AmatekaIyobokamana

Ubuhanuzi bwemeza ko isi igiye kurangira mu myaka mike iri mbere

Bibiliya igitabo cyera, itwereka ubuhanuzi bwerekana ibintu bizaranga impera z’isi ndetse n’ishira ry’ibihe, ibikoko bine (Daniyeli 7); Rugeyo na Ruhaya (Daniyeli 8), ibyago bizagwira isi (ibyahishuwe 6-11), inkongoro ndwi, irimbuka rya babiloni, kuramya igikoko n’ibindi byinshi.

Nubwo bibiliya itwereka urugendo rukomeye mubihe, abahanga nabo bakomeye ku isi, ntabwo bebonako isi izabaho iteka ryose. Nubwo baba batemera ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, hari ubundi buhanuzi baba bizeye ko buzasohora mu gihe gito kiri imbere. Kanshi berekana n’uburyo bikomeye ko ikiremwamuntu cyakuraho izo nzitizi.

Umuhanga umwe mubababayeho, Stephen Hawking, wivugiyeko Imana ishobora kuba itabaho ko ntabundi buzima nyuma y’urupfu, mbere yo gupfa, hari ubuhanuzi yatanze ari kuburira abatuye isi ku mpera zaho ndetse n’ishira ry’ibihe mumyaka nka 200 irimbere.

Biikurikire byose muri iki cyegeranyo kuri Menya TV

Ubwo yagaragarwaho n’uburwayi bufata ubwonko bwatumaga atabasha kwinyeganyeza ku myaka ye 21 (motor Neuronne), Stephen Hawking ntiyitaye ko abaganga bamuhaye igihe gito cyo kuaho, ahubwo yahisemo ko ubuzima bwe busigaye agomba kubushyira mubumenyi ndetse no gusobanura ibitazwi. Nkuko hari ubuvumbuzi bwinshi ndetse n’inyandiko yakoze zigashimwa cyane, ni nako yahanuye byinshi bikomeye bizaba ku isi mu myaka irimbere kandi aburira abatuye isi.

Tugiye kubabwira rero, bumwe mubuhanuzi 7 buteye ubwoba cyane bwahanuwe na Stephen Hawking bwerekana Ishira ry’isi ndetse n’irangira ry’ibihe mu myaka irimbere.

7. Guhindura inkingo ziri Genetiques bizatugaruka

Umuhanga umwe mubabayeho yagize ati:

Kimwe mubibazo by’ingutu kukiremwa muntu ntikiva mu kirere, ahubwo ni mubyo abantu ubwabo baremera hano ku isi.”

Kuva igihe abahanga batangiye gukina na Virus bahinduye ziri Genetiques kugira bavure indwara zimwe na zimwe, bagiye babona ahandi zishobora gukoreshwa.

Nk’urugero: Abashakashatsi bakoraga kuri Virus zigomba kwica utunyengingo twafashwe na Kanseri, byarangiye bavumbuye uburyo bwo kurinda gusinda. Uburyo bikora, ni imiti ijya mubwongo, igatuma wumva ntabushake bwo kunywa inzoga wifitemo.

Kurubu, abahanga bavangavanga Virus nyinshi zica, nyuma bagakora ibintu bidasanzwe na ADN. Dufate urugero rw’urukingo Ratateque, rwakozwe bashaka kurinda abana Rotavirus (iyi ikaba virus itera gucika ibisebe mugifu cyangwa mumara, yavumbuwe bwambere mu mwaka wa 1973) abana bafata doses 3 mbere yu kugira amezi 6. Arikoo, hari ikitavugwa, nuko urwo rukingo rwabonetse bahuje ADN y’umuntu na ADN y’inka. Ibi bituma abana baba bafite ibyago byo kurwara ibicurane, mu byumweru bibiri bamaze gufata urwo rukingo.

Nubwo rero abahanga bakomeza kuvumbura byinshi bifasha ku isi, gusa ikibazo nuko tutazi ingaruka izo nkingo ziteza imbere mumubiri. Ariko nigihe abantu bagerageje kugaragaza ikibazo cyavuka kubera urukingo runaka rwasohotse, ntibiba bishobora guhabwa agaciro.

6. Aliens zizigarurira umubumbe wacu

Stephen Hawking yemeraga byeruye ko hariho ubuzima kuyindi mibumbe itari muri Milky Way Galaxy kandi yizeraga ko ibinyabuzima byaho bizarangira bije kwigarurira isi. Gusa byashoboka ko bitazaza bizanye amahoro.

Ariko, reka tujye muntangiriro yabyo:

Ushobora kuba warumvise kubyerekeye La theorie de Big Bang, iturika ryabaye arinaryo ryatumye habaho isi, hashize ngo nk’imyaka miliyari 300. Hawking rero yavumbuye theorie, yiswe La Theorie de Multivers. Kuri we, iri sanzure duherereye mo (Milky Way Galaxy), ni rimwe mu isanzure amajana nandi y’isanzure zabayeho bitewe na Big Bang zazo. Kuberako nta gihamya ko ari twe twenyine mu isanzure, isi ariwo mubumbe wonyine utuwe mu isanzure zose ziriho, birashoboka ko harubwo ibivajuru, Aliens, bizarangira bigeze hejuru y’isi yacu.

Icyo gihe, bizahitamo kuturimbura cyangwa kutwigaho nk’uko abahanga biga k’umbeba muri Laboratoire.

5. Isanzure rizagira iherezo

Ugifungura igitabo cye kiswe “A Smooth Exit from Internal Inflation” cyarangiye mubyumweru bibiri mbere yuko apfa, Stephen Hawking yagaragaje ko isanzure bizarangira riguye mumwijima, aho inyenyeri zizabura ingufu zituma zaka zikazima. Yaburiye abatuye isi kandi ko tugomba gukora ibishoboka tukajya muzindi sanzure byihuse cyane niba dushaka kubaho.

4. Robo zizasimbura abantu

Nubwo Stephen Hawking yifashishaga ubuhanga bwakozwe n’abantu kugira abeho (ariyo yamashini yabaga yicayemo) ntabwo yabigiriye ikizere cyuzuye. Yavuzeko uko tugenda dutera imbere ariko robo zizagenda zisimbura abantu. Ukurikije aho bigeze bakora robo zifite ubwenge, ibi bitwereka ko imirimo imwe nimwe igiye koroha. Gusa Stephen Hawking yagiriye abantu inama, ko kuziha ubwenge bizatuma igihe kigera zikaba zarusha abantu gukora neza no kubona ibintu byinshi umuntu atabasha. Icyo gihe, Robo zizarwanira ubwingenge bwazo. Birangire zitsinze abantu, ubundi aho abantu babaga ndetse n’imyanya yabo bifatwe na Robo. Nibwo rero zishobore no guhitamo kurimbura ikiremwamuntu ku isi. We yemezagako ntatandukaniro riri hagati y’ibyo amaboko ya Robo y’akora ndetse n’ibyo amaboko y’umuntu yakora. Gusa ntibibuza abamenyi guhitamo gushira ubuzima bwabo muri iri koranabuhanga.

3. Intwaro za Nucleaires zirarimbura ikiremwamuntu

Hawking yatekerezago ko gukabya hamwe n’imyitwarire idahwitse ari umwanzi wambere w’ikiremwamuntu. Ko nitudahinduka, bizarangira twirimbuye ubwacu. Nibyo koko, kugeza nubu nta kimenyetso ko amakimbirane yagati y’ibihugu azashiraho. Gukomeza gutera imbere mu ntwaro zakirimbuzi ndetse no kuzikora, bishobora kuzashyira ubuzima bwacu mukaga gakomeye, bishobora kuzaba iherezo ry’isi yacu.

2. Tugomba kuzashaka undi mubumbe dukoloneza

Kuri Hawking, tugomba gushaka undi mubumbe tugomba gukoroneza mu myaka 100 irimbere, bitabaye ibyo, bizarangira duheze mu kirere ubwo isi izaba igeze aho idashobora kugaruka kumuronko wayo. Kugirango dukemure ibibazo nko kwiyongera kw’abaturage, ibura ry’imitungo kamera, ibyorezo hamwe n’imyanda, tugomba kubona indi si yo kubaho.

Ese ni ayahe mahitamo twagira yatuma tuva ku isi? Okay, reka turebe:

Ukwezi

Nubwo ukwezi kudafite ikirere nk’icyo ku isi, niwo mubumbe uturi hafi cyane. Gusa, ngo hariyo imitungo kamera yakorwamo ibintu byinshi cyane. Ku kwezi kandi, hari ahantu hatoshye heza ariho abantu bakubaka ubukoloni bwambere. Gusa ikibazo, nuko kukwezi haba umutingito ukabije, kandi umutingito waho ushobora kugera kukigero cya 5.5 kuri Echelle de Richter. Ese abantu ku isi bafite ubushobozi bwo kubaka inzu zikomeye cyane zitahirikwa nuwo mutingito? Simbizi

Mars

Hamwe n’ubutaka bwaho burimo Acide, ubukonje bukabije, imyuka yo mukirere abantu batahumeka, ntabwo ari ahantu abantu batura. Ariko bubatse ibintu byo kubamo, byafasha abantu gukoloneza umubumbe utukura.

Ceres

Ceres ni umubumbe munini uzenguruka inyenyeri, uherereye muri Centure des Asteroides hagati ya Mars na Jupiter. Abahanga mubumenyi bwikirere bavugako bishoboka ko 25% by’uyu mubumbe ari amazi. Iyi ni inkuru nziza kubantu kubera mubuzima amazi afata umwanya munini cyane. Uyu mubumbe dutuyeho 61% ni amazi. Uyu mubumbe kandi bafatako ari ahantu mukirere havanywa amazi bayatwara kuyindi mibumbe. Ariko kubera ntampinduka za Saisons zihaba kandi nta myuka nk’iyo kwisi ahaba, ntituzabasha kubona ihinduka ry’ikirere nibishoboka ko twimukirayo. Ndumva ari ishyano.

Europe

Ukwezi kwa 4 kunini kwa Jupiter, kwitwa Europe, kugizwe n’urubura gusa. Bishoboka ko uku kwezi kugizwe n’inyanja kose. Gusa, hari imyuka ihumanya kuburyo abantu batabayo, kuberako n’ubukonje bwawo buri hasi cyane bishoboka. Ubushyuhe bubarirwa hagati ya degree celcius -163.15 na – 160.

Titan

Ukwezi kunini kwa Saturne gushobora kuba ahantu heza abantu bakoroneza. Kimwe mubyiza byaho nuko hafite ikirere gihagarika imirasire imwe nimwe iva mukirere. Icyo kirere kigizwe na 95% bya Azote, 5% akaba ari Methane, naho umwuka duhumeka Oxygene ukaba ugize 0%. Gusa, ntabwo twakenera ibintu bihanitse kugira tube kuri uwo mubumbe, kuko Masques yo guhumekeramo, ndetse n’imyambaro iturinda ubukonje birahagije.

Kepler – 452B

Mubyara w’isi, Kepler – 452B ni umubumbe wizengurutsa inyenyeri imeze nk’izuba. Ukaba uherereye k’umyaka y’urumuri 1400 uvuye ku isi. Umwaka umwe w’urumuri ukaba ungana n’ibirometero miliyari ibihumbi 9 460 na miliyoni 530, nk’urugendo rwagendwa na Photon mugihe cy’umwaka umwe. Ukube nawe urebe imyaka 1400 y’urumuri uvuye ku isi. Gusa ngo uhuje byose n’isi. Birashoboka ko hari amazi atemba kubutaka bwaho, ariko ntawabihamya. Ikindi nuko hariyo ibirunga biruka kenshi.

1 Isi izashira nk’igishirira cy’umuriro

Umunyabugenge wamenyekanye cyane kandi yatangaje ko isi izitwika mugihe kitarenze imyaka 600. Uko abantu bazakomeza gukora ibikorwa ari benshi ninako izi izagenda ibika ingufu nyinshi birangire abantu barimbutse. Hawking yateganije uko abantu bazakomeza gukora ibikorwa byinshi, bizarangira isi igize ubushyuhe bukabije cyane, bikarangira ibaye nka Venus, ko ubushyuhe bushobora kuzagera kuri Degré Celsius 249. Acide sulfuriques izaba igwa nk’imvura kandi umuyaga uzagira umuvuduko ugera kuri metero 100 ku isegonda.

Stephen Hawking rero yavuzeko ihindagurika ry’ikirere arikimwe mubintu biteye ubwoba tuzahura nabyo, kandi duhereye kurubu hari icyo abantu bakora.

Ese kubwawe, ni ubuhe buhanuzi bwa Stephen Hawking uha amahirwe ko buzasohora ?

Ese ni ubuhe wumvise buguteye ubwoba ?

Gira icyo utubwira muri Commentaires, kandi usangize abandi iyi nkuru !

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.