Urukundo

Dore uburyo wakwereka umukobwa ko umukunda ariko utabimubwiye akabyibonera ubwe

Iyo bigeze mu rukundo rw’umusore n’umukobwa burya ibikorwa bivuga cyane kurusha amagambo ubwira umukobwa. Bishobora kuba byakoroha kubwira umukobwa ko umukunda ariko nibyiza kandi bihabwa agaciro burya iyo weretse umukobwa ko umukunda ukoresheje ibikorwa kuko bimuha umwanya nawe akicara akabitekerezaho ari wenyine. Kuruta uko wabimubwira muri kumwe maze agahita abura icyo agusubiza kuko usa numutunguye. Iyo weretse umukobwa ko umukunda ukoresheje ibikorwa, niyo wabimubwira nyuma usanga yari yarabibonye kandi yarabitekerejeho bihagije. Dore bumwe muburyo wakoresha umweekako umukunda.

Uburyo bwa 1: Mufashe mutuntu duto

Umukobwa ashimishwa no kubona umwitayeho umufasha twatuntu ubonako ntacyo tumaze mbese tworoshye. Mugihe arimo yitegura kujya ku kazi mufunikire utuntu yitwaza , ibyo bizamushimisha kandi aboneko umukunda kandi umwitayeho. Mugihe abyutse mufashe kuba wamushyirira umuti w’amenyo ku buroso bw’amenyenyo. Ibyo bizamubera ibimenyetso abonesha amaso ko umukunda.

Uburyo bwa 2: Kunda ku mwoherereza amafoto yawe

Umwereka uko wiriwe ibyo wiriwe ukora. Niba umaze igihe waragiye mubutumwa bw’akazi cyangwa se wagiye mugitondo ku kazi mukaba mutarabonana mwoherereze ifoto maze wandikeho n’amagambo umubwira uko wumva umerewe bizamushimaisha. Kumagambo umwandikiraho mugihe umuha iyo foto mwerekeko wishimiye uburyo mubanye kandi ko ari uwagaciro mubuzima bwawe.

Uburyo bwa 3: Mwandikire n’ikaramu ibaruwa y’urukundo

Kumwandikira ibaruwa y’urukundo bizamutungura kandi bimushimishe, Numara kuyandika wiyimuha muntoki ahubwo reba hamwe muhantu akunda kugera maze uyiharambike nahagera ayihasange bizamutungura kandi bimushimishe. Ibyo bizamutungura bimutere guseka kandi yirirwe yishimye umunsi wose.

Uburyo bwa 4: Mugire uwingezi mubuzima bwawe

Niba bishoboka, ntukamwirengagize mugihe akeneye ku kwisanzuraho. Mwerekeko ari uwingenzi mugihe agize icyo akubaza musubize vuba umuhamagara kuri telephone ye, cq umwoherereze ubutumwa bugufi, bimukorere niyo waba ntawundi wabikorera.

Uburyo bwa 5: Mubere byose kandi umwiteho cyane

Niba yiriwe atameze neza ku kazi mube hafi kugira utume yagarura akanyamuneza. Gerageza kumwerekako umwitayeho kandi umufashe muri buri kimwe cyatuma amererwa neza kandi ugerageze kumwumva ndetse nokumenya ibyifuzo bye.

Uburyo bwa 6: Mube hafi umufashe

Uburyo bwiza bwo kwereka urukundo umuntu rwanyarwo nukuba umuntu hafi kandi ukamufasha. Gerageza kumenya ibishimisha uwo muri kumwe maze umufashe kuba yagera kuri ibyo bimushimisha. Menya icyerekezo cye maze umufashe kuba yagera kuri izo ndoto ze kandi umuhe inama aho biringombwa. Gerageza kuba mubantu bahafi bamufasha kugira icyerekezo kandi umwerekeko umukunda.

Uburyo bwa 7: Mwitangire

Uburyo bwanyabwo bwo kwereka umukobwa ko umukunda ni ukumwitangira. Ugomba gukunda kumujyana ahantu hari abantu urugero nkaho barebera firimi mukajyana kuzireba, ikinamico, bizamushimisha cyane. Ugomba kandi kubanza kumenya mbere niba ibyo ushaka kumujyanamo abikunda. Reba ibyo akunda maze umwereke inyungu yabikuramo aho kubikora gusa muburyo bwo kwishimisha gusa. Mwerekeko witeguye gukora buri kimwe cyose cyamuzanira ibyishimo, ibi nibyo bizamwerekako koko umukunda kandi mukubikora uzaba warangije kumubwira ryajambo ngo ndagukunda.

Menya TV Gospel

Soma kandi: Uburyo wakigarurira umutima w’umukobwa uwariwe wese

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.