AmatekaMu Mahanga

Menya ikishe umupasiteri warukomeye ku isi Rev. BILL Graham.

Umukozi w’imana pasiteri  Rev. BILL Graham  warutuye muri reta zunze ubumwe z’amerika  ahitwa Montreat, Carolina, yatabarutse ejo kuwa 21 Gashyantare 2018.  Uyu mukozi w’imana atabarutse afite imyaka 99 y’amavuko,  inkuru y’urupfu rwe ikaba yemejwe na Jeremy blume uwari umuvugizi we.

Nyakwigendera Rev. Bill Graham

Mungendo ze yakunze kubwiriza muri stade n’ibiterane bikomeye ku isi. Yaranzwe no gukiza abantu bamukurikiraga kuri televiziyo batashoboraga kugera aho igiterane cyabereye.  Ikintu benshi bamwibukiraho nuko atavangaga ubutumwa ahubwo yavugaga ko we atabwiriza ibindibindi bihabanye n’ijambo ry’imana,  kuko byatuma abantu babiha umwanya maze ubutumwa bwe ntibwitabweho ari nacyo gituma yabwirizaga abakiristo agira ati  repent and  be born  again  tugenekereje mururimi rw’ikinyarwanda bivuga ngo “ihane maze uvuke  ubwakabiri”

Graham arimo kubwiriza.

uyu mupasiteri mubuzima bwe yagiye yibasirwa n’indwara nka Prostate, cancer na hydrocelaphus ifata kubwonko. Akaba yatabarutse yishwe na kanseri.

Yaranzwe kandi no kuba umujyanama wabaperezida ba leta zunze ubumwe z’amerika nka GEORGE  W.Bush.

Atabarutse asize abana batanu. Umugore we RUTH GRAHM  nawe yitabye imana muri 2007 afite imyaka 87.

Graham n’umuryango we.

Graham yari umugabo w’intangarugero kubato no kubakuru kubw’umurimo wimana yakoraga

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.