AmatekaMu Rwanda

Dore ahantu 10 heza kurusha ahandi wasura mu Rwanda

U Rwanda ruri mu bihugu bifite ahantu muri Afurika heza kandi habitse amateka akomeye. Nkuko tubizi u Rwanda ni igihugu cy’imisozi 1000 gifite ahantu nyaburanga hatandukanye, imisozi myiza, ibiyaga n’ibindi byinshi byiza. Mu Rwanda kandi dufite ahantu habitse amateka igihugu cyacu cyaciyemo. Dore ahantu 10 rero wusura kugira umenye kandi usonanukirwe u Rwanda.

  1. Nyungwe Forest

Ishyamba rya Nyungwe ni hamwe mu duce dusurwa cyane mu Rwanda. Iri shyamba rigari rya Nyungwe riherereye mu ntara y’Uburengerazuba. Ririmo amakoko menshi atandukanye y’inyamaswa, inyoni z’umoko atandukanye, muri iri shyamba kandi dusangamo ikiraro gica mukirere gikunda gusurwa n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye.

  1. Lake Kivu

Ikiyaga cya Kivu nacyo ni kimwe mubintu bisurwa n’abakerarugendo cyane mu Rwanda. Cyane cyane mu gace ka Gisenyi hazwi ko kumucanga aho nko kubirometro 100 uvuye kumupaka w’u Rwanda na Congo.

.

  1. Nyamata Church

Urusengero rwa Nyamata mukarere ka Bugesera, uru narwo rusurwa n’abantu batandukanye kuko rwabereyemo amahano ya Genocide yakorewe Abatutsi muri 94(1994). Ni ikimenyetso gikomeye kubasura u Rwanda kuko birebera ibivugwa mu Rwanda bakabona aho byakorewe.

  1. Ntarama Church

Urusengero rwa Ntarama narwo rusurwa cyane nabacyerarugendo kuko rubitse amateka y’ubwicanyi ndenga kamere bwahakorewe muri Genocide yo muri 1994 yakorewe Abatutsi.

  1. Akagera National Park

Parike y’Akagera nayo iri muhantu nyaburanga dusanga mu Rwanda koko isurwa nabantu batandukanye mu Rwanda. Irimo inyamaswa zitandukanye twavugamo:inzovu, imbogo,jirafe. Akagera kandi dusangamo umubare w’intare,ingwe. Harimo n’ubwoko bwinshi butandukanye bw’inyoni.

  1. Volcanoes National Park

Parike y’Ibirunga ni ishyamba rikikije Virunga mountains. Uyu musozi ufatwa nk‘isangano kuko uguriraho Congo,Rwanda,Uganda akaba ari umupaka wibyo bihugu. Ni muri iyi parike rero dusangamo Ingagi sisurwa cyane nabantu benshi ariko hakaba harimo nizindi nyamaswa zitandukanye.

  1. Gisozi Genocide Memorial Centre/ Kigali Memorial Centre

Urwibutso rwa Genocide rwa Gisozi, aha ni ahantu hashyinguye imibiri myinshi y’inzirakarengaze zazize uko zavutse muri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994. Aha hantu rero habitse amateka y’amahano yabereye mu Rwanda hakaba hasurwa n’abantu batandukanye kugira barebe amahano yabereye mu Rwanda banunamire inzirakarengane zishwe muri 1994.

  1. National Museum of Rwanda

Inzu ndangamurage y’u Rwanda, Butare ni hamwe muduce dusurwaa cyane mu Rwanda . Aha hasurwa na kaminuza zitandukanye,ibigo by’amashuri yisumbuye. Aha habitse ibintu byinshi biranga umuco Nyarwanda.

  1. Virunga Mountains, Virunga Volcanoes

Umusozi wa Virunga uri mubyiza bitatse ubwanda kuko kuri uyu musozi uwuruho aba areba hose,ni kuri uyu musozi kandi ukikije parike y’Ibirunga dusangamo ingagi ukaba usurwa n’abakerarugendo benshi batandukanye.

  1. Inema Art Center

Ahantu hakorerwa ubugeni naho hasurwa cyane n’abakera rugendo kuburyo bushimishije kuko birebera ubukorikori n’ubuhanga bukoreshwa mugukora ibintu byinshi kandi byiza bitandukanye. Inema Art Center ni ahantu nyaburanga hasurwa cyane mu Rwanda.

—————————————————————————-

Reba neza uko ingagi zibayeho:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button
Close

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.