Izindi Nkuru

Uganda: Abanyakenya 2 bahagaritswe bakekwaho ubucuruzi bw’abantu

Aba banyakenya babiri bahagaritswe na Flying Squad Unit (FSU) bari batwaye abakomoka muri Eritrea kubacuruza (human trafficing). Mr. Herbert Muhangi, umukuru wa FSU, yemeje ko abanyakenya babiri bakekwaho gucuruza abantu bahagaritse mu gace kitwa Iganga, nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza.

Polisi ivugako umuhanda bafatiyemo imodoka yaritwaye abo bantu, uri muri metero nke uvuye mu mugi wa Iganga. Imodoka yafashwe yaritwaye abagore 2 ndetse n’abagabo 2 bafite inkomoko muri Ertrea, ndetse n’umushoferi umwe, basanze yitwa, Mr Edwin Ainok Amuse.

Dukurikije ikinyamakuru Daily Monitor, Mr Muhangi yagize ati:”twahase ibibazo umushoferi nuko atubwirako abo bantu abatwaye ku itegeko ry’umukoresha we. Umukoreshawe yavuzeko ari [Mr] David Bahati nuko tumusaba kumuhamagara. Ubwo uwo mukoresha yahageraga, twahise tumuhagarika.”

Mr Muhangi yatangajeko Mr Ainok na Mr Bahati bafungiwe by’agateganyo muri Nalufenya, aho bafungira by’agateganyo mu karere ka Jinja.

Yagize ati:”Bombi batubwiyeko ubucuruzi bw’abantu yari umurimo wabo ukomeye bamaze mo igihe, ko ubu ari ubwambere bahagaritswe. Turimo kubahata ibibazo ngo batubwire abandi bantu binjije cyangwa basohoye muri Uganda.”

Polisi yatangaje ko ikirego cyabo cyoherejwe mu bigo bibishinzwe kandi ko basabye ko ibo bakekwaho icyaha bagomba gufatwa mu rwego rw’abakora ibyaha kuberako ibyo byose babikora mu rwego rwo kugira babone amafaranga.

Source: Daily Monitor

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.