IkoranabuhangaIzindi Nkuru

Imodoka 6 zakozwe n’abanyafurika zikorewe muri Afurika ngo zifashe Abanyafurika

Afurika ni umugabane utumiza byinshi bikorerwa kuyindi migabane, byagera kumodoka bikaba akarusho. Iburyo bagura imodoka zo gukoresha bigeze ku rwego rwo hejuru kandi benshi usanga bakifitemo ibitekerezo byo gutumiza izindi aho gutekereza uko bakora imodoka zabo bwite. Mu mwaka wa 2016, byatangajwe ko kumugabane w’Afurika hagurishijwe imodoka nshya zirenga miliyoni 2. Abanyafurika usanga batagirira ikizere aba engineer babo bo bize mubihugu by’Afurika kandi ugasanga batizera ko hari ikintu cy’ikoranabuhanga bashobora gukora kigakunda. Niba wumva ko hari ibyo wageraho kandi ukagerageza kubwira inshuti yawe ko hari icyakorwa n’abanyafurika kandi cyo kurwego rwo hejuru, ntibigutangaze mugihe bagusetse ndetse bakagukwena, nuko bakaguha impamvu igihumbi zakwemeza uko ibyo bidashoboka.

Nkuko impinduka ntawazirinda, abanyafurika bamwe ba rwiyemezamirima bahisemo kuva muri ibyo bikorwa by gutumiza ibinyabiziga kuyindi migabane, bahitamo kugira icyo bakora kandi reba witegereze, inzozi zabo bazigezeho! Hano hari amakuru ko imodoka zimwe zakozwe n’abanyafurika ubwabo kandi zikorewe muri afurika ubu ziri kugurishwa kumasoko yo mubihugu by’Afurika. Abenshi mu banyafurika ntibigeze bumva ibyerekeye iyo mishanga, ubu rero byagezweho.

Dore rero ubwoko bw’imodoka 6 byakorewe abanyafurika bukozwe n’abanyafurika kandi muri Afurika:

 

#1. Kantanka (Made in Ghana)

Kuri ubu, abanyafurika bamwe baguze kandi bagenda muri iyi modoka yakorewe muri Ghana. Ziri ku isoko mumuko atandukanye ndetse n’amabara atandukanye. Hari Kantanka SUV, Kantanka pickup, ndetse n’izindi. Mugihe waba ushaka kwirebera ubwawe, uruganda rukora ibinyabiziga -Kantanka Automobile Company- ruherereye muri Ghana ahitwa Gomoa Mpota.

Igitekerezo cyo gukora iyi modoka cyatanzwe n’umunyagana – Apostle Kwadwo Safo – akaba ariwe nyiri itsinda rya kompanyi ryitwa Kantanka ndetse na Apostle Safo School of Arts and Science (ishuri ry’ubugeni n’ubumenyi). Yatekereje kandi ashushanya neza uko iyi modoka izaba imeze, atunganya n’ibigomba kuba biyigize ari muri Ghana. Uyirebye, singombwa ko hari ukenewe kuza kukubwirako yujuje ubuziranenge, urabyibonera.

Iyi modoka yakorewe mu kirere cya Ghana, uyirebye ubona ijya gusa n’imodoka zagurishwaga mubushinwa mu myaka yatambutse. Umwe mubahagarariye Kantanka -CEO- yemeye ko bakorana rwihishwa n’abashinwa kandi uruganda rumwe rwo mubushinwa rwatangaje ko arirwo rufite ububasha kuri uru ruganda rwose rwa Kantanka.

 

#2. Innoson (Made in Nigeria)

Chief Dr. Innocent Ifediaso Chukwuma niwe washinze uruganda rukora imodoka muri Nigeria rwitwa Innoson. Nirwo ruganda rwambere rukoresha ikoranabuhanga rwabashije gukora imodoka muri Nigeria.

Bakora imodoka zo gutemberamo, bisi nto ndetse n’amakamyo. Nibyo koko ko imodoka zikorwa n’uruganda Innason ziri ku isoko kurubu ndetse izindi zikaba ziri gukoreshwa. Innoson ikaba imaze gukora imodoka zitari munsi ya 500 kandi zikorewe muri Nigeria, ibi bikaba bitandukanye n’uruganda Kantanka rufite imodoka ntarengwa ruba rugomba gusohora buri mwaka. Innoson yakoze imodoka izikoreye abaturage bo muri Nigeria ndetse n’abandi bo muri afurika mu rwego rwo kwerekana ko byose bishoboka.

Miliyoni nyinshi z’abanyanigeriya ntibashobora kugura imodoka nshya kubera uburyo zihenze cyane. Gusa, uru ruganda rukomeye cyane muri Nigeria rwatangaje kumugaragaro ko buri wese azashobora kwigurira imodoka nshya kugiciro cyo hasi kingana na 4,500$ (N1.5m).

Ibyiza byo kugura imodoka za Innoson

  • Igiciro kiri hasi kandi ikaba ikoze bihuye n’imihanda yo muri Ghana
  • Igezweho kandi ni imodoka nziza
  • Ni imodoka yakitabazwa mugihe hari ibintu bikenewe cyane
  • Baguha warranty y’amezi 3 kuri moteri, amapine n’ibindi

 

#3. Kiira EV Smack (Made in Uganda)

Iyi ni imodoka yakorewe muri Uganda ikozwe na Kiira Motors Corporation (KMC). Ubu ni ubuvumbuiz bwatangijwe n’abanyeshuri. Ubu, abo banyeshuri bamaze kubona ubufasha buvuye muri guverinoma ya Uganda.

Kiira EV Smack niyo modoka ifite ikomeye imaze gukorwa yo mu bwoko bwa Kiira EV Prototype. Ikozwe muburyo idatwara amafaranga menshi k’umuntu uyitunze kuburyo ishobora gutwarwa hakoreshejwe ingufu z’amashanyarazi cyangwa Diesel (ikomoka kuri petrol). Bisa naho wagira aba banyeshuri barikiniraga bakora iyi modoka, ariko kuburyo butangaje afurika ishobora kuba umwe mu migabane ya hano ku isi izaba iha indi migabane imodoka kandi zigezweho zinakozwe kuburyo bwihariye.

 

#4. Mobius Motors – Mobius II (Made in Kenya)

Mobius Motors yashyize hanze imodoka yambere yabo idatwara byinshi kubayikoresha mu mpera z’umwaka wa 2016. Iyi modoka ishobora gukora byinshi bitandukanye yagurishwaga kugiciro cy’’amadolari y’Amerika ibihumbi 10 (10,000$) ikaba yarakorewe kandi amasoko yagutse yo muri Afurika. Mobius Motors yakozwe kuburyo bwiza kandi buhura neza n’imihanda ikoreshwa hano muri afurika ndetse n’imisozi igaragara kuri uyu mugabane. Niba wumva wafata imwe muri izo modoka, wamenya neza ko iyi modoka ifite ibyicaro 6 kandi ikagira numwanya munini w’ihariye wo gushyiramo imizigo kandi ikaba ishobora kwikorera ibiro bigera kuri 625 (625Kg) kandi ikaba ifite ubushobozi bwo kugenda k’umuvuduka w’ibirometero 160 ku isaha (160 km/hr) kandi ikaba yoroshye kuba wayikora mugihe igize ikibazo.

Iyi kompanyi y’abanyakenya ishaka gukora ibishoboka mu gukora imodoka ihendutse kandi yorohereza abatunze kandi zikaba imodoka zishobora kugenda neza mu misozi ndetse n’imihanda duftite muri Afurika nyuma bikaba byakorohereza bamukurarugenda baza gutembera mubihugu bya Afurika kugera aho bashaka kuburyo butagoranye.

Nyuma yo gushyira hanze k’umugaragaro Mobius II mu mwaka wa 2014, mumpera z’umwaka wa 2015 bari bamaze kugurisha imodoka zigera kuri 50 zikozwe n’uru ruganda. Bakaba batangaza ko baba bagomba gukora byinshi mu kugira neza ndetse no gushyira ikoranabuhanga rihanitse muri iyi modoka yabo – mobius II. Icyo bateganya nuko ubu bwoko bw’imodoka bugomba kubona isoko rikomeye cyane mubihugu byo muri afurika y’uburasirazuba ndetse bakigarurira amasoko yabyo.

Jackson, CEO w’iyi kompanyi, Kamena muri 2016, yatangaje ko aribwo bari batangiye kwemerera abasaba ko bakorerwa imodoka nshya za Mobius II. Kuba muri iyi modoka hari ibiburamo, nka Air Conditioning, Power steering ndetse n’ibirahuri by’amadirishya, bituma igiciro cy’iyi modoka kijya kumadolari y’amashilingi ibihumbi 950, akaba ibihumbi birenga 9 by’amadolari (9,500$).

 

#5. Turtle (Made in Ghana)

Turtle si imodoka isize amarangi ndetse ubona imeze neza cyane nk’imodoka zambere twavuze, gusa ni imodoka yujuje ibisabwa mubaturage bitewe n’kazi ibafasha gukora. Imodoka yubatse kandi ikozwe kuburyo ikemura neza ibyo abaturage bayikeneyeh. Ihuriza hamwe ishusho ya Jeep ndetse na Truck.

Ntacyo urengejeho, iyi modoka yakozwe 100% n’umunyabukorikori wo muri Ghana.

 

#6. Wind and Solar Powered Car (Made in Nigeria)

Ningombwa no kureba kuri bumwe mubuvumbuzi bwabaye abantu batari biteze ko bwabaho. Iyi modoka yakozwe n’umunyeshuri wo mur Nigeria, Segun Oyeyiola wigaga muri Obafemi Awolowo mu mwaka wanyuma, ayikora mu mishinga abanyeshuri bakora mbere yo kurangiza amashuri. Yubatse imodoka, muburyo bwose bushoboka ko izaba ikoreshwa n’imirasire y’izuba kumanywa, noneho byagera mu ijoro igakoresha umuyaga ikoresheje Wind Turbine.

Retrofitting ni ijambo rijyanye n’umwuga bakoresha bavuga guhindura ikoranabuhanga ry’ikintu mu rwego rwo guhindura imikorere yacyo. Segun Oyeyiola, umunyeshuri wo mu ishuri rya Engineering, yahinduye (retrofitted) imodoka ishaje Volkswagen Beetle nuko ayigira imodoka igomba gukoreshwa n’imirasire y’izuba ndetse n’ingufu z’umuyaga.

Uyu munyeshuri mukugerageza ibi, byamutwaye amayero ajya kugera kubihumbi . Nibwo yashyize imirasire y’izuba kumodoka ndetse anashyiraho ibikoresho bifasha guhindura umuyaga mo ingufu z’amashanyarazi.

Oyeyiola yatangije batteries zasabaga amasaha ari hagati ya 5 ndetse na 6 kugira zuzure umuriro, gusa arimo aragerageza mu kongera umuvuduko wo kuzuza batteries.

Kuri website ye yagize ati:”nashatse kugabanya ikwirakwizwa ry’imyuka mibi ya Carbon Dioxide mu kirere ariyo ituma habaho ihindagurika ry’ikirere cyangwa izamuka ry’ubushyuhe. Nibwo rero igitekerezo cyanjemo cyo gukora imodoka ikoresha ingufu zituruka kuzuba ndetse no kumiyaga. Iyu niwo mushinga wanjye bwite kuri icyo kibazo kandi ndumva nzagikemura.” Oyeyiola arimo arateganya kubaka ndetse no gukora imodoka ihabwa ingufu n’imirasire y’izuba ndetse n’imiyaga. Tesla Motors ibe ihanga amaso iyi modoka.


Reba iyi Video:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.