Ntibyoroshye hagati ya MANCHESTER UNITED na CHELSEA

Kuri iki cyumweru, ruraba rwambikanye hagati y’amakipe 2 yose abarizwa muri Champiyona yo mubwongereza, mu irushanwa rya English Premier League aho Manchester United iraba yakiriye mugenzi wayo bahanganye cyane muri iryo rushanwa Chelsea.
Kuruhande rwa Man U, bagiye gukina mugihe umusore wabo Ander Herrera atameze neza. Biribuze guha amahirwe umusore Pogba utakigaragara cyane muri iyikipe y’umutoza Mourinho.
Ubusanzwe umutoza wa Chelsea Antonio Conte akunda kwitwara neza imbere ya mugenziwe Mourinho ninayo mpamvu ubu ashishikariza abasoreb kutagira igihunga.
Muri rusange rero aya makipe yombi agiye guhura yose kurutondo agaragara mumakipe 4 yambere aho Man U iri kumwanya wa 2 n’amanota 56 naho Chelsea ikaba iri kumwanya wa $n’amanota 53.
Kubakunzi baruhago si uyu mupira uzaba gusa kuko kuri uyu wa 25 Gashyantare n’uburyohe gusa kuko tuzakurikirana match zikurikira muri iri rushanwa rya Premier League:
14:00 Crystal Palace na Tottenham Hosspur ukazabera kuri stade Selhurst Park
16:05 Manchester United na Chelsea ukazabera kuri stade Old Trafford
Ejo kandi ku isaha ya 18:30 Manchester city na Arsenal bizakina final ya League Cup niyo mpamvu twavugagako umunsi w’ejo uzaba uryoshye cyane kubakunzi b’umupira w’amaguru.
Si ibyo gusa kuko nahano iwacu mu Rwanda ibyo byishimo ariho bizatangirira aho ku isaha ya 15:30 hazaba umukino uzahuza APR fc na Rayon Sport.