Ubuzima

Uko wagera kunzozi zawe – Motivation

Mu gihe ushaka kugira ikiza ugeraho, byishimire kuko si wowe wenyine uri muri iyo nzira. Twese ku isi duharanira kugera ku inzozi zacu kugira tubashe kuzabaho mu mahoro, mu bukire, no mu mudamararo mu gihe kizaza.

Turebera kubantu runaka baba baragize ibyo bageraho, yaba abo tubona mu miryango duturukamo ndetse no mu gihugu. Dushobora kugendera nu kubandi benshi twaba twarize mu mashuri cyangwa twarumvise bavugwa kandi batangirwaho ingero nk’ abantu bindashyikirwa, tukumva twamera nkabo. Nimba nawe wifuza kuba umuntu nkuwo, ufite inzozi nziza kandi gushaka ni ugushobora. Icyo ukwiye kumenya, nuko abo utekereza kumera nkabo, ibyo bagezeho bituma baba abintangarugero, nabo mbere yuko babigeraho byari inzozi kuri bo. Nawe nimba ufite inzozi, ngusubiriyemo nti “Nezerwa, uri mu nzira yo kugera ku nzozi zawe, ube indashyikirwa.”

Uzasanga hari ababaye intangarugero ku myaka mike, kenshi wakibaza impamvu wowe ibyo utabigeraho kandi uri mukuru kuruta uwo. Ariko kuba mukuru cyangwa kuba muto si ikibazo, ahubwo ikibazo ni inzozi ufite. Inzitizi uhura nazo mu buzima, ntizikaguce intege, ahubwo nizigutere ubwira bwo kugera kubyiza, hato udakomeza gutsindwa n’ inzitizi, ugahora usubira inyuma mu kugera kunzozi zawe. Byanakuviramo kuzapfa udasize umurage n’ umwe cyangwa se urubyaro ruzagukomokaho ntiruzabone akamaro kawe.

Dufate urugero rukunda gutangwa rwa Ibrahim Lincoln wabaye president wa Amerika. Dore bimwe mu byaranze ubuzima bwe:

Yavuye ku kazi ke muri 1832.

Yatorewe ubucamanza muri 1834.

Yagize urupfu rw’ umugore we muri 1834.

Yatsinzwe kuba umukuru w’ ubucamanza muri 1838.

Yatsinzwe mubagombaga kujya mu nama nkuru muri 1843.

Yatorewe kujya mu nama nkuru muri 1846.

Ubusabe bwe bwo kuba ushinzwe iby’ ubutaka bwateshejwe agaciro muri 1849.

Yatsinzwe muri Sena muri 1854.

Yatsindiwe no kuba uw’ ungirije Perezida wa leta z’ unze ubumwe za Amerika muri 1856.

Yongera gutsindwa muri Sena muri 1858.

Atorerwa kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri 1860.

Nuhura n’ inzitizi nawe zituma wumva utagera ku nzozi zawe, wigwa ngo uhere hasi. Inzitizi zose wahura nazo ushobora kuzitsinda, ukagera aho ujya. Naba bose tubona ko bageze ku byiza, hari inzitizi bagiye bahura nazo. Nawe rero shikama ukomere uzagera ku ndoto zawe, ube uw’ intangarugero ku rwego wifuza.

 

Writer: Sabin Twizerimana

The writer is thanking all who proof read this motivation. Any error(s) or mistake(s) should be reported to MenyaByinshi.

Copyright © 2018 MenyaByinshi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.