Mu Rwanda

Perezida Kagame yahaye imbabazi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

Muri abo bagororwa harimo abarekuwe by’agateganyo nk’uko biteganywa n’itegeko n’abarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika ari nacyo cyiciro kirimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire.

Ingabire Victoire washinze ishyaka FDU Inkingi ari mu barekuwe. Umuhanzi Kizito Mihigo arekuwe nyuma y’iminsi itanu ahagaritse ubujurire bwe mu Rukiko rw’Ikirenga

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko “bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena 2018.”

Kizito Mihigo arekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

 

Kanda HANO USOME INKURU IRAMBUYE

 


Reba iyi Video kuri Menya TV:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button
Close

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.