Imikino

Biraba aribicika kumukino uzahuza REAL MADRID na PARIS SAINT GERMAIN

Abakunzi b’umupira w’ amaguru ndetse nasiporo muri rusange  nabandi bafite ahobahuriye n’umupira w’ amaguru, banyotewe no kureba umukino uzaba kuri uyu wagatatu kuwa 14 Gashyantare hagati y’ikipe ya Real Madrid na Paris Saint Germain ubwo zizahatana mumukino uzabahuza ku itariki twavuze haruguru mu irushamwa rimenyerewe UEFA CHAMPIONS LEAGUE. Ubwambere Real Madrid ikaba ariyo izaba yakiriye kukibiga cyayo .

Ayamakipe yombi agiye guhura yaratsinze muri iyi weekend  ishize, yose akaba afite akanyamuneza kizo ntsinzi. Ibi byongerera buri yose umwete kuko zamaze kuryoherwa, tutirengagije ko ubusanzwe muri champiyona yomuri espanye Real Madrid itarimo yitwara neza uko bikwiye.

Real Madrid’s Marco Asesnsio (L) and Real Sociedad’s Alvaro Odriozola vie for the ball during their Spanish league match in Madrid, Spain, on Feb. 10, 2018. Xinhua

Ikipe ya Real Madrid yinjiye muri iki cyiciro aho muriri rushamwa umwaka washize kuwa  06 ukuboza yari yatsinze Borussia Dortmund ibitego 3 kuri 2. Bityo bikaba biha akazi gakomeye umutoza wa Real, ZIDANI kugira agarurire abafana icyizere aberekako ikigikombe agikeneye, atsinda iyi kipe izaba yamusuye murugo kukibuga cyabo Estadio Santiago Bernabeu.

Aya makipe agiye guhangana mugihe mukeba wayo PSG muri championa yiwabo mu Bufaransa ihagaze neza. Gusa nayo mbereyuko igera kuri uyu mukino bagiye guhuriramo na Real Madrid yari yatsinzwe na Bayern Munchen 3 kuri kimwe kumukino bakiniye kuri stade ya Bayern kuwa 5 ukuboza 2017.

Tubibutseko Real Madrid ubu irikubarizwa mu itsinda H yazamukiyemo irikumwanya wa 2 n’amanota 13 mugihe mugenzi wayo PSG yazamukiye mu itsinda B ikaba yarazamutse kumwanya wa 1 n’amanota 15 inganya na mugenzi wayoBayern Munchen iri kumwanya wa 2 muriiryo tsinda.

Ikindi wamenya kuri ayamakipe agiye guhura nuko aricyo gihe cyiza, nkuko hamaze igihe havugwa inkuru y’umusore Neymar bivugwako byazarangira aguzwe na Real Madrid muri merikato y’umwaka utaha w’imikino kugira abiyereke, aberekeko ashoboye nk’ikipe imwifuza.

Tubibutse kandiko uyumukino Uzatangira 21h 45 ku isaha yahano mu Rwanda aho buri mutoza arigukora uko ashoboye kugira azatambukane umucyo kuri uyu wa gatatu kuwa 14 Gashyantare.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.