Mu Mahanga

Ntibyoroshye: hongeye kugararagara undi munyamideri utangaza ko yaryamanye na Trump nyuma ya Stormy Daniels

Umunyamideri KAREN MCDOUGAL wavutse tarik 23 werurwe 1971, yavukiye mubuhinde ahitwa merrillville. Yakuze akunda umukino wo koga, yaje kuba umunyamideri, aho muri 2001 yahembwe nk’umunyamideri wambere wifotoje neza ku kinyamakuru cyitwa playboy.

[one_half]

Mcdouagal karen[/one_half][one_half_last][/one_half_last]

Mcdougal yatangaje ko yaryamanye na trump, avuga ko bwambere bahuriye mubirori, abanyamideri barimo kwiyerekana muri 2006 , Trump umubwirako yamukunze kandi ari mwiza, nyuma trump yaramutumiye amusaba ko basangira ifunguro rya sasita muri Beverly hills hotel.

Mcdougal yagiyeyo barasangira maze bararyamana, nyuma Trump yamuhaye amafanga menshi Mcdougal arayanga amubwirako nubwo baryamanye atigurisha ahubwo aruko yamukunze.

Ibi byatumye Trump akomeza kujyana n’uyumukobwa mubirori byinshi aho banajyanye mu irushanwa ryo gutora nyampinga w’isi (miss universe).

Muri 2016 Trump arimo kwiyamaza nibwo uyu munyamideri yatangarije ikinyamakuru cyo muri amerika ko yaryamanye na Trump, abakozi ba trump bishyuye amafaranga angana n’ibihumbi 150 by’amadorari (150.000$) kugirango iyi nkuru idatangazwa.

Iyi nkuru ije nyuma yuko umukinnyi wa filime z’urukoza soni witwa STORMY DANIELS nawe yatangaje ko  yaryamanye na Trump mugihe umugore we Melania yari atwite.

Daniels stormy

Ubu biravugwa ko Trump atameranye neza n’umugore kubera aya makuru aba acicikana mubinyamakuru.

Trump n’umugore we Melania

Ubwo bajyaga gusura abanyeshuri bari mubitaro bo muri frolida barashwe n’ikihebe hagaragaye akavidewo Trump afata umugore we akaboko maze umugore aramwiyaka bikekwa ko yabitewe n”akababaro yatewe n “iyinkuru mbi irimo kuvugwa kumugabo we.

source:  the sun

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button
Close

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.