
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’igihugu bwashyize hanze itangazo rihamagarira ababa bifuza kwinjira muri Polisi y’igihugu kwiyandikisha. Rireba abasore n’inkumi barangije amashuri 6 yisumbuye.
Itangazo rigenewe abifuza kwinjira muri Polisi y'Igihugu. #Rwanda https://t.co/yVsh8i2DGv pic.twitter.com/O4WTz3U4RJ
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) March 8, 2018
Muri iri tangazo batanze, bavugako kwandika bizatangira ku wa 07 kugeza ku wa 30 werurwe 2018, bazandika abantu bose bifuza kwinjira muri polise ku rwego rw’abapolisi bato.
Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- kuba ari umunyarwanda;
- kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25;
- Kuba afite impamya bushobozi y’amashuri 6 yisumbuye(A2);
- Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amazi 6cyangwa adakurikiranwaho icyaha gikomeye;
- Kuba afite ubuzima buzira umuze;
- Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta;
- Kuba ari ingaragu;
- Kuba yiteguye gukorera aho ariho hose;
Ababyifuza kandi bujuje ibisabwa bakwihutira kwiyandikisha kubiro bya polisi byo ku rwego rw’akarere batuyemo, bitwaza ifishi yujujwe neza iriho ifoto. Ibindi bisobanuro byimbitse ndetse nibyitwazwa mwabisanga ku rubuga rwa polisi.