Imyidagaduro

Dore imishinga ikomeye THE BEN arimo ategura hamwe n’abandi bahanzi nyarwanda.

Umuhanzi nyarwanda MUGISHA Benjamin (The Ben) muri iyi minsi ari mu Rwanda aho yaje gusura inshuti n’abavandimwe ndetse no mu bihugu by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Mu byamuzanye yatangarije ibinyamakuru bya hano mu Rwanda agaruka cyane ku gitaramo azakorera mu mujyi wa Kampala tariki 6 Gicurasi 2018 mbere gato ko asubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye, ariko nanone akazava muri aka karere nyuma y’ibiganiro arimo na kompanyi ikora ikinyobwa Belaire mu mishinga itandukanye ikubiyemo ibijyanye no kwamamaza.

Hakomejwe kuvugwa cyane hanze aha amakuru y’inzu y’akayabo ka miliyoni zisaga 80 hano mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kw’Irebero ndetse nindi mishinga myinshi afite yamuteza imbere.

Urban Boys ndetse na The Ben mu biganiro bijyanye no gukorana indirimbo birarimbanije, gusa bikaba bigoye kumenya ibyo bumvikanyeho mugihe baganiriye mu muhezo bityo byagorana kumenya ngo ni ryari iyo ndirimbo izasohoka.

the ben

the ben


Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.