Amateka

Abantu 10 b’ibihangange bazwi cyane ku isi | Babayeho mumateka yose

Isi dutuyeho iriho abantu benshi b’ingirakamaro. Muri iki gihe, hari abantu baba bazwi cyane ku isi. Gusa, tugiye mumateka uko ibihe bigenda bisimburana, hari abantu babayeho kera, ariko ubu bakaba bazwi n’abantu benshi ku isi.

Tugiye kubabwira abantu 10 b’ibihangange bazwi cyane kurusha abandi ku isi.

Videos Zisekeje cyane kurusha izindi muri 2019

Kumwanya wa 10: Gautama Buddha

Gautama Buddha, azwi kumazina nka Diddhartha Gautama, Shakyamuni Buddha, akaba azwi cyane ku izina Buddha. Yavukiye mugihugu cya Nepal, nuko apfira mubuhinde afite imyaka 80.  Bagendeye kunyigisho za Buddha bashinga Buddhism.

I teach because you and all beings want to have happiness and want to avoid suffering. I teach the way things are.”  – The Buddha

Ku mwanya wa 9: Princess Diana

Diana igikomangomakazi, ni uwo mumiryango y’ibwami mu bwongereza. Yavutse mu mwaka 1961, apfa mumwaka 1997, akaba yaritwaga Diana Frances Spencer.

 Ni umugore w’igikomangoma Charles, akaba nyina w’ igikomangoma William n’igikomangoma Harry. Charles akaba ariwe mwana mukuru w’umwamikazi Elizabeth II.

Ku mwanya wa 8: Shahrukh Khan

Shah Rukh Khan, uzwi nka SRK, ni umukinnyi wa filime wo mubuhinde, akaba yarakoraga n’imyiyerekano kuri television.

Yamenyekanye mu binyamakuru nk’umwami wa Bollywood, “Umwami Khan”, yagaragaye muri filime zirenya 80 za Bollywood, akdni ahabwa ibihembo bijyanye no gukina filime birenga 14.

Ku mwanya wa 7: Elvis Presley

Elvis Presley yari umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika. Yamenyekanye nka “The King”. Yarazwicyane kubihangano nka “Heartbreak Hotel”, “Hound Dog”, “Jailhouse Rock”, “Love me Tender”. Elvis yagaragaye muri filime “Love me Tender” nuko aha agaciro cyane gukina filime kurusha gukomeza umuziki we.

Elvis Presley yapfuye mu mwaka 1977, bitewe n’indwara y’umutima yaturutse kugukoresha ibiyobyabwenge birengeje urugero no kurya ibiryo byinshi.

Ku mwanya wa 6: Ibraham Lincoln

Abraham Lincoln yabaye perezida wa 16 wa leta zunze ubumwe, yayoboye kuva werurwe mu mwaka 1861 kugeza yishwe muri Mata mu mwaka 1865.

Lincoln yayoboye US mugihe cy’intambara ikomeye cyane, hari ibibazo bikomeye mu miyoborere, amategeko ndetse na politiki muri amarika.

Ku mwanya wa 5: Albert Einstein

Albert Einstein ni umuhanga wavukiye mu budage, akaba yari umunyabugenge ukomeye cyane.

Einstein yavumbuye inyandiko nka “theory of relativity”, imwe munkingi zikomeye mubugenge no mubumenyi. Azwi cyane no muntekerezo (Philosophy) z’ubumenyi.

.

Ku mwanya wa 4: Adolf Hitler

Adolf Hitler ni umunyapolitiki w’umudage, waruyoboye umutwe aba Nazi, akaba yarayoboye ubudage mu mwaka wa 1933 kugeza 1945.

Umunyagitugu w’abanazi mubudage, yatangije intambara ya 2 y’isi mu burayi.

Ku mwanya wa 3: Muhammad

Muhammad wabayeho hagati ya 570 AD na 632 AD. Ni intumwa y’Imana ikomoka mubarabu, akaba azwi cyane nk’intumwa ya Nyuma Imana yohereje ku isi muri Islam. Ni umwe mubantu bavugwa cyane, bingirakamaro mumateka y’isi.

Ku mwanya wa 2: Michael Jackson

Michael Jackson ni umuririmbyi, umwanditsi ndetse n’umubyinnyi w’indirimbo. Yavutse mu ku itariki ya 29 Kanama, 1958 muri Indiana, nuko apfa kuwa 25 Gicurasi mu mwaka wa 2009. Yatanze (byibura) akayabo (arenga miliyoni 500 z’amadolari) ka 463,405,000,000.00 Rwf (500,000,000 USD) mubikorwa byo gufasha abafite ibibazo hirya no hino ku isi. Michael azwi nk’umwami wa Pop (izina yahawe na Elizabeth Taylor) cg akabazwi mumpine nka MJ.

Niwe kugeza ubu ufite Album y’indirimbo yagurishijwe cyane ku isi, Thriller (1982) yahawe umudari wa Platinum inshuro 30 muntangiriro za 2016. Albulms ze harimo nka Bad, Dangerous na History ni zimwe muzikomeza kuba amateka ku isi.

Jackson niwe muhanzi w’umwirabura, amashusho ye yacishijwe bwambere kuri MTV, kubera ibyo, byatumwe hakurwaho ikibazo cyazaga mumuziki ukorwa n’abirabura. Kubera umuziki we n’amashusho yakoraga, byahinduye isi mu munjyana ya Pop. Jackson azwi cyane mumibyinire ye (moonwalk, lean, sidewalk, thriller dance), ndetse n’imyambarire idasanzwe (black hat, white sequined glove, military jackets), ndetse n’ijwi rye ryihariye mumuziki, hamwe n’indirimbo nka Off the wall, Don’t stop ‘till You get Enough, Thriller, Billie Jean, Beat It, Bad, The Way You Make me Feel, Man In the Mirror, Heal the World, Black or White, Remember the Time, Earth Song na They Don’t Care About Us.

Michael Jackson, niwe muntu mumateka y’isi wabashije abantu cyane nkuko bivugwa na Guinness Book of Records ndetse n’umwe mubahanzi bagurishije ibihangano byabo neza b’ibihe byose.

Umwanya wa 1: Yesu Kristo (Yezu Kristu)

Yezu kristu yavukiye I Betelehemu muri Palestina. Yabyawe na Mariya, nk’uko bibiliya ivugako yasamwe kubw’umwuka were (Matayo 1:18). Yari umuntu akaba n’Imana (Yohani 20:28).

Tugendeye kuri bibiliya ya Gikiristu, Yezu yaje ku isi gukiza abantu no kubereka inzira y’umukiro. Mugihe yari ku isi, yakijije abarwayi, azura abapfuye, ababarira ibyaha, nuko apfira kumusaraba, aha atyo isi inzira y’agakiza.

Yagiye i Yeruzaremu gusangira pasika nintumwa ze, ubwo nibwo yagambaniwe, nuko ajyanywa munkiko, nuko acirwa urubanza rwo gupfa. Yishwe ku ngoma ya Pontius Pilate (Ponsiyo Pilato). Igihe yari kumusaraba, yasabye Imana se ko aybabarira abamwifurije gupfa urw’agashinyaguro. Arahambwa, nuko nyuma y’iminsi 3 arazuka.

Inama z’ingenzi zafasha abakobwa kudakorwa n’ikimwaro bari mubantu: reba Video maze umenye uko wabyitwaramo.

Menya TV

Related Articles

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button
Close

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.