Ubuzima

Ibintu 7 ukwiye kwirinda gukora nyuma yo kurya – kugira ibyo uriye bigirire umubiri umumaro

Abenshi muri twe dukora amakosa kuko tutaba tuyasobanukiwe ibyo tugomba gukora nyuma yokurya kugira ibiryo turiye bibashe kugirira umumaro umubiri wacu. Dushobora kurya amafunguro afite intunga mubiri zihagije ark kubera kutamenya ibyo tugomba kwirinda nyuma yo kumara kurya bigatuma zantungamubiri ziba impfabusa.

Tugiye kurebera ibintu 7 tugomba kwirinda nyuma yokurya kugira umubiri ubashe kwakira intungamubiri tuba tumaze gukura mubyo tumaze kurya.

No.01: Gukora siporo

Iyo tumaze kurya umubiri ubukeneye umwanya uhagije kugira ube Wabasha gukora igogorwa ryibyo tuba tumaze kurya. Kugira bibashe kugirira umumaro imibiri yacu niyo mpamvu tugomba kwirinda imyitozo ngororamubiri. Bivugwako nokumara kurya ugahita ukora urugendo nabyo ataribyiza. Aho bivugwako kugira tube twakirinda kunaniza igifu cyacu, nibura tugomba gutegereza hagacamo amasaha 2 kugira tube twabasha kugira icyo dukora.

No.02: Kunywa itabi

Nkuko tubizi itabi niribi kumubiri kuko ryangiriza ibihaha. Ariko kubabirengaho bakabyirengagiza bakarinywa, biba noneho bibi cyane kurushaho iyo barinyoye bakirangiza kurya. Muri kiriya gihe umubiri wacu uburigukora cyane, bityo rero iyo unyweye itabi ukirangiza kurya nicotine dusanga mu itabi ihita yivanga n’umwuka, kandi mugukora neza k’umubiri wacu, nuwo mwuka ubukenewe. Kubarinywa rero nibura bashobora kurinywa nyuma y’iminota 20.

 

No.03: Kwirinda guhita turyama nyuma yokurya

Guhita turyama nyuma yokurya uwo mwanya byangiza imikorere y’umubiri wacu. Abyo bituma igifu kidasya neza ibyo tuba tumaze kurya. Nanone kandi ibi bituma twahura nikibazo cyokuba twabyimba inda(gutumba) kandi bigatuma tudashobora gusinzira neza uko bikwiye. Abahanga rero muribi bavugako kugira twirinde izongaruka zose tugomba nibura kuryama nyuma yamasaha 2 turangije kurya.

No.04: Kwirinda koga nyuma yokurya

Koga tuziko aribyiza aho bishobora gukorwa dusukura imibiri yacu yeweee hari nababikora bakora sport ark nabyo kubikora ukimara kurya bikaba ataribyiza kumubiri wacu.Kuberako uko twoga temperature y’umubiri wacu igenda yiyongera buhoro buhoro bityo amaraso abatembera mumubiri wacu bikayabuza gutembera neza kd bikaba binabangamira igogorwa(digestion process).Igisubizo kurikikibazo rero akaba aruko nibura twakoga nyuma y’iminota 30.

No.05: Kunywa icyayi ukimara kurya

Kunywa icyayi tukimara kurya nabyo birabujijwe mugufasha umubiri gukora neza. Bityo rero kunywa icyayi bishobora kubuza umubiri kwinjiza ubutare(iron) mumubiri wacu aho bishobora kuduteza ikibazo cyokubura ubwo butare mumubiri wacu bikaba byatuviramo kurwara anemiya(anemia). Bivugwa ko iyo ufite ikibazo cyokuba udafite ubwo butare cyangwa se ukaba utwite kuko uba ukeneye cyane iyo iron, ugomba nibura kunywa icyayi nyuma y’isaha 1 urangije yokurya.

 

No.06: Kurya imbuto ukimara kurya

Nkuko kuri benshi babikora usanga kenshi abantu bazana amafunguro bagahita banazana imbuto zokurya nyuma yokurangiza ayomafunguro ark ibi bikaba ari ikosa. Kuko mugihe cy’igogora cyizo mbuto uba uriye igifu gikenera ezymes. Bityo rero koko igifu kiba kirigushaka ibyobinyabutabire byifashishwa mugukora igogora ry’izo mbuto uba uriye bibangamira ikurwa ry’ibitungamubiri mubiryo umaze kurya. Nibyiza rero ko turya imbuto mugihe mugifu cyacu ntakindi kintu kirimo. Nibyo byatugirira akamaro kokwakira intungamubiri ziba ziri muri izo mbuto.

 

No.05: Kwihambira umukandara

Mugihe tumaze kurya kubakenyeza umukandara ,ningombwa kureba niba tutinigishije umukandara cyangwa niba utadufashe cyane, kuko ibi bishobora guteza ingorane kumara acamo ibyo tuba tumaze kurya.

Ibi nibimwe rero mubyo tugomba kwirinda mugihe tumaze kurya nubwo hari nibindi byinshi tutarondoye ark ibi biri mubyingezi tubashije kwibukiranya kugira tube twabyitaho mugihe cyose tumaze gufata ibyo kurya bityo kubizirikana bikaba byatubera byiza mukorohereza igifu cyacu mugukora digestion.

Sources:

Related Articles

2 Comments

  1. This presentation is very marvellous because it teaches us how to live in our life successful by consuming our food thank you very much.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.