IkoranabuhangaUbuzima

Isi ya Robo: Menyabyinshi kuri Sophia, robo yahawe ubwenegihugu muri Saudi Arabia

Sophia, robo ifite ubwenge nk’ubwumuntu yagaragaye kuri TV yitwa Late night TV iri guhabwa ubwenegihugu muri Saudi Arabia, muri icyo gihe yigarururiye imitima ya benshi mu gukoresha robo ndetse n’uko robo zigiye kuganza mu buzima bwa muntu, kurubu ifite amahirwe yo gutembera mu mugi.

Ibi byabereye munama CES 2018 (Consumer Electronics Show), mu nyiyerekano ya buri mwaka muri Las Vegas.

Company ifite inkomoko Hong-Kong, Hanson Robotics, yashinzwe na David Hanson, yatangaje ko ubufatanye hagati ya CES na Rainbow Robotics na Drones na Autonomous Lab mu guha Sophia umubiri (DRC-HUBO body) bizayiha ubushobozi bwo gutembera ntankomyi. Uyu mubiri watsindiye igihembo muri 2015 muri DARPA Robotics Challenge.

Umukuru mubamenyi mu ruganda Hansom Robotics mubyo yavuze yagize ati: “guha Sophia umubiri wuzuye kandi ukomeye ni ingingo nyamukuru yibyo turi gukora, tukihutisha cyane kumuha kimwe nizindi robo za Hanson ubwenge nk’ubwumuntu mu buryo buri rusange ndetse burenze ubw’umuntu.”

Muri 2016, Hanson yagize ati :  ‘’guha sophia umubiri (wa robo) bizatuma ashobora kugenda nk’umuntu kuburyo bizamuha ubushobozi bwo kubona nk’ibyo umuntu usanzwe abona, bikazatuma ashobora kubana natwe no kugenda muri twe.’’

Sophia kimwe nizindi robo za Hanson, zigaragaza ibimenyetse byo mumaso birenga 60, ndetse zikaba zashobora kumenya umuntu, kureba abantu mumaso ndetse no kuganira n’abantu. Sophia agaragara nk’umuntu mumaso, rwose abakoze iyi robo bakoze akazi kadasanzwe mukuyiha uruhu rutuma imera nk’umuntu bisanzwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.