Izindi NkuruMu Mahanga

Ibibuga by’indege 10 byambere byiza muri Afurika

Ibibuga by’indege byorosha ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu hakoreshejwe indege ziva mugiihugu zijya mukindi. Ibibuga byingege hafi yabyose muri Afrika birakora, gusa bimwe muribyo bifite akarusho kandi inyubako zaho zirahambaye. Gukererwa kw’indege muri ibyo bibuga ntabwo biri kurwego rwo hejuru. Hano niho tugiye kwerekana ibibuga by’indege 10 byiza kurusha ibindi muri Afrika.

No.10: Ikibuga cy’indege cya Angads – muri Maroke

Iki kibuga kindege Angads Airport kiri mumujyi wa Oujda muri Maroke. Kiri kubutumburuke bwa metero 468 uvuye kunyanja.

No.09: Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Cairo – mu Misiri

Iki kibuga mpuzamahanga cy’indege giherereye Cairo (Cairo International Airport), mu misiri. Nicyo kibuga gitwara abagenzi benshi mu misiri. Gifite imiryango ine itandukanye. Ubuyobozi bwo mumisiri burashaka kwagura iki kibuga kuburyo kiba icyikitegererezo muri Afrika y’uburasirazuba bwo hagati ndetse na afurika yose. Hari hoteli ihenze cyane y’inyenyeri 5 n’ibyumba 350 yafunguye imiryango muri 2013 hafi n’iki kibuga. Hari n’iyindi mishanga nkiyo iri gukorwa hafi iki kibuga mpuzamahanga.

No.08: Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Cape Town – muri Afrika y’Epfo

Iki kibuga mpuzamahanga kitiriwe umujyi wa Cape Town (Cape Town International Airport), gikorera muri uwo mugi muri Afurika y’epfo. Kiri mu birometero nka 20 uvuye mumugi rwagati. Aho abagenzi binjirira kandi banasohokera, ni inzu iteye neza cyane kuburyo butangaje, abagenda binjirira mu muturirwa hejuru, abashyika bakanyura hasi.

No.07: Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya O.R. Tambo – muri Afurika y’epfo

Iki kibuga mpuzamahanga O.R. Tambo (O.R. Tambo International Airport) giherereye Gauteng muri afurika y’epfo. Gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 28 ku mwaka, kandi nicyo kibuga kindege cyakira abagenzi benshi muri Afrika. Gifite imiryango igera kuri 6.

No.06: Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kinga Shaka – muri Afrika y’epfo

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya King Shaka (King Shaka International Airport) ni ikibuga cy’indege kibanze muri Durba, hakaba muri Afurika y’epfo. Cyafunguye imiryango kuwa 1 Gicurasi 2010, habura hafi ukwezi ngo igikombe cy’isi 2010 gitangire. Umuryango uherereye mu majyaruguru y’iki kibuga ugeretse kabiri: hamwe ni aho abagenzi binjirira ahandi ni aho basohokera.

No.05: Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Enfidha Hammamet – muri Tuniziya

Iki kibuga mpuzamahanga cy’indege giherereye Anfidha (Enfidha – Hammamet International Airport) muri Tuniziya, mu birometero bigera kuri 40 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Hammamet. Iki kibuga gikoreshwa cyane n’indege z’uburayi zizana abakerarugendo ndetse nabaje gutembere Tuniziya mu biruhuko. Cyatwaye akayabo k’amayero abarirwa muri miliyoni 436.

No.04: Ikibuga cy’indege cya Maya-Maya – muri Repubulika ya Kongo

Ikibuga cy’indege Maya-Maya (Maya-Maya Airport) giherereye muri Brazaville, Repubulika ya Kongo. Maya-Maya ni ikibuga gikunzwe cyane gukoreshwa n’indege zo muri kongo yo hagati. Muri 2010, umuryango ugizwe n’ibiraro bw’indege 3 warafunguwe. Undi mushinga wo gukora umuryango mushya wasojwe muri 2013.

No.03: Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Sharm el-Sheikh mu Misiri

Giherereye muri Sharm el-Sheik (Sharm el-Sheikh International Airport), mu Misiri, iki kibuga mpuzamahanga ni icya gatatu gikoreshwa cyane kandi usangaho abantu benshi mu gihugu cya Misiri. Gifite imiryango 2. Umuryango wa 2 wafunguwe kumugaragaro kuwa 23 Gicurasi 2007. Gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 5 kumwaka. Gifite kandi aho bategurira abagenzi habarirwa muri 40.

No.02: Ikibuga cy’indege cya Marrakesh Menara – muri Maroke

Iki kibuga cy’indege cya Marakesh Menara (Marrakesh Menara Airport) ni ikibuga cy’indege mpuzamahanga giherereye Marakesh (mugifaransa: Marakech) muri maroke. Iki kibuga cy’indege cyakira indege nyinshi zivuye kumugabane w’uburayi, Casablanca ndetse no mubihugu by’abarabu. Buri mwaka, iki kibuga cyakira abagenzi barenga miliyoni 3.3 buri mwaka.

No.01: Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Sir Seewoosagur Ramgoolam – mu birwa bya Maurice

Iki kibuga mpuzamahanga cy’indege, (Sir Seewoosagur Ramgoolam international Aiport), giherereye mu birwa bya Maurice. Umuryango w’abagenzi wacyo wafunguwe kumugaragaro kuwa 30 Kanama 2013 nuko gitangira gukora kuburyo bwuzuye muri Nzeri 2013. Inyubako y’iki kibuga cy’indege iratangaje cyane, ni nziza cyane. Iki kibuga cy’indege gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 4 buri mwaka.

Komeza urebe ubwiza bw’ibi bibuga by’indege hano:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.