ImikinoMu Mahanga

Dore Ibihugu  bimaze gutwara igikombe cy’isi kuva mu mwaka wa 1930

Igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru gihuza ibihugu biturutse mumpande zose z’isi maze kikegukanwa n’igihugu kimwe, iki gikompe cyatangiye gutangwa mu mwaka wa 1930 aho ku ikibitiro cyakiriwe n’igihugu cya Uruguay. Ubwo cyatangiraga mu mwaka wa 1930 icyo gihe iri rushanwa ryajyagamo ibihugu FIFA yabonagamo ubunyangamugayo maze ikabihamagarira kwitabira iryo rushanwa. Ku ikubitiro muri uriya mwaka ibihugu 13 nibyo byitabiriye irushanwa aho igihugu cya Uruguay(Irigwe) cyanditse amateka cyegukana bwambere iki gikombe aho cyatsinze igihugu cya Argentina ku mukino wabahuje kumukino urangiza.

Uruguay niyo yatwaye igikombe cy’isi kuwa 23 Nyakanga 1930

Igihugu cya Burezire kugera ubu nicyo gihugu gifite amateka yokuba cyaregukanye iki gikombe incuro nyinshi kurusha ibindi bihugu byose ku isi aho kimaze kwegukana iki gikombe incuro 5, Ubudage ndetse n’Ubutariyani bukurikiraho  aho buri kimwe kimze kucyegukana inshuro 4. Irigwe ndetse na Argentina nabyo nibyo bihugu bimaze kwegukana iri rushanwa incuro irenze imwe kuko bimaze kuryegukana incuro 2 kuri buri gihugu. Ubwongereza, Ubufaransa, Hispaniya(Spain) bimaze kwegukana iki gikompe incuro imwe kuri buri gihugu.

Guhera mu mwaka wa 1930, hamaze guhatanirwa iki gikombe incuro 20, muri izoncuro rero ibihugu 8 akaba aribyo bimaze kwiharira kwegukana ibi bikompe bigera kuri 20 byatanzwe aho nkuko twabibonye haruguru igihugu cya Burezire aricyo cyambere kimaze kugitwara incuro nyinshi zigera kuri 5, twabibutsako  ibi byose byabaye kuva mumwaka wa 1930 kugeza mu mwaka wa 2014 ahokuriubu dutegereje igihugu kizegukana igikombe cy’uyu mwaka wa 2018 nkuko tubiziko ir rushanwa riba nyuma y’imyaka ine. Burezire yatwaye ibikombe 5 byo muriino myaka (1958, 1962, 1970, 1994,  2002) Burezire kandi yatakaje imikino 2 aho yari yageze kuri finare mu mwaka wa ( 1950, 1998). Umukinnyi Pele niwe ufite amateka yo kuba yaratwaye igikombe incuro 3 mu ikipe ye y’igihugu cya Burazire akaba ari amateka yihariyeho wenyine aribyobyomu mwaka wa(1958, 1962, 1970).

Ikindi wamenya kuri iri rushanwa nuko igihugu cya Netherlands( Ubuhorandi) nacyo kiza mubihugu byagaragaye cyane mumikinoisoza twita finare ariko bikakinarira gutsinda ngo itware ikigikombe kuko yananiwe gutsinda finare yo mu myaka ya (1974, 1978, 2010). Ubudage nibwo bufite igikombe giheruka cyo muri 2014 gusa nabwo bwatakaje finare zigera kuri 4 nubwo banafite ibikombe 4.

Dore uko ibihugu byagiye bikurkirana mugutwara ikigihembo ku rwego rw’isi ndetse n’umwaka bagiye bagitwaramo n’amakipe yari yitabiriye irushanwa muri uwo mwaka:

Past Winners of Football World Cup
YEAR WINNERS RUNNERS-UP HOSTS & TOTAL TEAMS
1930 Uruguay flag footballUruguay Argentina Uruguay: 13 teams were invited. no qualification
1934 italyItaly Czechslovakia Italy: 16 teams qualified through qualification round
1938 italyItaly Hungary France: 16 teams qualified but Austria withdrew
1950 Uruguay flag footballUruguay Brazil Brazil: 13 teams competed after 3 teams withdrew
1954 GermanyW. Germany Hungary Switzerland: 16 teams from 4 regions
1958 BrazilBrazil Sweden Sweden: 16 team from three regions (no asia)
1962 BrazilBrazil Czechslovakia Chile: 16 teams (no teams from Asia or Africa)
1966 England cricket flagEngland West Germany England: 16 teams 4 regions (North Korea Asian)
1970 BrazilBrazil Italy Mexico: 16 teams 5 regions (Morocco 1st africa side)
1974 GermanyW. Germany Netherlands West Germany: 16 teams 5 regions
1978 argentinaArgentina Netherlands Argentina: 16 teams
1982 italyItaly West Germany Spain: Expanded to 24 teams from 6 confederations
1986 argentinaArgentina West Germany Mexico: 24 teams and 52 matches made it biggest
1990 GermanyW. Germany Argentina Italy: 24 teams (More than 1 Asian team for first time)
1994 BrazilBrazil  Italy United States: 24 teams 5 confenderations
1998 FranceFrance  Brazil France: Expanded to 32 teams (8 groups of 4 teams)
2002 BrazilBrazil  Germany Korea/Japan: 32 teams, (first time in hosted in asia)
2006 italyItaly  France Germany: 32 teams, 64 matches, record attendance
2010 SpainSpain  Netherlands South Africa: 32 teams (first time in Africa)
2014 GermanyGermany  Argentina Brazil: 32 team (most viewed world cup in history)

Inkuru wasoma: Urutonde rw’abakinnyi ba Football bamaze gutwara Ballon d’Or kuva 1956 kugeza 2018


Reba iki cyegerenyo kuri Menya TV:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.