Imikino

Ihangana hagati ya Tottenham na Arsenal kuri uyu wagatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018

Umukino twari dutegereje hagati y’amakipe afite inkomoko ku mugabane w’uburayi aho agiye guhatana kuri uyu wa Gatandatu muri champiyona imenyerewe mugihugu cy’ubwongereza ifite abayikurikira benshi ku isi.

Ku mpande zombi bariguhatana bashyiramo imbaraga nyinshi kugira barebeko bagera mucyiciro cyamakipe ane yambere muri iryo rushamwa rizwi nka English Premier League, aho amakipe ane muri iri rushanwa ariyo yitabira Champions League. Tubibutseko kugeza ubu, urutonde rugaragazako Tottenham irikumwanya wa 5 namanota 49 naho mucyeba wayo Arsenal ikaba yisanga kumwanya  wa 6 namanota 45 .

Arsenal vs Tottenham Hotspur – Emirates Stadium, London, Britain – November 18, 2017 Arsenal’s Shkodran Mustafi celebrates scoring their first goal.

Kuri Arsenal iyi derby ije iyisanga ahantu heza ifite ishyaka ikura kumukino iherutse guhuriramo na Everton aha byarangiye Arsenal iyikubise ibitego 5 kuri 1  cya Everton aho bifashishije intwari nshya zabo zibirimo neza Pierre Emerick Aubameyang na Henrikh Mkhitaryan ubwo Tottenham yo yari yanganyije na mucyeba wayo  Liverpool ibitego 2 kuri 2.

Tubibutseko muri derby zarizikomeye zahuje Tottenham na Arsenal murizo twavugamo iyabaye ku itariki ya 8 Ukwakira 2015  yarangiye ayamakipe aguye miswi kugitego kimwe kuri kimwe, naho indi derby yabaye ku itariki ya 5 werurwe 2016 yarangiye nanone izikipe zinganyije kubitego 2 kuri 2, twongeye kwibukiranya kuri derby yabaye ku itariki ya 06 Ugushyingo 2016 yahuje nanone izi kipe nayise zinganyije igitego 1 kuri 1, kuyindi ncuro izi kipe zahuriyemo twakwibukiranya ni iyabaye kuwa 30 Mata 2017 aho umukino warangiye Tottenham itsinze ibitego 2 kubusa bw’ ikipe ya Arsenal, undi mukino twareberaho ubuhangange bwaranze ayamakipe yahuye, ni umukino wabaye kuwa 18 Ugushyingo 2017 aho warangiye Arsenal itsinze ibitego 2 kubusa bw’ikipe ya Tottenham.

Tubibutseko ayamakipe  agiye guhura ejo kuwa gatandatu saa munani n’igice (14H30 min) kumasaha yahano mu Rwanda.

Harry Kane wa Tottenham Hotspur yishimira igitega yaratsinze muri Premier League hagati ya Liverpool na Tottenham. (Photo by Clive Brunskill/Getty Images)

Aho azaba ari ku isaha ya saa sita ku isaha yahariya mubwongereza aho izabera kukibuga kitwa Wembley kuri uyu wa gatangatu. Bazakinira Wembley (ikibuga gisanzwe gikinirwaho n’ikipe y’igihugu cy’ubwoongereza) kubera White Heartlene irimo kubakwa.

Nkuko twabibonye mumukino wabanje wabereye  Emirates byarangiye Arsenal itsinze 2 kubusa.

Pierre-Emerick Aubameyang and Henrikh Mkhitaryan of Arsenal before the match the Premier League match between Arsenal and Everton at Emirates Stadium on February 3, 2018 in London, England. (Photo by David Price/Arsenal FC via Getty Images)

Bagiye guhura umukinyi wa Tottenham arimubihe byiza aho umwataka  Herry Kane  arimubihe bye byiza  nkumwataka mwiza. Iyi derby ije kwerekanako umutoza w’ikipe ya Arsenal, Wenger yaba yarakoze uguhitamo kwiza mubakinnyi yaguze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.