Urukundo

Ibintu wakorera umugabo akagukunda byimazeyo

Abagabo kenshi bashimishwa no kubona bitaweho. Kubabizi neza burya umugabo witaweho, afashwe neza ntacyo wamuburana. Abagore nabo bazwiho gushaka buri kimwe cyose cyatuma umugabo abaho yishimye. Mugihe ukundanye n’umuntu hari ibintu uba ugomba kumukorera kuburyo bigoye kwibagirwa uwabigukoreye kandi bigatuma umuntu abaho yishimye.

  1. Wigerageza kumuhindura

Abagabo benshi bakunda abagore bashyigikira ibitekerezo byabo. Ntabwo bivuzeko wakwemera buri kimwe cyose umugabo ashaka mugihe ubona atari kiza. Ariko, gerageza umuhe umwanya wumve uko atekereza ikintu runaka maze mujye inama ariko wabanje kumuha umwanya ukumutega amatwi.

2. Jya umwerekako washobora gukunda ibyo akunda

Umugabo yishimira kubona wagendana nawe maze ugakunda ibyo akunda. Ibyo bimutera akanyamuneza kuruta uko wamuhatira gukunda ibyo ukunda. Kuberako muba mugiye kuba umwe, byanze bikunze mushobora kwisanga mudakunda ibintu bimwe. Nibyiza ko wereka umugabo ko mwahitamo gukunda bimwe ariko akabona byabindi yakundaga nawe nibyo wishimiye kuba mwahitamo mwese.

3. Mufashe kugera ku byifuze bye aho kumuca intege

Shaka ikintu kimwe wamukorera cyoroheje cyane ariko watekerejeho kimufasha kubonako ikerekezo yihaye uzaba uwambere mugutuma ayigeraho. Kubona umukorera ibintu nkibyo birajya bimutungura maze bitume arushaho kugukunda.

4. Wimutegeka ku kwitaho

Mubyukuri umugore wese abashaka umugabo umwitaho ndetse cyane. Gusa biba byiza iyo udahatiye umugabo wawe kugira icyo agukorera usa nubimuhatira cyane. Ahubwo mwerekeko haricyo ukeneye maze nawe umuhe umwanya yibwirize. Mugihe azabonako utamuhatira kugira ibyo agukorera bisa nkaho arukumutegeka, ntagushidikinya bizamushimisha kandi abigukorere yumva yishimye.

5. Mutegurire impano zinyuranye

 Ni byiza ko ugerageza gutegurira impano umugabo wawe, ushake impano zidahenze ariko zifite icyo zisobanura murukundo rwanyu. Mugihe umutegurira impano sibyizako wamuha impano z’ibintu aribuhite akoresha cyangwa arya gusa ahubwo shaka n’impano ashobora guhora arebaho maze akibuka uwayimuhaye. Ibyo bizatuma urukundo rwanyu rukomera cyane.

Byagenda bite uhamagaye 666 na telephone yawe? Umva uko bigenda

Soma kandi: Ibintu bizakwerekakp umugabo/umusore atakwiyumvamo na busa

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.