ImyidagaduroMu Rwanda

Rwanda Inspiration Backup yiseguye kubanyarwanda kubera ibyo abahatanira kuba Miss Rwanda 2018 bakoze

Nkuko tubizi murwanda buri mwaka hakorwa igikorwa cyogutora Nyampinga w’u Rwanda. Kurubu rero abazahatarina gutorwamo uwo Nyampinga ubereye u Rwanda bakaba bari mumwiherero, aho bigishwa indanga gaciro naza kirazira nindi mico iranga umunyarwanda ndetse n’umunyarwanda kazi.

Kurubu  kumbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto yabo ba Nyampinga aho bari basohokeye I Gashora bagaragara barimo bakama imbyeyi ariko bidakurikije umuco nyarwanda, nubwo babikoze kandi hagafatwa nayo mafoto ntabwo icyari cyigamijwe kwarukugira basakaze ayo mafoto, ariko akaba yabashije gukwirakwiza.

Rwanda Inspiration Backup itegura igikorwa cyogutora Nyampinga ikaba yasohoye itangazo yisegura ku Banyarwanda kubera ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bakamaga imbyeyi muburyo buhabanye n’umuhango wo gukama uri muri bimwe mu biranga umuco Nyarwanda.

Rwanda Inspiration Backup mu itangazo yatanze yagize ati:’Turisegura ku Banyarwanda kubera amashusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambag agaragaza abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’urwanda bari I Gashora  aho bagaragaye bakama imbyeyi mu buryo buhabanye n’umuhango wo gukama uri muri bimwe mu biranga umuco Nyarwanda.

Nubwo bahigiye byinshi,amashusho uko ysohotse sicyo cyari cyigambiriwe tukaba tubisabiye imbabazi.

Umuco ni inkingi ikomeye mu ngamba z’igikorwa cyo gutora Nyampinga w’urwanda, zirimo no guteza imbere umwana w’umukobwa no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco w’u Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.