Imikino

Rurambikanye hagati ya CHELSEA na BARCELONA muri UEFA Champions League

Abakunzi b’umupira w’amagaru twongeye dushyizwe igorora aho tugiye kureba umupira uzahuza ibihangange bigeye kwesurana  imwe ituruka mu gihugu cy’Ubwongereza indi yo muri Espanye ahaturavuga Chelsea na Barcelona kumukino uzaba kuri uyu wakabiri tariki ya 20 Gashyantare mu irushamwa rifite abarikurikira benshi UEFA CHAMPIONS LEAGUE.

Aya ma ekipe agiye guhura aho Chelsea ariyo izakira iwayo Stamford Bridge kumukino uzatangira I saa satu n’iminota mirongo ine n’itanu ku isaha yahano mu Rwanda(21h45). Tubibutseko Chelsea irikubarizwa mu itsinda C aho yazamutse iri kumwanya wa 2 n’amanota 11 yanganyaga na Roma iri kumwanya wa 1, naho mugenzi wayo Barcelona ikaba yarazamukiye mu itsinda rya D aho yazamutse iyoboye iryo tsinda n’amanota 14. Turebye kumikino yari yabanje kumpande zombi bakinye muri iyi championa Chelsea umwaka ushize 5 ukuboza yariyaganyije na Atletico Madrid igitego 1 kuri 1, iyo bizacakirana Barcelona nayo yari yakinye kuri iriya tariki ya 5 ukuboza aho umukino warangiye itsinze ibitego 2 kubusa bwa Sporting.

Azaba arumukino ukomeye kuko nta ekipe nimwe yifuza kuba yarata aya manota cyaneko izi ekipe twavugako zose zihagaze neza muri championa ziwabo aho turebeye kuri forme zifite azaba arumukino uryoheye amaso kuko nko kumikino zakinye muri championa zomubihugu byazo twavuga nka Chelsea iherutse umukino yakinye na Hull City aho Chelsea yatsinze ibitego 4 kubusa bwa ekipe ya Hully City muri FA Cup ,mugihe kurundi ruhande Barcelona nayo yatsinze muri champina yiwabo Laliga mumukino iherutse gukina yitwaye neza itsinda Eibar ibitego 2 kubusa.

Nahabatoza rero kugira bashyiremo imparaga kugira hazagaragare uzegukana uriya mukino ariko tubibutsako hazabaho nundi wokwishyura uzabera kwa Barcelona. Tubibutseko kumukino uzabera kwa Barcelona uzaba kuwa 14/3 ku isaha ya 21h24.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.