AmatekaIzindi Nkuru

Impamvu 6 muri afurika abantu benshi bakigenda bumva Radio ivugira hanze

Radio ni uburyo bumwe muburyo bwo gusakaza amakuru bwakoreshwaga kuva kera. Umuntu ashobora gutekerezako kuba habaho interineti ndetse nizindi mbuga zikorera kuri interineti byari kugabanya ubuhangange ndetse no gukundwa bya Radio ariko ntibyabaye, ariko muri afurika ho ntacyahindutse.

Nubwo interineti ikomeza kwigarurira benshi cyane mu buryo bwo guhanahana amakuru kubayberey hirya no hino, Radio yo ifite akamaro kihariye cyane cyane kubantu batuye mu byaro ndetse n’ahandi hatagerwa cyane n’ikoranabuhanga. Cyangwa bigaterwa n’imibereho abatuye muri utwo duce bafite.

Uburyo bwo gusakaza Radio bwateye imbere cyane kuva kera. Kuva kubikoresha biba mukirere hari n’isinga za Radio, isinga zitwara amashusho yihuzwa rya TV, ibyogajuru bisakaza amajwi ya Radio, ndetse no kuba Radio ubu zikorera no kuri murandasi.

Guglielmo Marconi azwi cyane nk’umushoramari mubijyanye na radio. Gusa, abahanga baba Engineers bakoze byinshi mbere yuko uyu mugabo atangira iyi mishinga. Marconi afie ubudahangarwa mu kugendera kumishinga yaozwe n’abandi nuko agakora ikintu kidasanzwe. Yabishyizemo ingufu nyinshi kandi abiha imbaraga zikomeye cyane aribyo bituma kuri ubu ahantu hose waba uherereye ushobora kuba wakumva Radio.

Nkuko bisanzwe Radio zikomeza guha abantu benshi amakuru ajyanye naho baherereye cyangwa amakuru mpuzamahanga, indirimbo zigezweho, ibihangano, amatangazo ndetse no kwamamariza abafite ibikorwa byabo hakiyongeraho no gutumikira benshi.

Mu bijyanye n’ubukungu mu mwaka wa 2010, ibigo mpuzamahanga byakoze akarusho ndetse nigenzura ryimbitse kuma Radio menshi ku isi. Byatangajwe ko BBC yatakaje abumva Radio bagera kuri miliyoni 8, A1 Jazeera ndetse n’ibindi bigo bitangaza inkuru.

Radio ni ingirakamaro cyane kuburyo buri telefone cyangwa imodoka bikozwe muri iki gihe biba bifite Radio.

Afurika ntabwo yasigaye inyuma mu irushanwa. Hari impamvu nyinshi Radio ikiri igikoresho gikomeye muri Afurika kandi ukaba wasanga n’abantu bagenda bazumvira hanze.

 

1. Umuronko wagutse

Radio igera kuri buri wese kuva mu cyaro ndetse kugeza no kubatuye mumigi.

Mugihe muri afurika hakiri ikibazo cyuko abaturage baba binjiza amafaranga make kumwaka, hakaba n’abaturage benshi bakibera mubujiji, mugihe batuye mubyaro aho interineti cyangwa ibinyamakuru byanditse bidashobora kugera, Radio niwo muronko bakoresha kugira amakuru abera hirya no hino abagereho.

Ibice bimwe na bimwe muri afurika ntibigerwaho na interineti. Bivuzeko mugihe nta Radio nayo yaba ihagera, ubujiji bwakomeza kuyobora abo bantu.

Radio zo mu duce twinshi zikomeza gufasha abantu zibigisha byinshi byereke ubuzima ndetse n’imibereho mumiryango.

Izi Radio muri Afurika zikomeje gukora akazi gakomeye mu gukura benshi mu bujiji ndetse no kubafasha kugera kunzozi zabo. Byarenze kure cyane ku benshi babitekereza mu gufasha ndetse no kwereka inzira nziza ngenderwaho kubaturage mu bihugu byinshi bya afurika.

Umwe mubumva radio zo muturere witwa Amina ukomoka muri Nigeria yagize ati:

“Iyo umugabo wanjye yaburaga ingamiya, umuryango wagombaga guhagarika ibyo uri gukora nuko bakajya kuyishaka.”

“Ryose n’umwana mukuru byasabaga ko ava ku ishuri akaza kudufasha gushakisha. Ubwo ingamiya yazimiraga mukwezi gushize, umugabo wajye yagiye kuri radio yishyura amafaranga make y’ubusabusa nuko batanga itangazo. Mu mwanya muto ingamiya yarigarutse.”

 

2. Kuguma k’umuco

OLYMPUS DIGITAL CAMERA

Mu rwego rwo kurwanya ko umuco wo mu bihugu bya afurika wivanga cyangwa se uganzwa n’umuco w’abanyamahanga, Radio ni uburyo bwihuse bwo gukomeza kwibutsa banshi imico yabo ndetse no kubafasha kugira impinduka badataye umuco bari bafite.

Radio zimwe na zimwe zikomeza gucishaho ibiganiro ndetse n;ikinamicoo zijyanye n’ubuzima rusange bw’abaturage mu rwego rwo gukomeza kubibutsa imico yabo bahoranye kuva kera, ndetse bigafasha benshi mu kudatakaza ururimi gakondo.

Imico yose iri gukomeza kububgabungwa. Mu bihugu byinshi hakomeza gucishwaho ibiganiro bibutsa inshingano z’umugore mumuryango, imyaka y’ubukure ndetse bakabibutsa n’uburengnzira bafite kumiryango baomokamo.

 

3. Ntihenda abayitunze

Yaba Radio ikoreshwa n’amabuye cyangwa imirasire yizuba, ntabwo zisaba ko uba umutunzi ukomeye cyane kugira wumve imironko ya Radio igera mugace uherereyemo. Iyi niyo mpamvu Radio ari kimwe mubikoresho bihurirwaho n’abantu benshi, kuva kubatunzi ndetse n’abaherwe binjiza amafaranga menshi kugeza kubakene.

Ibi nibyo bituma usanga umuntu ubona ibyo kurya bimugoye cyane, ariko akaba aho agiye hose Radio itava kubitugu bye.

Ibi ntibivuzeko radio aribwo buryo bwuzuye bwo guhanahana amakuru y’ibibera hirya no hino ku isi, ahubwo nuko aribwo buryo buhendutse bwakoreshwa mu gukurikirana byinshi bibera ku isi. Radio itandukanye cyane na murandasi, ufite Radio ntabwo buri munsi uba usabwa kuba ufite amafaranga cyangwa gukenera umuriro w’amashanyarazi buri gihe kubera ibi aribyo bibura cyane muri Afurika.

 

4. Umuronko ngenderwaho

Radio ikomeza gushyira imbaraga mu kugira umuronko ngenderwaho uhamye kandi ukomeye. Gusa, ingingo nyamukuru ya radiyo nyinshi si ukubuza abantu uburenganzira bwabo ndetse no gukora ibyo bashaka, ahubwo ni ahantu bareba neza kandi bagashungura ibikenewe kandi bifitiiye akamaro karambye abayumva. Kumenyesha abaturage ni igikorwa gihambaye kandi cy’ingirakamaro.

Mu gihe hatambuka imbwiraruhame z’ubugizi bwanabi cyangwa amakuru adafite ishingiro kuri murandasi, Radio yo ntiyigera iha urwaho ibintu byakangiza abaturage. Niyo mpamvu Radiyo ziba zifite uruhererekane rw’ibiganiro ndakuka kandi bikabanza gusesengurwa kugira bige kubuziranenge bwabyo.

 

5. Kwegera abaturage

Guhererekana amakuru bikorwa hagati y’abantu babiri. Hari uwakira ubutumwa ndetse n’utanga ubwo butumwa. Uruhererekane ruba rwiza iyo habaye ho kwakira icyo uwabwiwe yumva kubyo yabwiwe. Radio rero zittanga urubuga k’ubantu bagatanga ibitekereoz byabo kubiganiro biba biri gutambuka cyangwa ibiganiro byahise. Abumva Radiyo kandi bahabwa umwanya wo gusaba bimwe mu byo bifuza nk’indirimbo cyangwa ibyahinduka kuri iyo radiyo ndo ikomeze kunogera abayumva.

Itandukaniro riri hagati ya radio ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga, nuko kuri Radiyo abantu bisangamo cyane kandi bagatanga ibittekerezo bisanzuye.

 

6. Radio ni kompanyi y’ingirakamaro

Ushobora kuyita intekerezo z’ubwonko.

Radiyo zituma abantu bashobora kwiyumvisha mu bwonko kubintu biri kuba hirya no hino. Ntabwo uko abavuga bamez bikugiraho ingaruka. Icyo uba ukeneye ni ukumva ikijya imbere. Gusa murandasi yaragikemuye, ubu noneho ushobora kureba amashusho ndetse n’amafoto by’umunyamakuru ukunda. Mbere yuko murandasi iza, byari byoroshye ko wakicara iruhande rw’umunyamakuru ukunda ariko ntumumenye.

Rimwe na rimwe gufata umwanya ukumva radio uri wenyine bishobora kuruhura ubwonko bwawe. Igihe uri kumva Radiyo, bibyutsa intekerezo zawe harimo nko kuba wakibuka ubuto bwawe, gusubira inyuma ukareba uko ubuzima bwawe byagenze, ibihe byiza wagize, cyangwa se imiziki myiza yakera ndetse n’igezweho. Bishobora kandi kugufasha gutekereza kumushinga neza wakugirira akamaro mubuzima bwawe.

Itandukaniro hagati ya radio n’ibindi bitangazamakuru, nuko itakurangaza mubindi uri gukora nkuko bigenda iyo umuntu ari gukoresha imbuga nkoranyambaga. Ushobora kumva radio utwaye imodoka, uri kugenda munzira, uri guhinda, uri guteka, uri kumesa, cyangwa ari gusukura ibikoresho byo murugo ndetse n’ibindi.

 

Indi nkuru wasoma: Inzu 10 zihenze cyane kurusha izindi muri afurika

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.