Izindi NkuruMu Mahanga

Inyubako 10 zihenze kurusha izindi ku isi

Hari inyubako nyinshi zitandukanye ku isi dutuyeho. Usanga izi nyubako zitatse bidasanzwe haba imbere n’inyuma. Kuri izi  nyubako zihenze cyane ku isi, kurutonde rwazo ntabwo dusangamo gusa izo tuzi kumazina y’iminara gusa, kuko muri izi nyubako dusangamo ama hoteli, inzu zokubamo, inzu z’ubucuruzi n’izindi nyinshi zitandukanye. Uru rutonde rero nirwo rw’inyubako 10 zihenze cyane ku isi.

  1. Princess Tower, Dubai, United Arab Emirates

Princess Tower ni inyubako iherereye mumugi wa Dubai, United Arab Emirates.  Akaba ari inzu ya 2 ndende muri uyu mugi nyuma ya Burj Khalifa. Princess Tower ifite uburebure bwa metero 414. Yuzuye itwaye akayabo ka miliyaridi 2.17 z’amadorari ya America. Batangiye kuyubaka mu mwaka wa 2006, yafashe imyaka itandatu kugira yuzure.

  1. City of Dreams, Macau, China

Iyi nyubako iherereye mumugi wa Macau, ifite agaciro ka miliyaridi 2.40 z’amadorari ya America. Iyi nyubako ifite udusongero(iminara) 4. Iyi nyubako yafunguwe k’umugaragaro mu mwaka wa 2009.

  1. Venetian Macau, Macau, China

Venetian macau iherereye mumugi wa Macau, mugihugu cy’Ubushinwa. Ifite agaciro ka miliyaridi 2.40 z’amadorari ya America. Venetian Macau yafunguwe kumugaragaro ku wa 28 kanama 2007.

  1. Wynn Resorts,las vegas,United States

Wynn Sesorts ni hoteli ya 6 nini ku isi. Iyi hoteli ifite agaciro ka miliyaridii 2.70 z’amadorari ya America.

 

  1. One World Trade Center, New York, United States

Iyi nyubako iherereye mumugi wa New York,  niyo nyubako ndende muri USA. Iyi nyubako izwi nka Freedom Tower (umunara w’ubwigenge). Yubatswe isumbura Twin Tower yasenywe kuwa 9/11 n’igitero cy’abiyahuzi. Ibikorwa byokubaka iyi nzu yagahebuzo byatangiye kuwa 27 Mata 2006 birangira muri 2013. Ifite agaciro ka miliyaridi 3.80 z’amadorari ya America.

  1. Cosmopolitan Of Las Vegas, Las vegas, United States

Iyi nyubako iherereye mumugi wa Las Vagas  ifite agaciro ka miliyaridi 3.90 z’amadorari ya America.

04.Emirate Palace, Abu Dhabi, United Arab Emirates

Iyi nyubako iherereye I Dhabi muri United Arab Emirates, ifite agaciro ka miliyaridi 3.90 z’amadorari y’america. Ni inyubako y’inyenyeri 7, ikaba yakirirwamo abashyitsi bakomeye muri leta y’Abarabu, yafunguwe mu mwaka wa 2005.

  1. Resorts World Sentosa, Singapore

Iyi nyubako iherereye muri Singapore, ikaba ifite agaciro ka miliyaridi 4.93 z’amadorari ya America. Uyu muturirwa ukubiyemo ibintu byinshi bitandukanye, wubatswe na Malaysian Conglomerate Genting Group.

 

  1. Marina Bay Sands, Marina Bay, Singapore

Ifite agaciro ka miliyaridi 5.50 z’amadorari ya America ikaba iri muri Sengapore. Iyi nyubako irimo ibikorwa byinshi bitandukanye aho yafunguwe kumugaragaro kuwa 23 Kamena 2010.

  1. Abraj Al bait, Mecca, Saudi Arabia

Iyi niyo nyubako ihenze cyane ku isi, Ifite agaciro ka miliyaridi  15 z’amadorari y’america yakoreshejwe mukuyubaka. Iherereye muri Saudi Arabia. Mukuyubaka yatwaye imyaka 8, aho yatangiwe kubakwa mu mwaka wa 2004. Ifite uburebure bwa metero 601.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.