Ubuzima

Dore impamvu kurya avoka ari ingenzi k’ubuzima bw’umuntu

Avoka ni urubuto rukunda kwishimira kuba ahantu hari ubukonje. Akamaro kayo kubuzima bw’umuntu; avoka ifite ubushobozi bwo gufasha igifu gukora igogora, ituma umutima ukora neza  kubera acide iri muri avoka ikagabanya ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso. Avoka yifitemo acide ifasha umubiri kwirinda kanseri.

Abahanga bavukago muri avoka harimo intungamubiri nyinshi zikabakaba kuri 20 zifite akamaro kanini kumubiri w’umuntu. Kurya amafunguro ariho avoka bifasha umubiri mukugabanya ingaruka z’umubyibuho ukabije kuko yifitemo ibinure bishobora gutuma biringaniza isukari mumubiri. Avoka kandi igabanya ingaruka zokurwara diabeti. Avoka yifitemo ubushobozi bwokurwanya indwara z’umutima aho ituma ukora neza n’amaraso akabasha gutembera mumubiri neza. Aha  tugiye kureba ibyiza 5 byo kurya avoka .

 

 

No.1. Avoka ikungahaye kuntungamubiri zifasha uruhu kumera neza

Abahanga bavugako avoka arikiribwa gikungahaye kuma vitamine atandukanye arimo A,B,C,E,K. Tukaba muri avoka dusangamo intungamubiri za magnesium, potassium ifasha umubiri  kurwanya umuvuduko w’ihindagurika ry’amaraso, dusangamo nizindi ntungamubiri zifite akamaro kanini k’umubiri w’umuntu. Kurya avoka bifasha mukuba izindi ntunga mubiri zibasha kwinjira mumubiri. Avoka yifitemo amavuta atuma iruhu rw’umuntu rworohera. Kubabyeyi batwite nibyiza kuyirya kuko ikungahaye kuri vorate na vitamini B ituma umwana atwite atazavukana ubumuga.

No.2. Avoka igabanya ibyago byokurwara umutima

Amavuta aba muri avoka atuma umutima ukora neza akanatuma amaraso atembera mumubiri neza. Muri avoka byemezwako yifitemo intungamubiri nyinshi aho yifitemo acide iturinda indwara zitandukanye zishobora gufata umutima.

No.3. Avoka iturinda indwara z’amaso

Avoka nikiribwa gifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu kuko ikungahaye kuntungamubiri nyinshi zifite akamaro kanini kumubiri wumuntu. Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe kuri uru rubuto buvugako avoka ifite ubushobozi bwokurinda umuntu amaso aho butuma umuntu urya avoka bituma agira imboni nziza y’amaso, avoka ikaba irinda ikibazo cy’ishaza indwara ifata amaso.

No.4. Avoka igabanya amavuta mumubiri

Ubwoko bwa acide oreyike dusanga muri avoka nibwo butuma avoka ishobora kugabanya amavuta mumubiri kukigero runaka. Avoka mumiterere yayo igizwe n’ibinure na acide bivugwako igabanya amavuta mabi mumubiri bigatuma mumubiri hasigara amavuta arikukigero gikenewe n’umubiri. Umubiri ubukeneye amavuta ariko avoka iringaniza gutuma mumubiri hasigara amavuta akenewe gukoreshwa n’umubiri.

No.5. Avoka ninziza k’umwana ukiri munda

Avoka kubabyeyi batwite  ninziza kumwana baba batwite kuko ituma umwana baba batwite akura neza munda kuko ni isoko ya vitamini nyinshi zitandukanye.Avoka kandi yifitemo imyunyu ngugu ifasha ubuzima bw’umwana kuba bwiza.

 

Related Articles

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.