Izindi NkuruMu Rwanda

Dore  uburyo wakoresha kugira  wirinde kuba wakubitwa n’inkuba

Inkuba ni uruhurirane rw’ingufu zihurira mu kirere maze zigatanga ingufu zivuye mu gukubitana kwizo ngufu bigatanga ingufu zo mubwoko bw’amashanyarazi, aha niho haturuka ibyo tubona nk’imirabyo, gukubitana kwabyo bigataka aribyo twita inkuba maze bikaba aribyo bikubita umuntu bikamuviramo gupfa cyangwa bikamukomeretsa. Hari uburyo bwo kwirinda ingaruka ibi bishobora gutera, mu gihe hagwa imvura ivanze n’inkuba ndetse n’imirabyo  tugomba kwirinda ibi bikurikira:

  1. Kwirinda kugenda mumvura
  2. Kwirinda kwegera ibintu by’ibyuma mugihe harigutambuka imirabyo
  3. Kwirinda kuguma cyangwa kugenda mu mazi
  4. Kwirinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine
  5. Kwirinda guhagarara ahantu hirengereye nko ku misozi ndetse n’impande z’iminara
  6. Kwirinda kuvugira kuri terefoni mugihe imvura iri kugwa
  7. Kwirinda kukorakora ndetse no gutwara ibintu bitwara umuriro mugihe imvura irimo kugwa ivanze n’imirabyo
  8. Kwirinda kugenda kubinyabiziga mu gihe imvura irikugwa irimo imirabyo ndetse n’inkuba aha twavuga nko kugenda kuri moto ndetse n’amagare
  9. Gucomokora ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi mu gihe imvura iri kugwa
  10. Kwibuka gufunga amadirishya n’inzugi mugihe mugihe imvura igwa ndetse no kwirinda kuba twakora ku byuma biba biri ku madirishya aha twavuga nka giriyaje.
  11. Igihe uri mu modoka ibuka gufunga ibirahure by’imodoka

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.