Mu Rwanda

Mu Rwanda: Yagerageje kwiba Bank 3.450.000 Frw akoresheje ikoranabuhanga, atabwa muri yombi rugikubita.

Shumbusho Emmanuel yashatse gukoresha Mobile Money ndetse na Bank ngo yibe miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu. Nibwo Police y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yahise iburizamo ubwo bujura nuko imuta muri yombi.

Nkuko tubikesha Rwandamagazin, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muntara y’iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuzeko Shumbusho Emmanuel yinjiye muri imwe muri Bank z’ubucuruzi iri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, aha umukozi wa banki sheki y’amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane na mironngo itanu (3.450.000 Frw) ngo amubikurize.

Yavuzeko ubwo umukozi wa bank yarimo abikura amafaranga, Shumbusho nawe yarari kuyakura kuri konti akoresheje telefone ye, doreko ngo asanzwe ari umukozi wa Mobile Money. Ubwo umukozi wa Bank yabonaga ibiri kubera kuri Konte ya Shumbusho, yahise agira impungenge, yiyambaza polisi.

Nkuko dukomeza tubikesha Rwandamagazin, CIP yasabye abaturage kujya bashishoza mu gihe cyo kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga, kuko ibi ari bimwe mu byaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati ” Hakwiye kubaho ubushishozi mu gihe ubikuza amafaranga, mbere yo kuva aho ubikurije mukwiye kujya musuzuma ubutumwa bugufi mwohererezwa na banki cyangwa sosiyete z’itumanaho mukoresha, mu gihe hari ugize ikibazo agahita amenyesha Polisi hakiri kare tukabasha kuburizamo ibyaha nk’ibi.”

Tubibutseko polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikorabuhanga.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.