ImikinoMu Rwanda

Rtd. Brig. Gen SEKAMANA JEAN DAMASECENE yegukanye umwanya w’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda – FERWAFA.

Ni Kuri uyu wa Gatandatu, 31 Werurwe 2018 habaga amatora y’umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Sekamana Jean Damasecene atsinda bigaragara uwo bari bahanganye ku kigero cy’amajwi 45 kuri 7 ya Rurangirwa Louis ni mu gihe 1 ryabaye impfabusa. Abatoye ni abanyamuryango, bose hamwe bari 53.

Ihererekanya bubasha hagati y’abayobozi 2 umushya (Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene) ndetse n’ucyuye igihe

Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene

Abakandida 2 nibo bari batanze ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza uyu mwanya, ndetse bose baje no kubyemererwa, abo ni Rtd. Brig. Gen Sekamana Jean Damascene na Rurangirwa Louis.

Mbere y’amatora buri mukandida yahawe iminota 5 ngo agire icyo abwira abanyamuryango byerekeranye n’imigabo n’imigambi ye. Bose bakaba bagarutse kuri bimwe bagiye bavuga biyamamaza mbere.hakomejwe kwiganzamo guteza imbere umupira w’amaguru bahereye mu bana bato icyo bita (junior). Ndetse no kubaka Commission ihamye.

Yiyamamaza, Rtd. Brig. Gen Sekamana yari yavuze ko nagiriwa icyizere agatorwa ikintu cya mbere azakora ari ukubaka uburyo buhamye bw’imikoreye ya FERWAFA. Nibwo buryo bwatuma abantu bakomeza kugenda bakurikiza uko ibintu bigomba kugenda. Mu mukoro wundi uyu mugabo yihaye ni ukugira inzego zihamye za FERWAFA zubakitse urwego rukamenya ururubanziriza n’ururukurikira. Ikindi yashimangiye n’aho umupira uzahera mu bigo by’amashuri ni ukuvuga mu bana aho bazagirana ubufatanye na MINEDUC ndetse n’ibigo by’amashuri ku buryo hazagira n’amafaranga batanga azafasha ibyo bigo kubonera abana ibikoresho n’igihe gihagije cyo gukina.

Ni amatora yabaga ku nshuro ya kabiri dore tariki ya 30 Ukuboza 2017 aya matora yari yabaye maze Rwemarika Fecelite wiyamamazaga wenyine nyuma y’uko De Gaulle akuye kandidatire ye abura amajwi amwemerera kuyobora.

Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yinjye mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho nyuma y’igihe gito yahise ayibera visi perezida, kuva 1997-2000 yahise aba perezida wa Kiyovu Sports, kugeza 2006 yabaye visi perezida wa Bugesera FC na nyuma yaho aca mu makipe nk’Amagaju. Muri 2011 nibwo yinjiye mu Intare FC nka visi perezida kugeza n’uyu munsi yamutanze nk’umukandida,byumvika ko afite uburambe ndetse n’inararibonye muri ruhago yacu,akaba azi neza ibyo aje gukosora nibyo gukomerezaho.

Muri iyi manda y’imyaka 4 atorewe, Rtd Brig. Gen azafatanya na;

  • Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene (Intare FC) – Perezida
  • Habyarimana Matiku MarceL (Espoir FC_ Visi Perezida
  • Kankindi Anne Lise Alida (Rambura WFC)- Komisiyo y’imari
  • Rwankunda Quinta (Giticyinyoni FC)- Komisiyo ya marketing
  • Nshimiyimana Alexis Redamptus (Miroplast Fc) Komisiyo y’Iterambere ry’umupira w’amaguru
  • Ruhamiriza Eric (La Jeunesse)- Komisiyo y’amarushanwa
  • Mukangoboka Christine (Isonga FC)- Komisiyo y’umupira w’abagore
  • Hakizimana Moussa (AEFR)- Komisiyo y’ubuvuzi
  • Ntakirutimana Diane (Police FC) Komisiyo y’umutekano na fair-play
  • Gumisiriza Hilary (United Stars)- Komisiyo y’amategeko.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.