Ubuzima

Dore ibyo umukobwa agomba gukora kugira ashimishe umusore bakundana.

Izi nama zitangwa hano, umusore mukundana ashobora kuzishimira, cyangwa ntazishimire. Bifate nk’ibyo kukwereka uburyo wakitwara, maze nawe urebe neza uwo mukundanye, ugire uko uzishira mu muronko wakomeza urukundo rwanyu.

No.01: Mushimishe.

Nibyo koko abasore benshi bishimira ibiryo byiza, bakunda kureba imikino, kandi kenshi bakaba batekereza kukugira imibonano mpuzabitsina. Gusa, hano ntugerageze gushimisha abasore benshi, ahubwo ugeregeze gushimisha uwo mukundanye kurusha abo bandi. Kumwerekako uzi cyangwa wita kubyo yifuza cyangwa akora, ni kimwe mubyo wakoresha mu kwigarurira umutima w’umusore.

  • Bituma akwishimira ndetse akajya agutangaho urugero rwiza mugihe aganira na bagenzi be. Nibyo koko, bituma nawe yumva yisanzuye igihe muri kumwe, mbese akumva yisanga mu byishimo.

No.02: Iyiteho

Birashoboka ko umusore mukundana ashimishwa cyane no gusohokana nawe wambaye ikanzu, nyamara muri we aba yumva akeneye no kukubona wambaye akandi kantu keza, kandi ushyiramo imbaraga mu kugira ugaragare neza rimwe na rimwe. Ukita ku isuku y’ibanze kandi ukamwereka ko witaye cyane kuburyo ugaragara muri society urimo, bimuha ibyishimo.

  • Byashoboka ko umusore mukundana yagukunze bitewe nuko akubona, akaba yumva ugumye uko aribyo byamushimisha. Ariko urumva utiyitaho ukaguma uko warumeze ntaho byaba biganisha. Kumwerekako wowe ubwawe wiyitaho kandi nawe umwitaho, ushaka ibyiza bisumbye bya bindi we yakubonanye.

No.03: Mutegurire ibiryo byiza kandi umureke arebe Imikino

Abasore benshi nko muri weekend kumugoroba bakunze kujya kureba imikino. Hari n’abashimishwa no kureba filmes muri icyo gihe. Niba umusore mukundana akunda ibiryo bitetse neza kandi akunda n’imikino, fata igihe byibura umutegurire ibyo kurya maze umuhe umwanya yisanzure arebe imikino. Ibi bituma abonako utauzirika kandi ko utamubuza ibyo akunda, ko ahubwo umushyigikiye. Koresha ibyo umuziho, nuko urebe ibyo akunda.

  • Ntibivuzeko abasore bose bashimishwa no kureba imipira, iyi ni inama, wowe ukurikije ibyo uzi akunda, urabihuza nuko umwereke neza ko umuha uburenganzira busesuye kubyo akunze kandi yiyumvamo, bimushimisha.

No.04: Haza ibyifuzo bye

Nibyo koko, hano turi kuvuga kubantu bakundanye by’ukuri. Bafite icyabahuje kandi buri wese aba azi igishimisha umukunzi we. Abasore benshi batekereza cyane ku kugira imibonano mpuzabitsina, kandi barabikenera cyane. Kugira yumve yishimye, si inshuro nyinshi muryamanye, azabikenera n’ubutaha. Nubwo ntategeko rivugango umuhaze mu byifuzo bye byose, ariko mugihe mukundanye, gerageza kumushimisha bishoboka.

  • Abasore cyane n’abagabo bamwe na bamwe baruhuka cyane ibyo biriwemo byabavunnye cyangwa bibagirwa inzitizi n’ibibazo bahuye nabyo, iyo hari uburyo bwo gukora urukundo. Umusore mukundana ashobora kuba aribyo ari gukenere, nyamara wowe wumva utabikeneye muri ako kanya, gerageza mugire uko muhuza.
  • Birumvikana, nubwo mwamarana igihe kirekire, nubwo mwakorana ibindi bintu byinshi cyane mufatanyije, ufite uburenganzira busesuye bwo kumuhakanira. Umuhakaniye ntabyemere, shaka undi musore mukundane.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.