Izindi NkuruMu Mahanga

Igisirikare cy’UBURUSIYA n’UBUSHINWA cyifatanyije mumyiteguro y’intambara idasanzwe [AMAFOTO]

Ingabo zirenga ibihumbi 303,000 z’Abarusiya n’Abashinwa bari mu myitozo y’intambara idasanzwe iri kubera mu Burusiya,  izaba irimo ibikoresho bikomeye n’indege z’intambara zigera ku 1000.

Iyi myitozo yiswe Vostok-2018 iri kubera mu bilometero 5000 uvuye i Moscow mu murwa mukuru w’Uburusiya. Ikaba ihurije hamwe abasirikare ibihumbi 303,200 barimo ibihumbi 300,000 b’Uburusiya na 3200 b’Ubushinwa.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko mbere gato y’uko iyi myitozo iba, ba perezida Vladimir Poutine w’u Burusiya na Xi Jiping w’u Bushinwa bari mu biganiro ku cyambu cy’u Burusiya cya Vladivostok, aho bagaragaye bari gusangira ikirahure.

Impuguke mu bya gisirikare akaba n’umuyobozi w’Ikigo Carnegie gikora amasesengura mu bya gisirikare kiri Moscou, Colonel Dmitri Trenin, yatangarije Reuters ko kuba u Bushinwa n’u Burusiya biri kurushaho gukorana mu bya gisirikare, ari ubutumwa bukomeye ku bihugu byo mu Burayi na Amerika bihora bicungana ku jisho.

Iyi imyitozo izamara icyumweru, izakurikiranwa na Perezida w’Uburusiya, Vladmir Poutine ubwe agaragiwe n’abakuru b’ingabo.

 

 

Reba Iyi Video:

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.