Imikino

Lionel Messi yahigitse Christiano Ronaldo na Virgil van Dajk abatwara igihembo

Lionel Messi ukinira ikipe ya Barcelena yaraye atowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka ku isi yose mubagabo. Aho yahataniraga uyu mwanya w’icyubahiro n`abagenzi be Christiano Ronaldo wa Juventus ndetse na Virgil Van Dijk maze abatwara iki gihembo nk’umukinnyi  mwiza w’umwaka atwara igihembo gitangwa na FIFA.

Si iki gihembo gusa cyatanzwe kuko hatowe n’umutoza wahize abandi aho byarangiye Jurgen Klopp utoza Liverpool ariwe uhize abandi nk’umutoza mwiza w’umwaka wa 2019, aho yaje kucyegukana agitwaye bagenzibe bakorera akazi kabo mugihugu cy’Ubwongereza Pep Guardiola utoza Manchester City ndetse na Mauricio Pochettino utoza Tottenham.

Ibirori byakomeje hatorwa umuzamu witwaye neza aho hatowe nubundi umuzamu wa Liverpool Alisson atsinze abo bari bahanganye Ederson wa Balcelona ndetse na Marc-Andre ter Stegen wa Barcelona.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.