MINISPOC yasohoye Itangazo ryo Kwamagana Ibihangano by’Urukozasoni

Minisiteri ya Siporo n’Umuco – MINISPOC – kuri uyu wa 27 Mata 2018 yashyize hanze itangazo ryo kwamagana ibihangano by’urukozasoni. MINISPOC yatangaje ibi ibinyujije mu itangazo ryateweho umukono na Minisitiri Uwacu Julienne.

Mu nkuru dukesha Inyarwanda.com ikomeza ivugako ibi bije nyuma yuko hari hamaze iminsi hasakara amafoto yasakajwe n’itsinda ryiyise Ruganzu n’Ibisumizi, aya mafoto akaba yaragaragazaga ubwambure, mugihe bo bavugaga ko bari gukora filime ijyanye nuko abanyarwanda kera bambaraga. John Kwezi, umuyobozi wa Federasiyo ya Filime mu Rwanda yatangarije inyarwanda avugako igitekerezo cyo gukora iyo filime atari kibi ko ahubwo ikibazo ari uburyo kiri gukorwamo.

John Kweri yagize ati:
“
Igitekerezo cya filime ubwacyo si kibi ahubwo wenda uburyo bagikoramo ni bwo baba bakeneyemo ibitekerezo, nibaza ko niba cyera barambaraga ubusa kuko nta myambaro yari ihari abantu batakomeza kubishingiraho ngo bakomeze gukina filime bibeshya ko ari umuco. Mu muco byarabaye ni byo ariko ntibyari ku bushake ahubwo ni uko icyo gihe nta myambaro yari ihari duke babonye bagahitamo kutwambara hato hashoboka ariko kuri ubu hari imyambaro ahubwo wenda harebwa uburyo bw’ubuhanzi yakoreshwa ariko muri iki gihe abantu ntibabe bacyambara ubusa.
“

Iri tangazo kandi risohotse nyuma yuko abantu benshi bakoreshaga amafoto ndetse n’amashusho atajyanye n’umuco nyarwanda, agaragaza ibice bimwe na bimwe by’ibanga, mu rwego rwo gukurura abantu benshi.
Source: Inyarwanda.com