Izindi NkuruMu Mahanga

Abantu b’ibyamamare 10 bakiri bato kandi bakize kurusha abandi muri uyu mwaka

Mu rutonde ngarukamwaka rukorwa na Forbes rugaragaramo abahanzi, abakinnyi bakomeye ba filime kugeza kubakora kuri televiziyo, rugaragaza ibyamamare byakize kumyaka mike. Muri uru rutonde baguha ndetse naho ibi byamamare byakuye amafaranga kumyaka mike.

Dore urutonde rw’ibyamamare 10 bikize ku myaka mike muri uyu mwaka wa 2018.

10. Andrew Luck – Imyaka: 28

Miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.

Andrew Austen Luck akina umukino wa American Football mu ikipe Indianapolis Colts. Yakiniye ikipe ya Stanford, aho yatsindiye ibihembo harimo ikitwa Maxwell Award na Walter Camp Award nk’umukinnyi w’umwaka.

 

09. The Weeknd – Imyaka: 28

Miliyoni 92 z’amadolari y’Amerika.

Abel Makkonen Tesfaye (yavutse kuwa 16 Gashyantare, 1990), azwi cyane ku izina rya The Weeknd (risomwa nkuko basoma “the weekend”). Ni umuririmbyi ukomeye ukomoka muri Canada. The weeknd kandi ni umwanditsi ndetse na Producer w’indirimbo.

Tesfaye yatsindiye Grammy Awards incuro 3, ndetse na Juno Awards incuro 9. Nyuma, indirimbo “Earned it” ikoreshwa muri Fofty Shades of Grey yabaye indirimbo nziza y’umwimerere (nominated as the Academy Award for Best Original Song).

 

08. Fletcher Cox – Imyaka: 27

Miliyoni 33.4 z’amadolari y’Amerika.

Fletcher Cox (yavutse kuwa 13 Ukuboza, 1990) akina American football mu ikipe Philadelphia Eagles. Yakiniye ishuri mu ntara ya Mississippi.

 

07. Ed Sheeran – Imyaka: 27

Miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika.

Mandatory Credit: Photo by Ray Tang/REX (4783322cv) Ed Sheeran

Edward Christopher Sheeran (yavytse kuwa 17 Gashyantare, 1991) ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi ukomeye wa Guitar, Producer ndetse n’umukinnyi wa Cinema. Yize mu ishuri ry’umuziki muri Academy of Contemporary Music mur Guildford ku myaka 18. Yasohoye arubumu ye yambere mu mwaka wa 2011.

Yakinnye muri film nka The Bastard Executioner na Home and Away. Yagaragaye muri filime Game of Thrones ari umusirikare Lannister.

 

06. Damian Lillard – Imyaka: 27

Miliyoni 38.4 z’amadolari y’Amerika.

Damian Lamonte Ollie Lillard (yavutse kuwa 15 Nyakanga, 1990) ni umunyamerika ukona Basket muri NBA, akaba akinira ikipe yitwa Portland Trail Blazers. Mu mwaka wa 2012, yahawe igihembo NBA Rookie of the Year Award.

 

05. Neymar – Imyaka: 26

Miliyoni 37 z’amadolari y’Amerika.

Neymar Da Silva Santos Junior (yavutse kuwa 5 Gashyantare, 1992) akaba zwi cyane ku izina rya Neymar cyangwa Neymar Jr. Ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil.

Neymar yatangiye gukina umupira w’amaguru by’umwuga afite imyaka 17. Naymar ni uwa 4 mubakinira ikipe y’igihugu ya Brazil, nyuma yo gutsinda ibitego 53 mu mikino 83 kuva afite imyaka 18.

 

04. Chance the Rapper – Imyaka 25

Miliyoni 33 z’amadolari y’Amerika.

Chancelor Jonathan Bannett (yavutse Mata, 1993) uzwi cyane nka Chance the Rapper, ni umuraperi ukomoka muri Amerika, akaba umuririmbyi, umu Producer ndetse n’umukinnyi wa filime.

 

03. Jordan Spieth – Imyaka: 24

Miliyoni 34.5 z’amadolari y’Amerika.

Jordan Alexender Speth (yavutse kuwa 27 Nyakanga, 1993) ni umukinnyi wa Golf ukomoka w’umunyamerika mu marushanwa PGA Tour kandi yagizwe uwambere ku isi muri Official World Golf Ranking.

Intsinzi ye ikomeye yaje mu marushanywa ya 2015, 2015 Masters Tournament ubwo yinjije miliyoni 1.8 y’amadolari y’Amerika.

 

02. Justin Bieber – Imyaka: 24

Miliyoni 83.5 z’amadolari y’Amerika.

Justin Drew Bieber (Yavutse kuwa 1 Werurwe, 1994) ni umuririmbyi ndetse n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Canada.

Bieber yatsindiye ibihembo byinshi harimo nka American Music Award nk’umuririmbyi w’umwaka muri 2010 na 2012, Grammy Award mu birori byo muri 2016 kubera imbyino nziza mu ndirimbo ye “Where Are U Now”, na Latin Grammy Award mu birori bya 2017 kubera gusubiramo indirimbo Despacito.

Yaje mu rutonde ngarukamwaka rukorwa na Forbes mu byamamare 10 bikomeye cyane ku isi muri 2011, 2012, ndetse na 2013. Muri 2016, Bieber yabaye umuririmbyi wa mbere mu kurenza abarebye Videos ze zose miliyari 10 kuri Vevo.

 

01. Kylie Jenner – Imyaka 20

Miliyoni 41 z’amadolari y’Amerika.

Jenner niwe muto ku rutonde rw’ibyamamare 100 rukorwa ma Forbes ku isi. Jenner akaba ari kumwanya wa 59 kuri uru rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes.

Kylie Kristen Jenner (yavutse kuwa 10 Kanama, 1997) umunyamideri, akora kuri Televiziyo, umunyamishinga ndetse n’umunyamakuru.

Muri 2012, yagiranye ubufatanye n’uruganda rw’imyenda PacSun. Ubu muri 2018, afite abantu barenga miliyoni 100 bamukurikiye kuri Instagram, ibi byatumye aza murutonde rw’abantu 10 bakurikiwe cyane kuri Instagram. Muri 2017, Jenner yashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare 100 ku isi bikomeye, ibi biuma aza kumwanya wa mbere nk’icyamamare gifite imyaka mike cyane.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.