IkoranabuhangaTech

Reba mumashusho Imodoka 10 zihenze cyane ku isi -2019

Buri wese ashobora kwibaza imodoka zihenze ku isi ndetse n’amafaranga zigura. Niyo mpamvu twicaye maze tubakusanyiriza amakuru kugira tubereke mumashusho imodoka zihenze ku isi ndetse n’amafaranga zigura ku isoko.

Isi mu mwaka wa 3018

10. BUGATTI CHIRON

Ku mwanya wa cumi tuhasanga imodoka nziza yitwa Bugatti Chiron. Iyi modoka nziza igura amafaranga asaga miliyoni ebyiri n’ibice birindwi by’amadorari ya Amerika ($2.7 miliyoni), gusa bigaterwa naho uherereye bitewe nuko ivunjisha rihagaze. Nkuko tubibona muri make igiciro kuri iyi modoka twakibarira amadorari atatu z’amadorari ya amerika ku isoko.

9. PAGANI HUAYRA BC

Ku mwanya wa cyenda tuhasanga imodoka  nziza yitwa Pagani Huayra BC. Iyi modoka izwiho kwihuta cyane kandi ikaba igaragarira neza uyireba nkuko tubibona kumashusho. Ku isoko igura miliyoni ebyiri n’ibice umunani z’amadorari ya amerika ($2.8 miliyoni)

8. FERRARI PININFARINA SERGIO

Ferrari Pininfarina Sergio tuyisanga ku mwanya wa munani. Iyi modoka nziza ikunzwe cyane ku isoko igura miliyoni eshatu z’amadorari ya Amerika ($3 miliyoni).

7. ASTON MARTIN VALKYRIE

Aston Martin Valkyrie tuyisanga kumwanya wa karindwi. Ku isoko iyi modoka igura miliyoni eshatu n’ibice bibiri z’amadorari y’Amerika ($3.2 miliyoni).

6. LIMITED EDITION BUGATTI VEYRON BY MASORY VIVERE

Iyi modoka dusanga kumwanya wa gatandatu, yagiye hanze mu mwaka wa 2005. Kurubu ikaba igaragara kurutonde rw’imodoka icumi zihenze cyane ku isi. Ku isoko igura milioni eshatu n’ibice bine z’amadorari y’Amerika ($3.4 miliyoni).

5. LYKAN HYPERSPORT

Iyi modoka igaragara ku mwanyawa wa gatanu, iyi nayo wayisangana abantu bake ku isi bitewe nukuntu  igurishwa amafaranga menshi, iyi modoka  kandi ifite umuvuduko udasanzwe , igurishwa amafaranga miliyoni eshatu n’ibice bine  z’amadorari y’Amerika.

4. MCLAREN P1 LM

Iyi nayo iza ku mwanya wa kane kurutonde rw’imodoka icumi zihenze cyane ku isi, Maclaren P1 LM ku isoko igura amafaranga miliyoni eshatu n’ibice bitandatu z’amadorari y’Amerika ($3.6 miliyoni).

3. LAMBORGHINI VENENO ROADSTER

Lamborghini Venero Roadster tuyisanga ku mwanya wa gatatu. Iyi modoka nziza ikunzwe cyane ku isoko igura miliyoni enye n’ibice bitanu z’amadorari ya Amerika ($4.5 miliyoni).

2. KOENIGSEGG CCXR TREVITA

Ku mwanya wa kabiri mu modoka zihenze ku isi tuhasanga umodoka yitwa Koenigsegg CCXR Trevita` ni imodoka nziza nkuko bigaragara mu mashusho kandi ikaba yihuta cyane. Ku isoko igura miliyoni enye n’ibice umunani z’amadorari ya Amerika ($4.8 miliyoni).

1. SWEPTAIL BY ROLLS ROYCE

Sweptail by Rolls Royce ni mwe mumodoka icumi zihenze cyane kurusha izindi ku isi kuko iza kumwanya wa 1 bitewe n’ubuhanga ikoranwe ndetse na moteri nziza yayo. Iyi modoka igura amafaranga miliyoni cumi n’eshatu z’amadorari y’Amerika ($13 miliyoni).

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.