi make bitewe no kurwanya akarengane kakorerwaga abirabura, nuko afungirwa mu rugo mu gihe cy’imyaka myinshi.
Reba ino video kuri Menya TV