Izindi NkuruMu Mahanga

Ibyingenzi ugomba kumenya kugihugu cya Kenya

Kenya ni igihugu cyo muri Afurika, kikaba kimwe mubihugu bigize umuryango wa EAC. Umurwa mukuru ukaba ndetse n’umujyi munini muri iki gihugu ni Nairobi.

  • Kenya iherereye mu burasirazuba bw’Afurika, kuri Equator.
  • Muri 2018, abaturage muri Kenya babarirwaga muri miliyoni 50,950,879
  • Kenya izwi by’amategeko nka Repubulika ya Kenya.
  • Umurwa mukuru ndetse akaba ariwo munini muri Kenya ni Nairobi. Mombasa niwo mujyi wa 2 munini muri Kenya.
  • Indimi 2 zemewe muri Kenya ni icyongereza ndetse n’igiswahili, gusa hari indimi nyinshi cyane ivugwa mu mpande zitandukanye z’igihugu.
  • Kenya izangiye ikiyaga cya Victoria, kikaba ikiyaga cya 2 kinini ku isi, n’ibihugu nka Uganda na Tanzania.
  • Kenya ifite pariki nziza kandi nini zirimo inyamaswa nyinshi zitandukanye, safaris nicyo gikorwa abakerarugenda bakora benshi iyo bageze muri Kenya.
  • Ubuhinzi n’ubworozi ni ingirakamaro cyane k’ubukungu bwa Kenya, cyane cyane ubuhinzi bw’icyayi, ikawa ndetse n’indabyo.
  • Inyamaswa nini nk’intare, ingwe, imvubu, ingona ndetse n’amasatura wabisanga muri Kenya.
  • Kenya ingana na Texas mu bunini, kirometero kare ibihumbi 580 (580,367 km²).
  • Nyuma y’ikawa, ikindi kinjiza amadolari menshi muri Kenya ni ubukerarugendo.
  • Kubanyakenya, kawa ni igihingwa cyo gushora mumahanga, ntibagifata nkicyo bashobora unywa bo ubwabo. Icyo bakunze kunywa ni icyayi ndetse n’inzoga.
  • Abanyakenya bakunda kunywa inzoga zishyushye cyangwa zidakonje cyane.
  • Amwe mumagufwa y’abantu bakera – Paleontological records – mu bantu bambere babayeho ku isi yasanzwe muri Kenya.
  • Ikibaya kinini muri Kenya cyabayeho mu mwaka miliyoni 20 ishize, ubwo isi yigaburagamo.
  • Benshi mubanyakenya barakennye cyane cyangwa bakakize cyane. Bacye cyane niba bari hagati na hagati (Middle class).
  • Mbere yo gukora ubukwe, benshi mubasore muri Kenya babanza gutanga inkwano y’inka byibura 10 kwa Sebukwe.
  • Abagabo muri Kenya bemerewe kuba batunga umugore urenze umwe.
  • Umunyakenyakazi w’umu Professor mubidukikije, Professor Maathai yahawe igihembo cya Nobel Prize mu mwaka wa 2004. Akaba ariwe warubaye umugore wa mbere muri Afurika uhawe icyo gihembo.
  • Ubukungu bwa Kenya bufatwa nk’amasoko yigenda kubera atagengwa na guverinoma. Icyo guverinoma ikora ni nko kureba ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe.
  • Itumanaho nikimwe mubigize ubukungu bwa Kenya. Ryigarurira 62% by’ubukungu mbumbe bwa Kenya. Ubuhinzi n’ubworozi nibwo bukurikira, bukaba bufata 22%.
  • Kenya yayobowe n’abongereza byibura nko mugihe cy’imyaka 100. Babonye ubwigenge mu mwaka wa 1963.
  • Kenya ni igihugu cya 49 kirekire ku isi.
  • Pariki ya Lake Turkana ndetse na Mount Kenya ni imwe mu hantu h’umurage ku isi.
  • Kenya iri ku mwanya wa 31 mubihugu bifite abaturage benshi ku isi.
  • Ingwe niyo nyamaswa yihuta kurusha izindi muri Kenya.
  • Hari ubwoko bw’uducurama butandukanye burenga 100 muri Kenya.
  • Igihe cyo kubaho muri Kenya k’ubagabo ni imyaka 62 naho abagore ni imyaka 65.
  • Muri Kenya, aba Kikuyu bagize 22% by’abaturage.
  • Muri Kenya, ibinyabiziga bitwarirwa mukuboko kw’ubumoso mu muhanda.
  • Kenya ifite ibibuga by’indege 194.
  • Imihanda yose yo muri Kenya ifite ibirometero ibihumbi 160 (160,000 km).

IBYIBANZE UKWIYE KUMENYA KURI KENYA

  • Abaturage: 50,950,879
  • Umurwa mukuru: Nairobi
  • Indimi: Igiswahili/Icyongereza
  • Iyobokamana: Gikiristo
  • Ifaranga: ishilingi
  • Ubuso (km²): 580,367 

Inkuru wasoma: Abakobwa 10 bambere babi ku isi 2018

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.