Izindi NkuruMu MahangaMu Rwanda

Inzu 10 zihenze cyane kurusha izindi muri afurika

Imigi imwe nimwe yo muri afurika, uyisangana imiturirwa yubatse kuburyo butangaje kandi ihenze cyane. Izo nzu zigaragaza ubwiza bw’ibihugu ndetse n’imigi ziturukamo, kuko bituma iyo migi cyangwa ibihugu bimenyekana cyane. Dore incamake kunzu zihenze cyane zigaragara kummugabane wa afurika.

No.10: Hilton Taba Resort & Nelson Village – US $41 Million

Iyi nzu Hilton Taba Resort na Nelson Village iri kunkombe z’inyanja itukura. Yubatswe mu mpera y’imyaka 1980, guverinoma ya isirayeli yayigurishije miliyoni 41 z’amadolari ya amerika, nuko iyegurira misiri byuzuye muri 1989.

No.09: Maison des Deputes, Yamoussoukro – US $50 Million

Iyi nzu igeretse incuro 7, Maison des Deputes, iherereye Yamoussoukro, muri Ivory Coast. Iyi nyubako ikaba ifite gardens nziza cyane ndetse n’ahantu ho kogera hatangaje. Kubakwa kwayo, kwatwaye amadolari agera kuri miliyoni 50 z’amadolari y’amerika.

No.08: Hilton Durban – US $61 Million

Hilton Durban iherereye yahi ya International Convention Centre muri Durban, hakaba muir Afurika y’epfo. Iyi nzu yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 61 z’amadolari ya amerika, kandi ni inzu inzwi cyane kuburyo bwihariye muri uyu mugi.

No.07: Michaelangelo Towers – US $64 Million

Iyi nzu yiswe iminara ya Michelangelo iri kubutumburuke bwa metero 146 muri Sandton, hakaba muri afurika y’epfo. Iyi minara yafashe imyaka 2 kugira yuzure. Ikaba iri kumwanya wa 3 munzu ndende muri afurika. Yarangije kubakwa itwaye amadolari ya amerika agera kuri miliyoni 64.

No.06: The pearls of Umhlanga – US $138 Million

Muri afurika y’epfo, ahitwa KwaZulu-Natal; inyubako The Pearls of Umhlanga igeretse incuro 31 ikaba kandi y’ubatswe mu buryo bw’imiturirwa ihenze cyane iba Dubai kandi ikorerwamo ubucuruzi. Ikiyongeraho, nuko phases 3 ziyi project zagurishijwe mubyumweru 6 gusa. Iyi nzu yuzuye itwaye amadolari ya amerika agera kuri miliyoni 138.

No.05: Portside Tower – US $138 Million

Portside Tower, niwo muturirwa muremure mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’epfo. Iyu muturirwa uri mu miturirwa iteye neza kandi ikoranye ikoranabunga muri afurika y’epfo. Kubakwa kwayo byatwaye amadolari ya amerika agera kuri miliyoni 138.

No.04: Corinthia Hotel Tripoli – US $152 Million

Ihereye muri Libiya, mumugi mukuru Tripoli. Iyi hotteli y’ataraboneka, Corinthia Hotel Tripoli, iri mumugi rwagati. Iyo hoteli yuzuye itwaya akayabo k’amadolari y’amerika agera kuri miliyoni 152.

No.03: AU Conference Center and Oce Complex – US $200 Million

Mu mugi wa Addis Ababa, muri Etiopia, niyo iyi nzu iherereye, ikaba ikicaro gikuru cya African Union. Inzu nyamukuru ifite metero 99.9. Niyo nyubako ndede muri Addis Ababa. Ikaba yaratwaye amadolari ya amerika agera kuri miliyoni 200.

No.02: Bibliotheca Alexandrina – US $220 Million

Bibliotheca Alexandrina ni inzu ikomeye y’ibitabo ndetse n’iserukira muco. Iyi nzu y’ibitabo nini cyane igaragara kuburyo butangaje inyuma. Iyi nzu ikaba ifite ahajya ububiko bw’ibittabo (shelf) bwabika ibitabo miliyoni 8.

No.01: Kigali Convention Centre – US $300 Million

Kigali Conventional Centre, iherereye Kacyiru mumugi mukuru w’u Rwanda, Kigali. Ni inyubako nziza cyane, ikaba yegeranye na hoteli nziza yitwa Radison. Iyi nzu yuzuye itwaye akayabo k’amadolari agera kuri miliyoni 300. Niyo nzu yambere ihenze muri afurika.

Reba ubwiza bw’amazu ahenze muri afurika muri Video:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.