IkoranabuhangaIzindi Nkuru

Dore sitasiyo 10 nini ku isi mu mwaka wa 2018

Tugiye kureba sitasiyo nini zigurisha  esanse ndetse nandi mavuta bashyira muri moteri  y’ibinyabiziga. Sitasiyo rero ni nyinshi ku isi kandi zifasha abantu mungeri zitandukanye kuko abashaka kwidagadura bakoreshej ibinyabiziga babanza guca kuri ayamasitasiyo kugira babashe kuvoma eanse ihagije kugira urugendo rwabo rubabere rwiza bataza kugira ikibabangamira mukugenda esanse ibashiranye, gusa usanga izi sitasiyo ziba zigiye ziri muduce tunyuranye kugira zibe zaramira abagize ikibazo cyo kuba esanse yabashirana, izi nazo rero  harizo usanga zubatse neza kuburyo zishimisha uzireba zikaba zanamukurura kuba yahaza. Kubera ubwiza nubunini bwazimwe mumasitasiyo usanga hari n’imiryango ihatemberera kugira isure ibyo byiza biba bitatse aho sitasiyo yubatse.

Dore sitasiyo 10 zambere nziza ku isi .

 

  1. Gasoline petrol station in cuneo, Italy

Gasoline petrol station ni sitasiyo nini cyane dusanga ku mwanya wa cumi ifite ubwiza budasanzwe bukurura abantu benshi batandukanye baje kuyisura, aho kubera gusurwa cyane hari nahantu wafatira icyayi ndetse nibyo kurya, ubwiza butatse iyi sitasiyo burahebuje cyaneko ubunini bwayo nuburyo yubatsemo abenshi babureba bukabatangaza. Iyi sitasiyo ishimisha abantu kuburyo iyo bayireba babona bageze muyindi si y’ejo hazaza.

Soma: Kaminuza 10 zambere nziza mu Rwanda

  1. Gas Galanta in Slovakia

Gas Galanta in Slovakia iza kumwanya wa cyanda muri sitasiyo nini cyane dusanga ku isi, iyi sitasiyo nayo irasurwa cyane n’abantu batandukanye bareba ubwiza bwayo ndetse n’imiterere yayo, mbese uburyo yubatswemo butangaza buri wese.

  1. Helious house in Los Angeles

Iyi sitasiyo iherereye mumugi wa Los Angeles usanga buri wese yibaza byinshi kuriyo bitewe nukuntu igaragara neza kubayireba. Icyintu iyi sitasiyo yihariyeho gitandukanye nizindi nuko ifite kandi uburyo ikusanyamo amazi  y’imvura maze kaba yakongera gukoreshwa mubintu bitandukanye, iyi sitasiyo yaramenyekanye cyane kuo kuriyo hariho imirasire y’izuba ivaho imbaraga z’amashanyarazi bakoresha mugihe cy’ijoro.

Soma: Uko wakirinda urubobi ruza ku menyo

  1. Esso mobile statation in Leicestershine

Esso mobile station ni imwe muri sitasiyo zimaze igihe ariko ikaba ifite uburyo bwayo yihariyeho yubatswemo, iherereye I Leicestershire yubatswe mu mwaka wa 1979 nnziz bitangaje kandi ikaba na nini cyane bituma igaragara kurutonde rwa sitasiyo 10 ku isi aho iyi tuyisanga kumwanya wa 7.

  1. united gas station Los Angeles, California

United gas station iherereye I Los Angeles aho ifite uko yubatse biha ishusho nziza aho yubatse, iyi sitasiyo ifite igice kini cyaneko inafite ahantu bogereza imodoka kubayigana ikindi kandi ikaba inafite isoko rito abakiriya bayo bashobora kugurira ibintu bimwe nabimwe baba bakenera .

  1. Houten service station in Netherlands

Houten service station iza kumwanya wa gatanu muri sitasiyo nini cyane dusanga ku isi, iyi sitasiyo tuyisanga I netherlands nayo irasurwa cyane n’abantu batandukanye bareba ubwiza bwayo ndetse n’imiterere yayo, mbese uburyo yubatswemo butangaza buri wese.

  1. Batumi petrol station in Georgia

Batumi petrol station iza ku mwanya wa kane muri sitasiyo nini cyne zo ku isi aho iherereye I Georgia, isurwa n’abantu benshi batandukanye baba baje kureba ibyiza biyitatse bitandukanye , ubwza bugaragara kumyubakire yayo.

Soma: Ibihugu 10 bishobora kurimbura isi bikoresheje Intwaro za Nucléaire

  1. Wissol gas station in Georgia

Iyi sitasiyo dusanga I Georgia isurwa n’abantu benshi batandukanye ku isi  aho iherereye cyaneko iteye neza, ibikorwa byose byo kuyubaka byarangiye mu mwaka wa 2011. Iri zina rirazwi cyane muri Georgia ndetse no ku isi hose kubera ibikorwa byiza dusangana iyi sitasiyo.

  1. Orival gas station in Belgium

Orival gas station tuyisanga mu Bubirigi, iza kumwanya wa kabiri muri sitasiyo nini cyane dusanga ku isi, iyi sitasiyo nayo irasurwa cyane n’abantu batandukanye bareba ubwiza bwayo ndetse n’imiterere yayo, uburyo yubatswemo butangaza buri wese. Ikaba iri ahantu hangana na metero kare zingana na 59,000.

Soma: Icyogajuru cyambere kizagera k’umubumbe wa MARS 2019

01.Pops Archadia on route 66 in Oklahoma

Pops Archadia ni sitasiyo Oklahoma usanga buri wese yibaza byinshi kuriyo bitewe nukuntu igaragarira neza buri wese uyibonye. Bitewe nubwiza bwayo usanga abantu bahasohokera ari benshi bamwe baje kuhafatira amafoto bityo bigatuma ikomeza kumenyekana .


Reba iyi Video: Amateka y’imikino mu Rwanda kuva 1994

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.