Abakire 10 bambere muri Afurika mu mwaka wa 2018

No10. Isabel dos santos – $ 2.6 B
Kumwanya wa 10 turahasanga umugore Isabel dos santos ukomoka mugihugu cy’Angola yavutse mumwaka 1973 mu kwezi kwa Kane taliki 20 akaba ari umwana wimfura w’uwahoze ari perezida wa Angola Jose Eduardo dos Santos wayoboye Angola kuva 1979-2017. Afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 2.6 z’amadorari y’Amerika. Mubuzima bwe akaba ari umushoramari ukomeye cyane kuruyu mugabane wa Afurika.
No9. Naguib Onsi Sawiris – $4.1 B
Kumwanya wa 9 turahasanga umushoramari Naguib Onsi Sawiris ukomoka mugihugu cya Misiri. Yavutse mu mwaka wa 1954, afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 4.1 z’amadorari y’America, akaba afite ikigo cy’itumanaho cyitwa Orascom Telecom Media and Technology Holding S.A.E.
No8. Issad Rebrab – $4.2 B
Kumwanya wa 8 turahasanga umugabo Issad rebrab ukomoka mugihugu cya Algeria, yavutse mu mwaka 1944 akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 4.2 z’amadorari y’Amerika. Akaba ari nyir’itsinda ryitwa CEVITAL industrial group rikora ibintu binyuranye by’ubucuruzi kur’uyu mugabane wa Afurika no hanze yawo.
No7. Nathan Kirsch – $4.5 B
Kumwanya wa 7 turahasanga umunyemari witwa nathan kirsch ukomoka muri Swaziland, yavutse taliki 06 Mutarama 1932 avukira muri Afrika y’Epfo akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 4.5 z’amadorari y’Amerika. Umutungo we akaba awukura mu bucuruzi.
No6. Mike Adenunga – $5.3 B
Kumwanya wa 6 turahasanga umunyemari witwa Mike Adenunga ukomoka muri Nigeria, yavutse taliki 29 Mutarama 1953, akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 5.3 z’amadorari y’Amerika. Umutungo we akaba awukura mu bucuruzi bw’itumanaho, ndetse no gucukura petrol…
No5. Christoffel F. Hendrick Wise – $5.9 B
Kumwanya wa 5 turahasanga umuzuruzi witwa Christoffel F. Hendrick Wise ukomoka muri Brackenfell, Cape town aha ni muri Afurika y’Epfo yavutse taliki 10 Nzeri 1941. Akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 5.9 z’amadorari y’Amerika . akaba ayakura muri business ziganjemo ubucuruzi.
No4. Nassef Sawiris – $7 B
Kumwanya wa 4 turahasanga umunyemari witwa Nassef Sawiris ukomoka muri Cairo uyu ni umujyi mukuru w’igihugu cya Egypt. yavutse mu mwaka w’ 1961. Akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 7 z’amadorari y’Amerika, akaba ayakura muri business ziganjemo ibikorwa by’ubwubatsi, inganda ndetse akaba afite campany yitwa Orascom Construction Industries.

No3. Johann Rupert – $7.1 B
Kumwanya wa 3 turahasanga umunyemari witwa Johann Rupert ukomoka muri Afrika y’epho. yavutse mu mwaka w’ 1950. Akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 7.1 z’amadorari y’Amerika, akaba ayakura muri business ziganjemo ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibicuruzwa bihenze cyane cyane. Urugero nk’imidoka zigezweho, imirimbo ya zahabu…
No2. Nicky Oppenheimer – $7.7 B
Kumwanya wa 2 turahasanga umunyemari witwa Nicky Oppenheimer ukomoka muri Afrika y’epho. yavutse mu mwaka w’ 1945. Akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyaridi 7.7 z’amadorari y’Amerika, akaba ayakura mu bucukuzi bw’amabuye yagaciro cyane cyane azwi nka diyama(diamond).
No1. Aliko Dangote – $14 B
Kumwanya wa mbere turahasanga kabuhariwe ruharwa uyoboye abandi mubafite umutungo ku mugabane wa afurika ariwe Aliko Dangote, Uyu mugabo uzwi cyane yavutse taliki 10 Mata 1957 avukira ahitwa kano state, aha ni muri Nigeria. Afite umutungo usaga miliyaridi 14 z’amadorari y’amerika. Akaba ayakura mu bucuruzi bwiganjemo inganda ze zikwirakwiye mubihugu byinshi bya Afurika bitunganya ibijyanye nibyo kurya, iby’ubwubatsi, n’ibindi byinshi cyane.
WRITTEN BY Ir. Jean Paul Ohms
Reba Video kuri Menya TV: Rayon Sport yahanganye na Mamelodi Sundowns muri Afurika y’Epfo