Ikoranabuhanga

Dore urutonde n’amashusho by’imodoka  10 zambere zihenze cyane kurusha izindi ku isi

Uko isi igenda ikataza mu iterambere ni nako usanga ibintu bigenda bihinduka cyane nkuko bigaragarira abatuye isi, ibi bikaza kandi ari byiza ku iterambere ry’igihugu kuko usanga kenshi ubukungu bw’igihugu bugaragarira kubintu bihenze cyane biba bikoreshwa nabatuye icyo gihugu. Imodoka rero nazo ziza muri bimwe mubyo tureberaho iterambere ry’igihugu, imodoka ifasha abantu mubintu byinshi bitandukanye kuri ubu rero hari gukorwa imodoka nziza kandiusenga zifite umuvuduko mwinshi aho mu rugendo umuntu aba abona yakora mugihe kirekire usanga yo ihagiye mugihe gito gishoboka.

Dore urutonde rw’imodoka icumi zihenze cyane kurusha izindi ku isi.

#10. Pagani Zonda R

Imodoka iri mubwoko bwa Pagani Zonda R iza ku mwanya wa 10 mu modoka zihenze cyane ku isi aho iyi ikoresha umuvuduko udasanzwe. Pagani Zonda R yakozwe na kompanyi y’abatariyani aho batangiye gukora izi modoka mu mwaka wa 1999 aho ku ikubitiro bakoraga izigera kuri 760 mukuzitunganya neza bikaba byararangiye mumwaka wa 2017. Izi modoka zo mubwoko bwa Zonda R zerekanwe bwabwendere kumugaragaro mu mwaka wa 2007, ifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 2,800,000 z’amadorari y’Amerika.

Soma: INYUBAKO 10 NDENDE kurusha izindi muri Afurika

#9. Aston Martin One 77

Aston Martin One 77 muriuru rutonde rw’imodoka 10 iza ku mwanya wa 9 mu mudoka zihenze cyane ku isi, Yakozwe na British aston martin, yashyizwe hanze kuncuro yambere mu mwaka wa 2008. Bivugwako izi mudoko ku isi zari 77 ariko hari imwe yagize ibibazo muri China kurubu hakaba harasigaye 76.

 

#8. Scuderia Cameron Glickenhaus SCG 003

Iyi modoka igaragara ku mwanyawa wa munani yakozwe na kompanyi y’Abanyamerika uko iteye imeze nk’imodoka ya siporo, iyi nayo wayisangahake ku isi bitewe nukuntu yihagazeho mu mafaranga igurishwa aho kandi ifite umuvuduko udasanzwe cyaneko inafite moteri nziza, bivugwako nibura itajya munsi y’amafaranga miliyoni 2,600,000  z’amadorari y’Amerika.

Soma: Impamvu 10 abakobwa beza batinda gukora ubukwe

#7. Koenigsegg Regera

Koenigsegg Regera iza ku mwanya wa 7 mu modoka zihenze cyane ku isi aho ikorwa na kompanyi yo murim Suwede. Izi modoka zarakunwe cyane kuko izakozwe zaguzwe cyane kuera ubwiza zifite izambere zakozwe zerekanwe muri Genva mu maka wa 2015, zifite moteri nziza bigaragarira ku mumuvuduko ikoresha, koenigsegg  Regera ifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 1,890,000 z’amadorari y’Amerika.

 

#6. Hennessey Venom GT

Iyi modoka igaragara ku mwanyawa wa gatandatu ni imodoka ya siporo , iyi nayo wayisangana abantu bake  ku isi bitewe nukuntu  igurishwa amafaranga menshi, iyi modoka  kandi ifite umuvuduko udasanzwe cyaneko inafite moteri nziza, igurishwa amafaranga miliyoni 1,200,000  z’amadorari y’Amerika.

 

#5. Ferrari la Ferrari

Imodoka iri mubwoko bwa Ferrari la Ferrari iza ku mwanya wa gatanu mu modoka zihenze cyane ku isi ,aho iyi ikoresha umuvuduko udasanzwe. Ferrari yakozwe  na kompanyi izwi cyane ya Ferrari ,. Izi modoka zo mubwoko bwa Ferrari la ferrari zifite agaciro k’amafaranga angana na miliyoni 7 z’amadorari y’Amerika.

 

#4. McLaren P1

Mclaren P1 izaa ku mwanya wa kane mu modoka zihenze cyane ku isi yakozwe na kampanyi ya Mclaren, ubwambere yagaragaye yerekanwa mu mwaka wa 2012 aho izari zakozwe ku ikubitiro  zagurishijwe kompanyi ikahungukira bishimishije.

 

#3. Lamborghini Aventador LP 750 – 4SV

Lamborghini Aventador LP 750 – 4SV ni imodoka iza ku mwanya wa gatatu mumodoka zihenze cyane ku isi aho ifite moteri nziza itunma ibasha gukoresha umuvuduko udasanzwe ikaba ikorwa na kompanyi izwi cyane ya lamborgini, imodoka yambere yerekanwe ubwambere mu maka wa 2015.

 

#2. Porsche 918 Spyder

Iyi nayo iza ku mwanya wa kabiri kurutonde rw’imodoka icumi zihenze cyane ku isi, iyi modoka ifite moteri nziza bigaragarira mubiromrtero ishobora gukora mugihe cy’isaha aho igaragarako ikora ibirometero 340 ku isaha (340km/h), izambere zakozwe nuri nzeri 18,2013 aho igiciro cyatangiriweho cyari amadorari 847,000 y’Amerika.

Soma: Abakobwa 10 bambere babi ku isi

#1. Bugatti Veyron 16.4 Grand sport vitesse la finale

Bugatti Veyron 16.4 Grand sport vitesse la finale ni mwe mumodoka icumi zihenze cyane kurusha izindi ku isi kuko iza kumwanya wa 1 bitewe n’ubuhanga ikoranwe, yakozwe na kompanyi ya Bugatti ikaba ifite umuvuduko udasanzwe ikomora kbuhanga n’ubukomere bwa moteri yayo aho bivugwako ishobora nibura kugenda ibirometero 369 ku isaha (369km/h).


Reba iyi Video kuri Menya TV:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.