AmahirweIzindi Nkuru

Dore imijyi yo muri USA wabamo bakwishyura

Ese umujyi uzanyishyura kugira nwubemo? Bishoboka bite, niko ushobora kwibaza. Birashoboka cyane. Hari imijyi imw nimwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izakwishyura mugihe waba ugiye kuyituramo. Ese ugiye muri USA niwo mujyi wahita wigenderamo? Birashoboka cyangwa ntibishoboke bitewe n’impamvu zikujyanyeyo. Gusa kwishyurwa mugihe uri kuba mumujyi runaka, cyangwa mu muryango runaka ni ibyagaciro cyanee, byagufasha kubika neza amafaranga yawe ukorera kandi bikaba byatuma ukira vuba, kandi wanatangazwa n’uburyo wakishimira uwo mujyi ukwishyura kugira uwubemo.

Dore rero ahantu 4 waba muri USA bakakwishyura kugira ukomeze uhagume:

 

DETROIT, MICHIGAN

Detriot muri Michigan ni ahantu hahoze ku isonga mu myaka mike yashize. Abaturage baho bakwirakwiye mu mujyi cyane. Nubwo bamwe bashobora kuva ubu ari ubukungu bukomeye kuri bo, abanda babaona ko ari imbogamizi. Challenge Detroit ni porogaramu yashyizweho n’umujyi wa Detroit kugira borohereze abantu bashaka gukora akazi ndetse n’abashaka kwihangira imirimo kuba bakinjira muri uwo mujyi. Iyi gahunda iha ubushobozi ndetse ikanatera inkunga abashaka gutangira gukorera imishinga muri uyu mugi cyangwa se abatangiza NGOs muri uyu mujyi arinako bakomeza kubaka umuryango ukomeye muri Detroit. Ikizere gihari nuko abantu bafite impano zabo, bashobora kwibera muri uyu mujyi kandi bakaba bishyurwa bakabona ubuzima bwiza cyane.

ALASKA

Ntabwo ari imijyi imwe nimwe yo muri ALASKA wabamo bakwishyura, ahubwo ni aho ariho hose mu leta ya ALASKA. Leta ya Alaska yatangije gahunda yo kwishyura abantu bemera kuba muri iyo ntara yose (Permanent Fund Dividend), aba bakaba baba bemera kuzahaba by’igihe kirekire. Iyi ntara yishyura abaturage buri mwaka, kandi bemezako guha abaturage amafaranga ari ugufasha intara gutera imbere bikaba kandi uburyo bwimbitse bwo guteza imbere ejo hazaza ya Leta ya Alaska. Kugira wemererwe imigabane yo kujya uhembwa buri mwaka, uba usabwa kuba umaze umwaka byibura umwe ubu muri iyi Leta, kuba utarahamwe n’icyaha runaka, kandi ukaba byibura uteganya kuguma muri Alaska iminsi iri hejuru ya 190.

CHATTANOOGA, TN

Chattanooga muri Tennessee ni ahantu hakunzwe cyane n’urubyiruka kandi hakaba ahantu hari ibintu byinshi byafasha urubyiruko kuzamuka. Mugihe gito gishize, uyu mujyi wari wahawe izina rya GigCity, bishatse kuvugako Chattanooga niwo mujyi uherereye muri Western Hemisphere ufite Fiber Internet ishobora kugera hose mumujyi kandi yihuta kuri 1 gigabit ku isegonda (1gb/s). Hamwe nubu bushobozi Chattanooga yazanye, byatumye uyu mujyi uba uruhurirane ndetse n’ahantu heza ho guturwa n’urubyiruko ndetse n’abashaka kujya bakoresha mudasobwa by’umwuga. Iyi ikaba kandi porogaramu ikomeye cyane yo gufasha abantu kubona urandasi byoroshye cyane.

NIAGARA FALLS, NY

Aha hazwi cyane nkahantu heza kubera Isumo, Niagara Falls ituma urubyiruko rwinshi rwifuza gutura muri aka gace. Hari Community Development Program muri Niagara, iha abanyeshuri barangije kaminuza inguzanyo y’amadolari agera kubihumbi 7 ($7,000) muri gahunda izwi ku izina rya Live NF. Umujyi ufite gahunda zo guteza uduce twawo twinshi imbere kuburyo waba umujyi mwiza wifuzwa n’urubyiruko cyane.


Reba iyi Video kuri Menya TV: Reba Inzoka nini mumateka y’isi ndetse n’ibitangaza zagiye zikora

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.