Ikoranabuhanga

Ingaruka 10 Zo Gukoresha Internet

Murandasi/Internet ikoreshwa cyane n’abantu muri ikigihe, dusanga idufasha byinshi cyane mugihe yakoreshejwe mubushakashatsi. Ariko nubwo hari ibyiza byokuyikoresha ni nako hagaragara ibibi byayo. Kubantu bashaka gukora ubucukumbuzi bwimbitse, internet ishobora kubafasha kubigeraho kandi kuburyo bwihuse kandi butanga umusaruro mwiza. Ariko harinabandi bantu bashaka gukoresha internet mubintu bidafite umumaro cyangwa bidafitiye akamaro abandi. Aha tugiye kureba ibyiza ndetse n’ibibi byogukoresha Internet.

Ingaruka Nziza 5 Zo Gukoresha Internet.

 No.01: Yoroshya gukora ubushakashatsi

Mbere yuko ububuryo buri electronic buza, wasangaga abanyeshuri cyangwa abandi bashakashatsi bashaka amakuru anyuranye bayabona aruko basuye inzu z’isomero nazo wasangaga zitabonekera kugira babashe kubona amakuru yicyo bakeneye. Ariko muri ino minsi usanga kubona amakuru dukeneye icyo bidusaba ari ukugana internet aho buricyimwe dushaka tukibona kandi tukakibona byihuse .

Uko ibihe bihinduka ninako hagenda hakorwa impinduka kuri internet hagenda hongerwamo ibindi bintu bitandukanye, burimunsi. Abantu ubu bashobora gusanga ibijyanye namasomo kubanyeshuri, kuri uru rubuga rwa internet dusangaho amakuru atandukanye, dusangaho kandi amashusho atandukanye bitewe nayo ducyeneye, kubibazo kandi bitandukanye dushobora kubibonera ibisubizo tunyuze kuri  koranabuhanga rya Internet. Kandi kurubu dushobora nokwivuza dukoresheje iryokoranabuhanga, dushobora kureberah imipira, kandi dushobora kwifashisha internet mugushaka amakuru y’akazi  nibindi byinshi bitandukanye.

 No.02: Itumanaho ryihuse n’imiryango yacu ndetse n’inshuti zacu

Muri ino minsi usanga abantu batagikumburana cyane kuberako abana(umuhungu cyangwa umukobwa)ubu bashobora kuganira byoroshye n’ababyeyi babo bakoresheje irikorana buhanga rya internet .

Kuri ubu rero akenshi ntabantu bakimara umunsi batavuganye babishatse kubera irikoranabuhanga rya internet. Usanga abantu bavugana barebana nkabegeranye ndetse bakaba banakoherezanya amafoto mbese baganira nkabarikumwe amaso kumaso.

No.03: Ushobora gukora akazi kaguhemba kandi wibereye mu rugo

Kurubungubu biroroshye kandi birashoboka kuba wakorera amafaranga  ukoresheje ikorana buhanga rya internet(online)aho ushobora kwandika ,kuzuza ibintu bitandukanye aho kandi ushobora kwamamaza ubicishije kuri internet. Abantu kandi basigaye bacuruza ibicuruzwa byabo batavuye aho bari, aho babishyira kuri internet maze ugishimye akababwira nawe akakigura online maze bakaba bakimushyitsaho byososhye kandi byihuse.

No.04: Internet yihutisha ubucuruzi kd igatuma ibicuruza bidahenda

Abaguzi n’abacuruzi bashobora kumvikana bakoresheje internet kandi bakaba bakishyura nanone bakoresheje ikorana buhanga nka Paypal cyangwa Credit card. Umuguzi  ashobora kwiha noguhitamo icyo ashaka kugura.aho ahangaha bidakenera kuba umuntu yaba afite stoke ashyiramo ibicuruzwa bye kuko ashobora kugikura kuruganda agishyira uwagishimye ndavuga igicuruzwa.

Ikindi twavuga kubijyanye namabanki n’ibikorwa byoroshye. Urugero, umuntu ashobora kuba yaguha amafaranga agufite bitamusabye kuva murugo akayohereza akoresheje ikoranabuhanga.

No.05: Internet ituma uzigama amafaranga y’ingendo

Biciye kwikoranabuhanga rya internet, birashoboka ko abantu bakoresha inama bagira ibyo baganira bitabasabye kuba bagira aho bahurira bakabikora buriwese yibereye murugo nuko bakaganira kandi bagafata imyanzuro bifashishije internet. Ibi bigabanya amafaranga akoresha umuntu atega ava ahantu hamwe ajya ahandi, ava mugihugu kimwe ajya mukindi munama, bituma kandi hazigamwa amafaranga yarigukoresha bakodesha icyumba cy’inama.

Ingaruka Mbi 5 zo gukoresha Internet

No.01: Abana ,urubyiruko ndetse n’ abasheshe akanguhe bayikoresha bikinira imikino

Akenshi harubwo usanga abantu bakoresha internet bikinira imikino itandukanye dusangaho. Usanga ibi bibatwara umwanya wubusa bagombaga gukoresha kubintu bibyara umusaruro ahubwo ugasanga barahomba kubusa. Ikoranabuhanga usanga akenshi ridakoresha ibyo ryakagombye gukoreshwa ahubwo ugasanga abana barikoresha mukwiyangiriza mumitwe yabo. Usanga abana benshi barikoresha batakaza igihe cyabo mubidafite inyungu bakina imikino itandukanye usangaho.

No.02: Harabakoresha internet bareberaho film z’urukozasoni

Izi film zurukozasoni ziba zashyisweho nabantu bitewe nintego zitandukanye zabo.Abo twakitako rero bafite uko batekereza bajya kuri internet aribyo bibajyanye kureba kuberako byabatwaye ugasanga internet ikoreshejwe ariko muburyo bubi aho nk’bana baba biyica mumitwe

No.03: Guta isura yuwo waruriwe

Akenshi usanga abantu kuri ikigihe batagishaka gutekerez cyane aho bumvako ibisubizo byose bagomba kubikura kuri internet. Aho usanga abantu baramaze kwangiraka batagishaka ibibarushya batekereza cyane burigihe usanga bibereye uri za social media gusa.Aha kandi usanga abantu bibanda cyane kuri irikoranabuhanga kugeza nubwo umuntu bibagirwa inshingano ze mumuryango kuko usanga igihe kinini aba yibereye. Kuri internet ntabone umwanya wokwita kumuryango cyangwa kumwana ugasanga burigihe aba ahugiye muri ibyo ntabe yaganira n’ababyeyi.

No.04: Gukoresha ikoranabuhanga dukora ibyaha

Rimwe narimwe usanga internet ikoreshwa nkinzira y’ubujura. Tuzi ko haba hariho amakuru atandukanye. Harabinjira kurukuta rwawe maze bakiba ayomakuru kandi nkuko tubizi tunabyumva harabajura banyura ku irikoranabuhanga bakaba bakiba amabanki cyangwa ibindi bigo bikomeye. Iki ni ikibazo gikomeye murino minsi kubakoresha irikoranabuhanga aho hagombwa nkwirinda aba bajura (hackers)bakorera ibyaha kumbuga nkoranyambaga..

 No.05: Ugutererana umuryango

Ugasanga umuntu yaratwawe nikoranabuhanga, ubwo ntiyibukako agira umuryango. Kumubyeyi akaba yakibagirwa no kugaburira umwana kuko abayatwawe nirikoranabuhanga. Nkuko twabibonye hejuru, harabo usanga nkomumuryango umuntu yirebere za film zurukoza soni ugasanga bimuviriyemo guta umuryango bimujyana mungesombi.

Hakeneweko umuntu agomba kuyobora ikoranabuhanga, aho gutuma rimuyobora. Ibi nibyo bizatuma tubona inyungu zaryo  ku miryango ndetse naho dukomoka. Ikoranabuhanga dukoresha rikeneye umutekano kugira twirinde ingaruka zitari nziza zaturuka mukuba tutararinze. Ningombwa kurinda no kuba maso kubikorerwa kuri intermet mu kubaka imiryango n’ejo hazaza.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.