Izindi NkuruMu Mahanga

Donald Trump yemeye ubusabe bwo guhura na Kim Jong Un

Cyari igihe kirekire aba baperezida bombi baterana amagambo, ariko kurubu perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yamaze kwemera  guhura na Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un.  Mumpera z’ukwezi kwa Gicurasi, hitezweko ibiganiro bazagirana bizaba byiza kuko hitezwe ko bazaganira kukibazo kijyanye no guhagarika intwaro za kirimbuzi.

Ubu butumwa bwishimiwe na perezida Trump yabushyikirijwe n’umujyanama mu by’umutekano muri Koreya y’epfo Cung Eui-Yong wanavuzeko perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jung Un afite gahunda ndetse n’ubushake bwo kuba yahagarika ibikorwa bibi  byo gukora ndetse no gusuzuma ibitwaro bya kirimbuzi.

Nubwo  ubu butumwa bwaje buvugako bazahura mumpera z’ukwezi kwa Gicurasi, ariko ntiharamenyekana aho bazahurira. Gusa Trump avugako yiteguye guhura na Chung Jung Un ahariho hose ndetse nisaha iyariyo yose. Benshi biteze ikizava mu biganiro bitegerejwe kuzahuza aba baperezida bombi.


Dore amateka y’intwaro za kirimbuzi ibi bihugu bitunze

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.