IyobokamanaIzindi NkuruUncategorizedVideos

Pasteri ALPH LUKAU yazuye umuntu mubapfuye. Ese ibi ni ukuri koko?

Kucyumweru, kuwa 24 zukwezi kwa 2, nibwo Pasteri wo muri Afurika y’Epfo, ALPH LUKAU yazuye umuntu wari wapfuye. Ese koko igitangaza ni ukuri? Dore byinshi ugomba kumenya byerekeye iki gitangza cyo kuzura umuntu muri Afurika y’Epfo muri Alleluia Ministries.

Birebe byose uko byagenze muri Video:

Pasteri Alph Lukau akomoka muri afurika y’epfo

Akaba ariwe washinze Alleluia Ministries International akaba anayihagarariye ku rwego rw’isi.

Ministry ye ifite abayoboke benshi cyane, kubera ibikorwa bihabera, harimo nko guhuza abantu ndetse no gukora ibitangaza bikomeye.

Pasteri Alph Lukau akaba azwi cyane muri afurika y’epfo kubera imbaraga ashyira mumurimo we wo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza.

Uyu Pasteri rero si ubwambere akoze igitangaza gikomeye kuko mu mwaka wa 2017, mukwezi kwa 6, nibwo murusengero rwe hazanywe umugore warurembye cyane bikabije, atwawe muri Ambulance ari kumwe n’abaganga 2 bamuherekeje. Uwo mugore yinjijwe murusengero ari mungombyi, Pasteri Alph Lukau yamurambitseho ibiganza atangira kumusengera, nyuma y’igihe gito umugore arahaguruka aragenda, nkuko ubibona muri video hejuru.

Muri uyu mwaka rero wa 2019, kuwa 24 zukwezi kwa 2, nibwo uyu Pasteri yakoze igitangaza gikomeye cyane, abantu benshi bavuzeko ari imitwe bakinnye. Pasteri rero yazuye umusore wari wapfuye. Uyu musore akaba yari Cameraman we murusengero ndetse n’ahandi henshi uyu pasteri yajyaga gukorera ibitangaza. Kuba yari Cameraman we, ni kimwe mubigenderwaho abantu benshi bemezako ari imikino uyu Pasteri yarimo n’uwo mukozi we mu rwego rwo kugira amenyekane cyane kandi abona abayoboke benshi.

Kugitangaza yakoze cyo muri 2017, gifatwa nacyo nka drama kuko ubusanzwe ntahantu Ambulance arimo abaganga bambaye imyambaro yo mubitaro, batwara umurwayi murusengero. Hari aho wowe wigeze ubibona? Abaganga bambaye imyambaro yo kuvura bagatwara umurwayi murusengero? Ibi bigaragara nkigikorwa kiba cyapanzwe, mu rwego rwo kugira Pasteri abone abayoboke benshi. Ibi ntibitangaje cyane, kuko nko muri Video twashyize kuri Menya TV, tubereka ibitangaza byakozwe na Prophet Sherpherd Bushiri nawe wo muri Afruka yepfo, aho ngo yasenze murusengero nuko abamalayika bakaza abantu bakababona ndetse bakanagaragara live kuri Camera, nabwo umu Cameraman umwe we, yavuzeko babikoze kuri Camera mu rwego rwo kugira bagaragaze ko Bushiri ari Pasteri ukomeye cyane muri Afurika yepfo ndetse na Malawi, maze abone abayoboke benshi. Reba iyo Video hano:

Uyu musore rero Pasteri yazuye, izina rye yitwa Elliot. Ubwo Lukau yarari murusengero, yahamagawe hanze ko hazanywe umuntu wapfuye, Pasteri ahageze nibwo yasabye ko bafungura isanduku umurambo w’umusore urimo, bakiyifungura Pasteri atangira gusengera uwo murambo… Ati: zuka mubapfuye, nuko umusore arahaguruka….

Urashaka kwemera ko iki Gitangaza ari ukuri? Bibiliya iravuga iti imyuka yose tuyigerageza, turebeko ituruka kumana, ibi byari ukuberako muminsi y’imperuka hazaza ibigishabinyoma benshi, abakora ibitangaza babeshya ngo bayobye imbaga nyamwinshi etc…

Reba neza: igihe Pasteri ari gusenga: Itegereze iminwa y’uyu murambo. urabibona ko iri kunyeganyega. Iminwa y’umuntu wapfuye harya iba inyeganyega? Iyo umuntu yapfuye, bamushyira ipamba mumazuru ndetse no mumatwi, ibi aba ari ukugirango umwuka wo hanze udakomeza kwinjira imbere, mu rwego rwo kugabanya decomposition…. Uyu murambo nta pamba mumatwi cg mumazuru…. Kandi umuryango wa Elliot wavuzeko warutwaye umurambo iwujyanye Malawi. Niba ureba neza, iyi modoka yari gutwara umurambo kuva Johannesburg kugeza Zimbabwe, umuntu atakorewe mummification? Iki gikorwa kwa muganga, babikora bakuramo umuntu amaraso, bakayasimbuza izindi substances, mukugira decomposition igende gake, nibyo bituma umurambo ushobora kumara igihe. Itegereze iyi minwa ye kuri Video:

Dore zimwe muri Comments abantu bagiye batanga :

Umwe w’umuganga ati : Nakoze muri Morgue. Umunwa barawufatanya, bakawufunga, amaso barayafatanya, kandi hari amavuta yabugenewe basiga mu isira.

https://twitter.com/JustKatlee/status/1099907394182807553?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1099907394182807553&ref_url=https%3A%2F%2Fewn.co.za%2F2019%2F02%2F25%2Fdead-man-rising-pastor-and-mystery-of-man-raised-to-life-raises-serious-questions

Undi ati : Nyuma yo gukorerwa Autopsy, akamara iminsi itatu mubukonje bwa Morgue, uyu musore ameze nkuvuye muri douche koga, nuko akisiga Vaseline, none ngo si muzima ?

Undi nawe ati : Challenge ya Pasteri Alpha Lukau muri Alleluia Ministries yamamaye kuri Interneti, abanyafurika ntamikino.

Gira igitekerezo uduha muri Comments

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.