Urukundo

Uburyo wakoresha ukigarurira umutima w’umukobwa kabone nubwo yaba atakwiyumvamo

Rimwe narimwe twibwirako kugira ube wakwiyegereza umukobwa bigoye ariko hari uburyo ushobora kubitwaramo maze ukabonako byoroshye kugira ube wakwiyegereza umukobwa.

Uburyo witwara imbere y’umukobwa ndetse n’uburyo muganira bishobora gutuma umukobwa yifuza burigihe kuba iruhande rwawe. Tugiye kuganira kuri bimwe mubyagufasha kwigarurira umutima w’umukobwa:

  1. Menya uburyo wegera umukobwa n’uburyo wamushimisha

Kenshi hari abasore baba bakeneye umukobwa kandi bafite icyo bamukeneyeho ugasanga basa nababaguye gitumo bakagenda bahita bagaragaza ikibagenza, icyo gihe umukobwa ntazabyakira neza. Ahubwo wowe niba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa menya uburyo nyabwo bwo ku mwisanzuraho ugerageze kumuganiriza kenshi ndetse no kumutega amatwi mugihe afite icyo ashaka kukubwira. Muganirize kandi umubaza amakuru y’umuryango akomokamo n’amakuru yo mubwana bwe, gerageza kandi kumwubaha kandi wishimire kumenya inshuti ze zahafi.

2. Menya imico muhuriyeho

Mugihe muri kumwe n’umukobwa kugira muryoherwe n’ikiganiro nibyizako kuba uzi ibyo akunda ndetse nibyo yanga. Burya biba byiza kandi iyo umwibarije ibimushimisha, ibyo akora ngo aruhuke mugihe ananiwe, mugihe wabimenye rero kandi ugasanga mubihuriyeho nibyiza kuba aribyo muganiraho kuri ibyo akunda. Niba mwese mukunda kureba filime z’urukundo, indirimbo ndetse n’ibindi, iyo umaze kubimenya uba ubonye icyo kuvugaho mugihe muri kumwe bigatuma muryoherwa mwese  n’ikiganiro bikarushaho kumushimisha nokumva akomeza ku kwiyumvamo.

3. Menya kwiyitaho no gusa neza

Kubijyanye n’isuku y’umubiri ndetse n’imyambaro ugomba kwiyitaho kugira utagaragara nk’usuzuguritse imbere ye kuko ubaye utikunda ngo wiyiteho nawe ntiyabasha kugukunda. Kwiyitaho si ukwambara ibihenze kuko ushobora nokwambara ibidahenze ariko wabyitayeho neza bikagaragara neza ndetse nawe ubwawe ubyambaye ukabyambara witunganyije neza.

Guhamagara ikuzimu by Menya TV

4. Ntukigereranye n’abandi

Abasore benshi bakunda gukora ibintu byabo barebeye kubandi bagashaka kwigira abo bataribo. Ikizagufasha kwigarurira umukobwa si uko uzigira uwo utariwe ahubwo uzamwigarurira mugihe wabashije kumwereka uwuriwe wanyawe. Ukamwerekeko uko uri nyabyo ari ibyagatangaza kandi umwereke intego zawe, aha azabonako ufite icyerekezo bimuhe ikizere ko ejo hazaba heza. Nuko yumve yahora iruhande rwawe.

Soma: Ibimenyetso 10 umukobwa azakwereka akeneyeko umubwira ko umukunda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button
Close

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.