Ikoranabuhanga

Amazon yafunguye iduka aho ufata ibintu ukagenda ntawe muvuganye [+Video].

Amazon yafunguye iduka aho ufata ibyo ukeneye nuko ukagenda udaciye aho wishyurira (checkout line) hamwe bakubarira ibyo waguze, banaguha igiciro.

Aha ni SAN FRANCISCO, niho Amazon yatangiye ikoreshwa ry’iduka rifite ikoranabuhanga rihanitse aho abagura baza bakinjira mu isoko, bagafata ibyo kurya, barangiza bagasohoka batigeze bahagarara ngo bari kubarirwa ibyo batwaye cyangwa baguze mu iduka.

Abakiriya mu kwinjira mu iduka, hari aho bakoza telephone zabo, ibi bifasha kwinjira muri konte yabo ya Amazon, hifashishijwe Application iri muri telephone.

Iyi serivise yahawe izina rya Amazon Go. Ikoresha imashini kabuhariwe mu kwiga, kuneka ndetse zigakoresha ubwenge bujya kuba nk’ubw’umuntu mu kureba ibicuruzwa umukiriya afashe. Buri kintu afashe gihita gishyirwa kumubare wibyo aguze hifashishijwe konte ye iri muri Application. Iyo umukiriya afashe igicuruzwa, nuko akisubiraho akagisubiza mu bubiko bwacyo, gihita gikurwa kumubare wibyo aguze ako kanya.

Iyo umukiriya asohotse mu iduka, application ihita iteranya ibinut byose atwaye, nuko amafaranga agakurwa kuri konte ye binyuze kuri Amazon.

Amazon yatangaje ko yatangiye gukora kuri uyu mushinga guhera 2012. Kuri ubu, uyu mushinga urimo urageragezwa n’abakozi ba Amazon, uyu mushinga wizwe aho ndetse ugeragezwa muri 2016, ukaba wari butangire muntangiriro za 2017.

Umuhanga mu icuruzwa ry’ibiribwa ukomoka Los Angeles, Phil Lambert, yavuze ko ikoranabuhanga “ari agatangaza.”

Kubantu baba bashaka kwihuta kandi badakunda gutinda bahaha, iri koranabuhanga rya Amazon ariryo Amazon Go, rizatanga uburyo bwiza kandi bwizewe mu kubona ibyo bakaneye kugihe. Bitangazwako amaduka ameze nka Amazon Go ariyo akenewe mu kwihutisha iterambere.

Lambert akomeza ati: “Iyo urebye iduka rya Amazon ubwaryo muri Video, bakoze akazi gakomeye mu gucuruza, kandi kuba hari aho wafatira ibyo kurya byo ni akarusho. Bitewe n’uburyo ibigo bitanga ibyo kurya biruha munzira zo gushyikiriza abakiriya ibyo bakeneye, no kubitaho.” Lambert akomeza avugako iyi nzira ya Amazon Go ari inzira y’iterambere rirambye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.