AmatekaIzindi Nkuru

Sobanukirwa ibinyoma abantu benshi bibeshyaho: umuntu akomoka kunguge etc… (+Video)

Kuva tukiri bato, baba batubwira ibintu byinshi bitangaje by’ibinyoma. Nutarangiza iyi sahani y’ibiryo ntuzakura. Niwitwara nabi inyamaswa iraza igutware. Nufunga maso, uraba wihishe!

Menya TV

Uko imyaka igenda ishira, bagenda batubwiza ukuri natwe tukamenya ukuri arinako tugenda tubwirwa ibindi binyoma bitandukanye. Ibihuha, intambara, guhanurirwa, ishira ry’isi ndetse n’irangira ry’ibihe hamwe n’ibindi byinshi.

  1. Umuntu aturuka kunguge

Ibi bintu ryose ni ukudasobanukirwa gukabije cyane, nubwo abantu benshi babitekereza gutyo ariko Charles Darwin ntabyo yigeze avuga. Igishobora kuba ari ukuri, nuko umuntu ndetse n’inguge byaba bikomoka k’umusekuruza umwe. Aho DNA ya buri kimwe yagiye ihinduka muburyo bwayo bwihariye. Kwikora ukavugako abantu twaturutse kunguge, ni ibitekerezo bifutitse, doreko kuri bamwe na bamwe bumva bibangamye.

2. Umutwe munini ugaragaza ubwenge bwinshi

Hari benshi baba bazi ko kuba ufite ubwonko bunini aribyo byerekana ko uzi ubwenge. Gusa ibi biratandukanye cyane, abahanga benshi ku isi siko babaga bafite ubwonko bunini. Dufate urugero: ubwonko bwa Albert Einstein bwari 10% bw’ubwonko mpuzandengo buba bufite ikiro 1 n’amagarama 350. Ahubwo kuba umuhanga biba biterwa n’uburyo Neurones zihanahana amakuru byihuse. Ubwo rero kuba umuhanga, si ukuba ufite umutwe munini, ni uburyo amakuru atangwa muri Neurones zawe.

3. Injangwe burigihe igwa ihagaze

Gusa ikintu gituma ipusi zipfa cyane, ni uguhubuka ahantu ahantu hagufi cyane nko ku ibaraza. Ubusanzwe, ipusi kimwe nizindi njangwe bisaba uburebure runaka kugira zishobora kugwa hasi zihagaze. Ipusi yifitemo ubushobozi buhanitse bwo gusigura umuvuduko iri kugenderaho mukirere, ibi ikabikora mumasegonda make cyane, nuko ikaba yahita ihagarara neza. Mubusanzwe, igomba kugwa hasi kandi ntikomereke. Ibi byose biterwa n’uburebure ivuyeho.

4. Imbunda zabucece ntizigira urusaku

Dukunze kubona mumafilime menshi aho abicanyi bifashishe armes silencieuses bakica abantu bakagenda ntagikomye. Ubundi mubusanzwe, izi mbunda zigira urusaku rutari no hasi cyane. Kuba zifitemo uburyo bwo kugabanya amajwi ntibivuzeko zitarekurira hanze ijwi. Filime nizo zatumye abantu benshi babifata batyo.

5. Uducurama ntitubona

Benshi muri twe tuziko uducurama ari impumyi, tutabona ko tubonesha rayons turekura. Gusa kandi uducuramo ni zimwe munyamaswa zifite amaso atandukanye cyane n’ayabantu. Ariko ibi ntabwo aribyo bituma uducurama tutabona. Uducurama kimwe mubisimba biguruka, twifitemo ubushobozi bwo kubona urumuri muburyo bwihariye nuko tukarukoresha mu kugena aho tugiye. Tukaba twifitemo Boussole itwereka icyerekezo tugiyemo.

6. Alcool itwika Neurones

Kunywa alcool rwose ntabwo byangiriza Neurones, ahubwo byangiriza Dentrites, Dentrites ni turya duce duhuza Neurone n’indi. Niba wanyoye agacupa rwose, wasinze wandika umunani, ibyo muminsi mike biraba bikemutse umeze neza.

7. Albert Einstein yaratsindwaga mu ishuri

Ahantu benshi kuri murandasi usanga bemeza uburyo Albert Einstein yabonaga amanota mabi mu ishuri. Abavuga ibyukuri bemeza ko Albert Einstein yabaga afite Excellent ku ishuri mumasomo yose. Aho ikinyoma cyaturutse nuko ku ishuri yigagaho, batangaga amanota kuva kuri 0 kugeza kuri 6. Kuberako Einstein yabonaga 5 cyangwa 6 gusa, abantu benshi batekerezako yatsindwaga amasomo yose. Urumvako birahabanye cyane. Ku ishuri yizeho, kukwandikira 6 byagaragazagako wabonye 20 ku 20.

8. Yezu yavutse kuwa 25 Ukuboza

Yezu ntabwo yavutse kuwa 25 ukuboza, niba ariko ubyemera waribeshye. Umunsi wa 25 ukuboza watoranijwe n’abantu bizera ko Yezu ari urumuri rw’isi, kubera kuwa 25 ukuboza uhurirana na Solistice d’Hiver aho umunsi utangira kunganya amasaha n’ijoro. Kandi byatewe nuko umupapa wariho icyo gihe, yashatse guhindura umunsi w’izuba wahimbazwaga n’abapagani bicyo gihe. Ushaka kumenya umunsi Yezu yavukiyeho, reba icyegeranyo twakoze kitwa “amateka akomeye utigeze wumva”. Ubwo rero nimurajya mwizihiza noheri, mujye mumenyako wari umunsi w’izuba kubapagani, ko atariwo munsi yezu yavukiyeho.

9. Injonjorerwa zigira amaguru 1000

Kubera mugifaransa zitwa Millepattes, abantu benshi baba batekerezako koko zigira amaguru 1000. Ariko mukuri nuko injonjorerwa itageza kuri ayo maguro. Habe nabusa. Ukuri guhagazweho nuko injonjorerwa koko zigira amaguru menshi ugereranije nizindi nyamaswa, ariko umubare wamaguru ntanarimwe wagera kugihumbi. Hari ubwoko bubiri bwa millepattes, izitwa Centipedes hamwe n’izitwa Millipedes. Iza Centipedes ziba zifite akaguru kamwe kuri buri ruhande rwa buri gice kimwe cy’umubiri wazo, ariko millepedes zo ziba zifite amaguru 2 kuri buri gice. Cantipedes zishobora kugira amaguru 180 kuruhande rumwe, ariko millepedes amaguru yose aba agera muri 400. Gusa ntihabura umwihariko, hari ubwoko bumwe bw’injonjorerwa bushobora kugira amagura agera kuri 750, niyo maguro nyayo ya millepattes. Ubwo rero ntanarimwe injonjorerwa yagize amaguru 1000. Ni ukwibeshya cyane.

Ese nawe hari ibindi binyoma ujya wumva cyangwa wibuka bakubwiye kera? Tubwire muri Comments.

Ntiwibagirwe kudusura kuri YouTube Channel yacu Menya TV

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.