Izindi NkuruMu Mahanga

Stades 10 z’umupira w’amaguru zihenze cyane ku mugabane w’Uburayi muri uyu mwaka wa 2018

Ikipe ya Chelsea na Tottenham Hotspurs barimo bubaka stades nshya. Tottenham yo iherutse kwerekana stade nshya yabo igiye kuzura hasigaye imirimo mike. Barigukora ibishoboka byose kugira babashe kugira amasitade meza kugira kongere amafaranga binjiza, mbese barashaka kugera kurugero rw’andi makipe yamaze kuzuza stade nshya bakiniraho ubu muri Landon. Hari nandi makipe ari muriyo mishanga yokubaka stade nshya.

Dore stades 10 zihenze kurusha izindi kumugabane w’uburayi.

10. Allianz Arena

Iyi stade yubatswe kugira ikinirweho imikino y’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2006. Ni stade nziza rero nkuko bigaragara ku mafoto yayo, ni stade y’ikipe ya Bayern Munich ifite ubushobozi bwokwakira abantu 75,024. Allianz Arena ifite agaciro ka miliyoni 380 z’amadorari y’Amerika.

09. Donbass Arena

Donbass Arena yubatswe mugihe cyo kwakira imikino ya Euro 2012. Ni stade ikinirwaho n’ikipe ya Shakhtar Donetsk mbese niho yakirira amakipe yayisuye , ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 52,518. Stade ya Donbass Arena ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amadorari y’Amerika.

08. Otkrytie Arena

Otkrytie Arena ni stade nziza ibarizwa mu Burusiya ikaba ari nimwe muzizakira imikino y’igikombe cy’isi muri uyu mwaka wa 2018. Ni stade ikipe ya Spartak Moscow yakiriraho amakipe yayisuye, ifite ubushobozi bwokwakira abantu bangana n ‘ibihumbi 45,360. Ubwiza bwayo burahebuje ifite agaciro kangana na miliyoni 420 z’amadorari y’Amerika.

07. Kazan Arena

Kazan Arena nayo ni stade ibarizwa mu Burusiya ikaba nayo iri mu mastade azakira imikino y’igikombe k’isi muri uyu mwaka wa 2018. Ni stade y’ikipe ya Rubin Kazan ifite ubushobozi bwo kwakira ibantu ibihumbi 45,105 . Ifite agaciro ka miliyoni 450 z’amadorari y’Amerika.

06. Aviva Stadium

Aviva Stadium ni imwe muri stade nke zo k’umugabane wa Europe zifite ubushobozi bwokwakira imikino y’umupira w’amaguru ndetse n’imikino ya rugubi(rugby). Ni stade y’ikipe y’igihugu cya Irland, ifite ubushobozi bwokwakira ibihumbi 51,700. Aviva Stadium ifite agaciro ka miliyoni 460 z’amadorari y’Amerika.

05. National Stadium, Warsaw

Iyi stade yubatswe  mugihe cyo kwakira imikino ya Euro 2012. Ni stade y’igihugu cya Poland ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 58,145. Ifite agaciro ka miliyoni 570 z’amadorari y’amerika.

04. Emirates Stadium

Ikipe ya Arsenal ni imwe mumakipe afite stade nziza Atari gusa mu bwongereza ahubwo no ku mugabane wa Europe. Emirates Stadium  ni stade Arsenal yakiriraho amakipe yayisuye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 60,272. Emirates Stadium ifite agaciro ka miliyoni 740 z’amadorari y’ Amerika.

03. Fisht Olympic Stadium

Iyi stade nayo yubatswe igiye kwakira imikino ya Olympic muri 2014 mu Burusiya. Ifite agaciro ka miliyoni 779 z’amadorari y’Amerika.

02. Olympic Stadium

Iyi stade yubatswe kugira yakire imikino ya Olympics muri 2012 yabereye muri Landon. Olympic Stadium yaje guhindurwamo stade y’umupira w’amaguru aho kurubu ari iy’ikipe ya West Ham United. Ifite agaciro ka miliyoni 800 z’amadorari y’Amerika.

01. Wembley Stadium

Wembley Stadium niyo stade yambere ku mugabane wa Europe. Iyi niyo stade yakoreshwaga n’ikipe ya Tottenham Hotspurs mu mikino ya Champions League, ni kuri iyi stade kandi hazabera final ya Euro 2020. Wembley Stadium ni stade y’igihugu cy’Ubwongereza ifite ubushobozi bw kwakira abantu ibihumbi 90,000. Wembley Stadium nkuko ariyo yambere ihenze ifite agaciro ka miliyari 1.5 z’amadorari y’Amerika.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.